Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 22

Wakora iki ngo utangire kubwiriza ubutumwa bwiza?

Wakora iki ngo utangire kubwiriza ubutumwa bwiza?

Uko ugenda umenya ukuri ko muri Bibiliya, ushobora gutekereza uti “ibi bintu buri wese akwiriye kubimenya.” Ni byo koko buri wese akeneye kumenya uko kuri. Ariko kubwira abandi ibyo umaze kumenya bishobora kugutera ubwoba. Reka turebe icyagufasha kutagira ubwoba, ugatangira kubwiriza ubutumwa bwiza bwo muri Bibiliya wishimye.

1. Uko wabwira abo muziranye ibyo umaze kumenya

Abigishwa ba Yesu baravuze bati “ntidushobora kureka kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise” (Ibyakozwe 4:20). Bahaga agaciro kenshi inyigisho z’ukuri, ku buryo bifuzaga kuzibwira abantu benshi cyane. Ese nawe ni uko bimeze? Niba ari uko bimeze, jya ukora uko ushoboye ubwire abagize umuryango wawe n’incuti zawe ibyo umaze kumenya, ariko ububashye.—Soma mu Bakolosayi 4:6.

Dore uko ushobora kubigenza

  • Mu gihe uganira n’abagize umuryango wawe, jya utangiza ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya uvuga uti “muri iki cyumweru hari ikintu gishimishije namenye.”

  • Niba hari umuntu w’incuti yawe urwaye cyangwa uhangayitse, uzamusomere umurongo wo muri Bibiliya.

  • Abakozi mukorana nibakubaza uko byari byifashe mu mpera z’icyumweru, uzababwire ibyo wamenyeye mu materaniro cyangwa ibyo wize muri Bibiliya.

  • Uzereke incuti zawe urubuga rwa jw.org.

  • Jya utumira abandi baze kumva ibyo wiga cyangwa ubereke uko basaba kwiga Bibiliya ku rubuga rwa jw.org/rw.

2. Kuki ukwiriye kwishyiriraho intego yo kubwirizanya n’abagize itorero?

Abigishwa ba Yesu ntibabwirizaga abo bari baziranye gusa. Yesu “yohereje babiri babiri ngo bamubanzirize imbere” bajye kubwiriza mu migi yose (Luka 10:1). Uwo murimo wo kubwiriza wakorwaga kuri gahunda, watumye ubutumwa bwiza bugera ku bantu benshi kurushaho. Nanone kuba abo bigishwa barakoranaga umurimo wo kubwiriza, byatumaga bagira ibyishimo byinshi (Luka 10:17). Ese ntibyaba byiza nawe ubiganye, ukishyiriraho intego yo kubwirizanya n’abagize itorero?

IBINDI WAMENYA

Menya uko warwanya ubwoba maze ukibonera ibyishimo biterwa no kubwira abandi ubutumwa bwiza.

3. Yehova azakuba hafi

Hari abatinya kubwiriza bitewe no kwibaza uko abandi bazababona cyangwa uko bazakira ubutumwa bwiza.

  • Ese utinya kubwira abandi ibyo umaze kumenya? Sobanura.

Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

  • Ni iki cyafashije Abahamya bakiri bato bavugwa muri iyi videwo kudakomeza kugira ubwoba bwo kubwiriza?

Musome muri Yesaya 41:10, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Isengesho ryagufasha rite mu gihe wumva ufite ubwoba bwo kubwiriza?

Ese wari ubizi?

Hari Abahamya ba Yehova benshi batekerezaga ko batazashobora kubwiriza. Urugero, uwitwa Sergey yumvaga nta cyo amaze kandi kuganira n’abandi byaramugoraga. Nyuma yaho yaje kwiga Bibiliya. Yaravuze ati “nubwo nari mfite ubwoba natangiye kubwira abandi ibyo nigaga. Natangajwe cyane no kubona ko kwigisha Bibiliya, byatumye ndushaho kwigirira icyizere. Nanone byatumye ndushaho kwizera ibyo nigaga.”

4. Jya wubaha abandi

Mu gihe ubwiriza ubutumwa bwiza, jya wita ku byo uvuga n’uko ubivuga. Musome muri 2 Timoteyo 2:24 no muri 1 Petero 3:15, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ibivugwa muri iyi mirongo wabikurikiza ute mu gihe ubwiriza?

  • Bamwe mu bagize umuryango wawe cyangwa incuti zawe bashobora kutemera ibyo uvuga. Icyo gihe uzakora iki? Ni iki ugomba kwirinda?

  • Kuki ibyiza ari ukubabaza ibibazo ubyitondeye aho kubahatira kwemera ibyo ubabwira?

5. Kubwiriza ubutumwa bwiza bitera ibyishimo

Yehova yashinze Yesu umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Uwo murimo Yesu yawubonaga ate? Musome muri Yohana 4:34, hanyuma musuzume ibibazo bikurikira:

  • Kurya ibyokurya byiza bituma tugira ubuzima bwiza kandi bikadushimisha. Kuki gukora ibyo Imana ishaka Yesu yabigereranyije n’ibyokurya?

  • Ni mu buhe buryo kubwiriza ubutumwa bwiza bitera ibyishimo?

Inama

  • Mu gihe cy’amateraniro yo mu mibyizi, jya ureba uburyo wazakoresha utangiza ibiganiro.

  • Uzabitekerezeho urebe niba waziyandikisha ukajya utanga ibiganiro bigenewe abanyeshuri mu materaniro yo mu mibyizi. Ibyo biganiro bizagufasha kwimenyereza uko wazajya ubwira abandi ibyo wiga.

  • Jya ukoresha ingingo ivuga ngo “Uko bamwe babyumva” cyangwa ivuga ngo “Hari abashobora kukubaza bati,” ziri muri aya masomo kugira ngo witoze uko wasubiza abantu ibibazo bakunda kubaza cyangwa uko wakwitwara mu gihe uhuye n’imbogamirabiganiro.

HARI ABASHOBORA KUKUBAZA BATI: “Amakuru y’iminsi?”

  • Ni gute wabiheraho ukababwira ibyo umaze kumenya muri Bibiliya?

INCAMAKE

Kubwira abandi ubutumwa bwiza bitera ibyishimo kandi burya kubitangira bishobora kukorohera cyane.

Ibibazo by’isubiramo

  • Kuki ukwiriye kubwira abandi ubutumwa bwiza?

  • Wagaragaza ute ko ububashye mu gihe ubabwira ubutumwa bwiza?

  • Ni iki cyagufasha gutinyuka kubwiriza?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Reba uburyo bune wakoresha ukabwiriza ubutumwa bwiza ukoresheje agakarita ka jw.org.

Uburyo bwo gutanga agakarita ka JW.ORG (1:43)

Menya imico ine yagufasha kubwiriza ubutumwa bwiza.

“Ese witeguye kubwiriza ubutumwa bwiza?” (Umunara w’Umurinzi, Nzeri 2020)

Reba urugero rwo muri Bibiliya rwafasha abakiri bato kugira ubutwari bwo kubwiriza ubutumwa bwiza.

Yehova azaguha ubutwari (11:59)