Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 21

Ubutumwa bwiza bubwirizwa gute?

Ubutumwa bwiza bubwirizwa gute?

Vuba aha, Yehova azakemura ibibazo byose dufite akoresheje Ubwami bwe. Ubwo ni ubutumwa bwiza tutagomba kwihererana. Yesu yasabye abigishwa be kugeza ubwo butumwa ku bantu bose (Matayo 28:19, 20). Abahamya ba Yehova bakurikiza bate ibyo Yesu yabasabye?

1. Ibivugwa muri Matayo 24:14 bikurikizwa bite muri iki gihe?

Yesu yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe” (Matayo 24:14). Abahamya ba Yehova bakora uwo murimo w’ingenzi bishimye. Tubwiriza ubwo butumwa hirya no hino ku isi, mu ndimi zirenga 1.000. Uwo murimo usaba ubwitange no gukorera kuri gahunda. Yehova atadufashije ntitwawushobora.

2. Ni iki dukora kugira ngo tugere ku bantu benshi?

Tubwiriza ahantu hose dushobora kubona abantu. Tubwiriza “ku nzu n’inzu” nk’uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babigenzaga (Ibyakozwe 5:42). Ubwo buryo butuma tugera ku bantu babarirwa muri za miriyoni buri mwaka. Nanone tubwiriza ahantu hahurira abantu benshi, kuko hari igihe baba batari mu ngo zabo. Buri gihe dukora uko dushoboye tukabwira abandi ibyerekeye Yehova n’imigambi ye.

3. Ni ba nde bagomba kubwiriza ubutumwa bwiza?

Abakristo b’ukuri bose bagomba kubwira abandi ubutumwa bwiza. Uwo murimo tubona ko ari uw’ingenzi cyane. Tubwiriza uko dushoboye kose kuko tuzi ko umurimo dukora uzatuma abantu babona agakiza. (Soma muri 1 Timoteyo 4:16.) Uwo murimo dukora ntituwuhemberwa, kuko Bibiliya ivuga ngo “mwaherewe ubuntu, mutange ku buntu” (Matayo 10:7, 8). Nubwo hari abantu batemera ubutumwa tubagezaho, dukomeza kubwiriza kuko iyo tubikoze tuba twumviye Yehova kandi tukamushimisha.

IBINDI WAMENYA

Menya byinshi ku birebana n’uko Abahamya ba Yehova babwiriza hirya no hino ku isi n’uko Yehova abafasha.

4. Dukora uko dushoboye kugira ngo tugere ku bantu bose

Abahamya ba Yehova bihatira kubwiriza ubutumwa bwiza ahantu hose bashobora kubona abantu. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

  • Ni iki kigutangaza iyo urebye imihati Abahamya ba Yehova bashyiraho kugira ngo babwirize?

Musome muri Matayo 22:39 no mu Baroma 10:13-15, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Umurimo dukora wo kubwiriza ugaragaza ute ko dukunda bagenzi bacu?

  • Yehova abona ate abantu babwiriza ubutumwa bwiza? —Reba umurongo wa 15.

5. Turi abakozi bakorana n’Imana

Hari ibintu byinshi bigaragaza ko Yehova ari we uyobora umurimo dukora. Urugero, igihe umuvandimwe witwa Paul wo muri Nouvelle-Zélande yabwirizaga ku nzu n’inzu nyuma ya saa sita, yageze mu rugo rwarimo umugore. Icyo gitondo, uwo mugore yari yasenze Imana akoresheje izina ryayo ari ryo Yehova, ayisaba ko hagira umuntu umusura. Paul yaravuze ati “nyuma y’amasaha atatu, nari ngeze iwe.”

Musome mu 1 Abakorinto 3:9, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ibintu bibaho muri iki gihe, urugero nk’ibyo byabaye muri Nouvelle-Zélande, bigaragaza bite ko Yehova ari we uyobora umurimo wo kubwiriza?

Musome mu Byakozwe 1:8, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Kuki dukeneye ko Yehova adufasha kugira ngo dukore umurimo wo kubwiriza?

Ese wari ubizi?

Mu materaniro yo mu mibyizi ya buri cyumweru, tubonamo ibiganiro bidutoza kubwiriza. None se niba warigeze kujya muri ayo materaniro, wabonye ibyo biganiro byadufasha bite?

6. Twumvira itegeko ry’Imana ryo kubwiriza

Mu kinyejana cya mbere hari abantu barwanyije abigishwa ba Yesu, bababuza kubwiriza. Abakristo b’icyo gihe baharaniye uburenganzira bwabo, kugira ngo ‘umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wemerwe n’amategeko’ (Abafilipi 1:7). Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe na bo ni ko babigenza. a

Musome mu Byakozwe 5:27-42, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

HARI ABASHOBORA KUKUBAZA BATI: “Kuki Abahamya ba Yehova babwiriza ku nzu n’inzu?”

  • Wabasubiza ute?

INCAMAKE

Yesu Kristo yategetse abigishwa be kubwiriza ubutumwa bwiza mu mahanga yose. Yehova afasha abamusenga gukora uwo murimo.

Ibibazo by’isubiramo

  • Ubutumwa bwiza bubwirizwa bute hirya no hino ku isi?

  • Umurimo wo kubwiriza dukora ugaragaza ute ko dukunda bagenzi bacu?

  • Ese utekereza ko umurimo wo kubwiriza utera ibyishimo? Kubera iki?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Reba uko Abahamya ba Yehova babwiriza mu migi minini.

Gahunda yo kubwiriza mu ruhame mu mugi wa Paris (5:11)

Abahamya ba Yehova bakoze iki kugira ngo babwirize impunzi?

Bita ku byo impunzi zikeneye mu buryo bw’umwuka (5:59)

Iyumvire uko umuntu uvugwa muri iyi videwo agira ibyishimo bitewe no kumara igihe kirekire abwiriza.

Nshimishwa n’uko nahisemo gukora uyu murimo (6:29)

Menya imanza twatsinze bigatuma umurimo wo kubwiriza urushaho gutera imbere.

“Ababwiriza b’Ubwami bageza ikibazo cyabo mu nkiko” (Ubwami bw’Imana burategeka, igice cya 13)

a Imana ni yo yatanze uburenganzira bwo kubwiriza. Ubwo rero twebwe Abahamya ba Yehova ntidukeneye ko abategetsi baduha uburenganzira bwo kubwiriza ubutumwa bwiza.