Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 26

Kuki hariho ibibi n’imibabaro?

Kuki hariho ibibi n’imibabaro?

Ni ibisanzwe ko iyo umuntu agize ibyago yibaza ati “kuki ibi bintu bimbayeho koko?” Igishimishije cyane ni uko Bibiliya isubiza neza icyo kibazo.

1. Ni mu buhe buryo Satani yateje ibibi ku isi?

Umwanzi Satani yigometse ku Mana. Satani yashakaga kuyobora ibindi biremwa. Ni yo mpamvu yashutse abantu ba mbere ari bo Adamu na Eva, bagafatanya na we kwigomeka. Ibyo yabikoze abeshya Eva (Intangiriro 3:1-5). Satani yatumye Eva atekereza ko hari ibintu byiza Yehova yamwimye kandi abifitiye uburenganzira. Satani yumvikanishije ko abantu barushaho kwishima baramutse batumviye Imana. Ikintu cya mbere Satani yabeshye Eva ni uko yamubwiye ko atari kuzapfa. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko Satani ari “umunyabinyoma kandi akaba se w’ibinyoma.”Yohana 8:44.

2. Ni iki Adamu na Eva bahisemo gukora?

Yehova yagiriye ubuntu Adamu na Eva, ababwira ko bashoboraga kurya ku biti byose byari mu busitani bwa Edeni, uretse kimwe gusa (Intangiriro 2:15-17). Ariko bariye n’imbuto z’igiti Yehova yari yarababujije. Eva ‘yasoromye imbuto z’icyo giti arazirya,’ nyuma yaho Adamu na we ‘arazirya’ (Intangiriro 3:6). Bombi basuzuguye Imana. Adamu na Eva bari batunganye. Ubwo rero gukora ibikwiriye byari biboroheye. Basuzuguye Imana ku bushake bakora icyaha, banga ko ibayobora. Uwo mwanzuro bafashe wabakururiye ishyano.—Intangiriro 3:16-19.

3. Umwanzuro Adamu na Eva bafashe watugizeho izihe ngaruka?

Adamu na Eva bakoze icyaha, bahinduka abantu badatunganye. Ibyo byatumye abagiye babakomokaho bose, bavuka badatunganye. Bibiliya ivuga ibirebana na Adamu igira iti ‘nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni na ko urupfu rwageze ku bantu bose.’Abaroma 5:12.

Hari impamvu nyinshi zituma duhura n’imibabaro. Hari igihe duhura n’ibibazo bitewe n’imyanzuro mibi twafashe. Hari n’igihe biterwa n’imyanzuro mibi abandi bafashe. Nanone hari igihe duhura n’ibibazo bitewe n’ibihe bidutunguye.—Soma mu Mubwiriza 9:11.

IBINDI WAMENYA

Menya impamvu Imana atari yo iteza ibibazo biri ku isi muri iki gihe, n’uko yumva imeze iyo ibonye tubabara.

4. Ni nde uduteza imibabaro?

Abantu benshi bazi ko Imana ari yo itegeka iyi si. Ese ibyo ni ukuri? Murebe VIDEWO.

Musome muri Yakobo 1:13 no muri 1 Yohana 5:19, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ese Imana ni yo iteza ibibi n’imibabaro?

5. Menya ingaruka zitugeraho bitewe n’ubutegetsi bwa Satani

Musome mu Ntangiriro 3:1-6, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ni iki Satani yabeshye Eva? (Murebe umurongo wa 4 n’uwa 5.)

  • Satani yagaragaje ate ko hari ikintu Yehova yaba yarimye abantu?

  • Ese ukurikije ibyo Satani yavuze, abantu bakeneye kuyoborwa n’Imana kugira ngo babeho bishimye?

Musome mu Mubwiriza 8:9, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni ibihe bintu byabayeho bitewe n’uko Yehova atari we utegeka iyi si?

  1. Adamu na Eva bari batunganye kandi babaga muri Paradizo. Ariko bumviye Satani bigomeka kuri Yehova

  2. Nyuma yo kwigomeka batumye isi yose igerwaho n’icyaha, imibabaro n’urupfu

  3. Yehova azakuraho icyaha, imibabaro n’urupfu. Abantu bazongera babe muri Paradizo batunganye

6. Yehova yita ku mibabaro yacu

Ese Imana yirengagiza imibabaro yacu? Reba icyo Umwami Dawidi n’Intumwa Petero babivuzeho. Soma muri Zaburi 31:7 no muri 1 Petero 5:7, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Kumenya ko Yehova abona imibabaro duhura na yo kandi akatwitaho, bituma wiyumva ute?

7. Imana izakuraho imibabaro yose duhura na yo

Musome muri Yesaya 65:17 no mu Byahishuwe 21:3, 4, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Kuki duhumurizwa no kumenya ko Yehova azakuraho imibabaro twahuye na yo, n’ibibazo byose iyo mibabaro yaduteje?

Ese wari ubizi?

Igihe Satani yabeshyaga bwa mbere, yashebeje Yehova. Mu yandi magambo yatumye abantu batekereza ko Yehova ari Umutegetsi mubi kandi utagira urukundo. Vuba aha Yehova azeza izina rye, avanaho imibabaro yose abantu bahuye na yo. Icyo gihe azaba agaragaje ko ubutegetsi bwe ari bwo bwiza kuruta ubundi bwose. Kweza izina rya Yehova ni ikibazo cy’ingenzi kurusha ibindi kireba buri wese, haba ku isi no mu ijuru.—Matayo 6:9, 10.

UKO BAMWE BABYUMVA: “Imibabaro duhura na yo ni urwandiko rw’Imana.”

  • Wowe ubibona ute?

INCAMAKE

Umwanzi Satani n’abantu ba mbere ari bo Adamu na Eva, ni bo ahanini baduteje ibibi byose duhura na byo muri iyi si. Iyo tubabaye Yehova atwitaho cyane kandi vuba aha azakuraho imibabaro yose.

Ibibazo by’isubiramo

  • Ni iki Satani yabeshye Eva?

  • Kuba Adamu na Eva barigometse byatugizeho izihe ngaruka?

  • Tubwirwa n’iki ko Yehova yita ku mibabaro duhura na yo?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Menya uko Bibiliya isobanura icyaha.

“Icyaha ni iki?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

Soma iyi ngingo, umenye byinshi ku birebana n’ikibazo cyavutse uhereye mu busitani bwa Edeni bitewe n’umwanzi Satani.

“Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?” (Umunara w’Umurinzi, 1 Mutarama 2014)

Suzuma ibisubizo bihumuriza by’ikibazo gikomeye abantu bakunda kwibaza.

“Kuki habayeho jenoside yakorewe Abayahudi? Kuki Imana itayihagaritse?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

Reba icyo umugabo yamenye ku birebana n’imibabaro yabonaga hirya no hino.

Sinkiri njyenyine (5:09)