Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 25

Ni uwuhe mugambi Imana idufitiye?

Ni uwuhe mugambi Imana idufitiye?

Bibiliya ivuga ko abantu ‘babaho igihe gito cyuzuye impagarara’ (Yobu 14:1). Ese mu by’ukuri ubwo ni bwo buzima Imana itwifuriza? Niba atari bwo se, yifuza ko tugira ubuzima bumeze bute? Ese ibyo itwifuriza, izabikora? Reka turebe ibisubizo bihumuriza Bibiliya itanga.

1. Ni ubuhe buzima Yehova atwifuriza?

Yehova yifuza ko tugira ubuzima bwiza cyane. Igihe yaremaga abantu ba mbere ari bo Adamu na Eva, yabashyize muri paradizo nziza cyane, ari bwo busitani bwa Edeni. Hanyuma ‘Imana yabahaye umugisha, irababwira iti “mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke”’ (Intangiriro 1:28). Yehova yifuzaga ko babyara abana, bagahindura isi yose paradizo kandi bakita ku nyamaswa. Yashakaga ko abantu bose babaho bishimye, bakagira ubuzima butunganye kandi bakabaho iteka ryose.

Nubwo ibintu bitagenze nk’uko Imana yari yarabiteganyije, a umugambi wayo ntiwahindutse (Yesaya 46:10, 11). Iracyifuza ko abantu bagira ubuzima bwiza kandi bakabaho iteka ryose.—Soma mu Byahishuwe 21:3, 4.

2. Twakora iki ngo tubeho twishimye muri iki gihe?

Yehova yaturemanye icyifuzo cyo ‘gukenera ibintu byo mu buryo bw’umwuka,’ ni ukuvuga icyifuzo cyo kumumenya no kumusenga. (Soma muri Matayo 5:3-6.) Yifuza ko tugirana na we ubucuti bwihariye, ‘tukagendera mu nzira ze zose tukamukunda’ kandi tukamukorera n’‘umutima wacu wose’ (Gutegeka 10:12; Zaburi 25:14). Iyo tubigenje dutyo, tugira ibyishimo nyabyo nubwo twaba dufite ibibazo. Gusenga Yehova bituma tugira ibyishimo nk’ibyo, kuko tuba tubaho nk’uko ashaka.

IBINDI WAMENYA

Sobanukirwa ukuntu Yehova yagaragaje ko adukunda cyane igihe yaremaga isi, n’icyo Ijambo rye rivuga ku ntego y’ubuzima.

3. Yehova yifuza ko twagira ubuzima bwiza cyane

Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

  • Kuki Imana yaremye isi ifite ubwiza butangaje?

Musome mu Mubwiriza 3:11, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ibivugwa muri uyu murongo bikwigishije iki kuri Yehova?

4. Umugambi wa Yehova ntiwahindutse

Musome muri Zaburi ya 37:11, 29 no muri Yesaya 55:11, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni iki kigaragaza ko umugambi Yehova yari adufitiye utahindutse?

5. Gusenga Yehova bituma tubaho twishimye

Kumenya intego y’ubuzima bituma tugira ibyishimo. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

  • Kumenya intego y’ubuzima byagiriye Terumi akahe kamaro?

Musome mu Mubwiriza 12:13, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Twagaragaza dute ko dushimira Yehova ibyiza byinshi yadukoreye?

HARI ABASHOBORA KUKUBAZA BATI: “Intego y’ubuzima ni iyihe?”

  • Wabasubiza ute?

INCAMAKE

Yehova yifuza ko tubaho iteka ku isi twishimye kandi dufite ubuzima butunganye. Ariko no muri iki gihe, iyo tumusenga n’umutima wacu wose, tugira ibyishimo nyabyo.

Ibibazo by’isubiramo

  • Igihe Yehova yaremaga Adamu na Eva yifuzaga ko bagira ubuzima bumeze bute?

  • Ni iki kigaragaza ko umugambi Imana yari ifitiye abantu utahindutse?

  • Twakora iki ngo tubeho twishimye?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Reba ibimenyetso bigaragaza ko ubusitani bwa Edeni bwabayeho koko.

“Ese ubusitani bwa Edeni bwabayeho koko?” (Umunara w’Umurinzi, 1 Mutarama 2011)

Menya impamvu twemera ko iyi si izahoraho iteka ryose.

“Ese iyi si dutuyeho izarimbuka?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

Reba uko Bibiliya isobanura intego y’ubuzima.

“Kubaho bimaze iki?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

Reba uko umugabo watekerezaga ko afite byose, yaje kubona ko hari icyo abura.

Ubu namenye intego y’ubuzima (3:55)

a Mu isomo rikurikira, tuzareba impamvu ibintu bitagenze nk’uko Imana yari yarabiteganyije.