Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 08

Uko waba incuti ya Yehova

Uko waba incuti ya Yehova

Yehova yifuza ko umumenya neza. Kubera iki? Azi ko numenya imico ye, ibyo akora ndetse n’ibyo aguteganyiriza, uzifuza kuba incuti ye. Ariko se koko, ushobora kuba incuti y’Imana? (Soma muri Zaburi ya 25:14.) Wakora iki ngo ube incuti yayo? Bibiliya isubiza ibyo bibazo, ikanavuga impamvu Yehova ari we ushobora kukubera incuti nziza kurusha izindi.

1. Yehova agusaba gukora iki?

Bibiliya iravuga ngo “mwegere Imana, na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Ibyo bisobanura iki? Yehova yifuza ko uba incuti ye. Hari abumva ko badashobora kuba incuti z’Imana kuko badashobora kuyibona. Ariko Yehova yakoresheje Bibiliya, atubwira imico ye yatuma tuba incuti ze. Iyo dusomye ubwo butumwa yatwoherereje, turushaho kuba incuti ze nubwo tutigeze tumubona.

2. Kuki Yehova ari we ncuti nziza kuruta izindi?

Nta muntu ugukunda nk’uko Yehova agukunda. Yifuza ko wishima kandi agusaba ko igihe cyose ufite ikibazo wajya ukimubwira. Ushobora ‘kumwikoreza imihangayiko yawe yose kuko akwitaho’ (1 Petero 5:7). Yehova ahora yiteguye gufasha incuti ze, kuzihumuriza no kuzitega amatwi.—Soma muri Zaburi ya 94:18, 19.

3. Ni iki Yehova adusaba gukora kugira ngo tube incuti ze?

Yehova akunda abantu bose, “ariko abakiranutsi ni bo nkoramutima ze” (Imigani 3:32). Aba ashaka ko incuti ze zirinda ibintu yanga, zigakora ibyo akunda. Hari abantu batekereza ko batashobora gukora ibyo Yehova abasaba byose cyangwa ngo birinde ibyo ababuza byose. Ariko ntadusaba gukora ibyo tudashoboye. Imana yemera umuntu wese uyikunda by’ukuri kandi agakora uko ashoboye ngo ayishimishe.—Zaburi 147:11; Ibyakozwe 10:34, 35.

IBINDI WAMENYA

Menya ibindi byagufasha kuba incuti ya Yehova n’impamvu ari we Ncuti nziza kuruta izindi.

4. Aburahamu yari incuti ya Yehova

Inkuru ya Aburahamu (cyangwa Aburamu) iri muri Bibiliya idufasha kumenya uko twaba incuti z’Imana. Musome iyo nkuru mu Ntangiriro 12:1-4, hanyuma muganire kuri ibi bibazo:

  • Yehova yasabye Aburahamu gukora iki?

  • Yehova yamusezeranyije iki?

  • Aburahamu yakoze iki?

5. Yehova yifuza ko incuti ze zikora iki?

Hari ibintu tuba twifuza ko incuti zacu zikora.

  • Wowe ni ibihe bintu uba wifuza ko incuti zawe zigukorera?

Musome muri 1 Yohana 5:3 hanyuma muganire kuri iki kibazo:

  • Dukurikije uyu murongo, ni iki incuti z’Imana zisabwa?

Kugira ngo tugaragaze ko twumvira Yehova, tugomba kureka ibibi twakoraga kandi tukareka imico mibi. Musome muri Yesaya 48:17, 18, hanyuma muganire kuri iki kibazo:

  • Kuki Yehova asaba incuti ze guhinduka zikareka ibibi?

Incuti nziza itwibutsa gukora ikintu cyaturinda cyangwa cyatugirira akamaro. Yehova na we ni byo akorera incuti ze

6. Uko Yehova afasha incuti ze

Yehova afasha incuti ze kwihanganira ibibazo. Murebe VIDEWO hanyuma muganire kuri iki kibazo.

  • Yehova yafashije ate umugore uvugwa muri iyi videwo kwihanganira ibibazo yari afite?

Musome muri Yesaya 41:10, 13, hanyuma muganire kuri ibi bibazo:

  • Ni iki Yehova asezeranya incuti ze zose?

  • Ese utekereza ko Yehova yakubera incuti nziza? Kubera iki?

Incuti nyancuti iragufasha. Yehova na we azagufasha

7. Tugomba kuvugana na Yehova kandi tukamutega amatwi kugira ngo tube incuti ze

Iyo abantu baganira buri gihe barushaho gukundana. Musome muri Zaburi ya 86:6, 11, hanyuma muganire kuri ibi bibazo:

  • Tuvugisha Yehova dute?

  • Yehova atuvugisha ate?

Tuvugisha Yehova igihe tumusenga, na we akatuvugisha akoresheje Bibiliya

UKO BAMWE BABYUMVA: “Nta muntu ushobora kuba incuti y’Imana.”

  • Ni uwuhe murongo wo muri Bibiliya ugaragaza ko dushobora kuba incuti za Yehova?

INCAMAKE

Yehova yifuza ko uba incuti ye kandi azabigufashamo.

Ibibazo by’isubiramo

  • Ni iki Yehova afasha incuti ze?

  • Kuki Yehova asaba incuti ze guhinduka zikareka ibibi?

  • Ese utekereza ko kuba incuti ya Yehova bigoye cyane? Kubera iki?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Kuba incuti y’Imana byakugirira akahe kamaro?

“Yehova—Imana dukwiriye kumenya” (Umunara w’Umurinzi, 15 Gashyantare 2003)

Menya icyo wakora kugira ngo ube incuti y’Imana.

“Nakora iki ngo mbe incuti y’Imana?” (Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2, igice cya 35)

Hari umugore wavuze ko kuba incuti ya Yehova byamurokoye. Reba uko byagenze.

“Sinifuzaga gupfa!” (Umunara w’Umurinzi No. 1 2017)

Umva icyo abakiri bato bavuga kuri Yehova.

Wakora iki ngo ube incuti y’Imana?  (1:46)