Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 30

Abawe bapfuye bashobora kuzuka

Abawe bapfuye bashobora kuzuka

Gupfusha bitera intimba n’agahinda kenshi. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko urupfu ari umwanzi (1 Abakorinto 15:26). Mu Isomo rya 27, twabonye ko Yehova azakuraho uwo mwanzi. Ariko se abamaze gupfa bizabagendekera bite? Muri iri somo, uri bumenye byinshi kurushaho ku birebana n’irindi sezerano rishimishije cyane Yehova yatanze ry’uko azazura abantu babarirwa muri za miriyari, bakishimira ubuzima iteka ryose. Ese koko ibyo bizaba? Ese bazazuka babe ku isi cyangwa bazaba mu ijuru?

1. Ni iki Yehova yifuza kuzakorera abacu bapfuye?

Yehova yifuza cyane kuzura abapfuye. Umugabo w’indahemuka witwaga Yobu yari yizeye ko napfa Imana itazamwibagirwa. Yabwiye Imana ati “uzahamagara nanjye nkwitabe [ndi mu mva].”—Soma muri Yobu 14:13-15.

2. Ni iki kitwemeza ko abapfuye bashobora kuzuka?

Igihe Yesu yari ku isi, Imana yamuhaye ubushobozi bwo kuzura abantu. Urugero, yazuye umukobwa w’imyaka 12 n’umuhungu wari ufite nyina w’umupfakazi (Mariko 5:41, 42; Luka 7:12-15). Nyuma yaho, Lazaro wari incuti ya Yesu yarapfuye. Nubwo Lazaro yapfuye akamara iminsi ine mu mva, Yesu yaramuzuye. Yesu amaze gusenga Imana, yaranguruye ijwi aravuga ati “Lazaro, sohoka!” Hanyuma “uwari warapfuye asohoka” ari muzima (Yohana 11:43, 44). Tekereza ukuntu incuti ze na bene wabo bari bishimye!

3. Ni ibihe byiringiro dufite ku birebana n’abacu bapfuye?

Bibiliya idusezeranya ko “hazabaho umuzuko” (Ibyakozwe 24:15). Abo Yesu yazuye ntibagiye kuba mu ijuru (Yohana 3:13). Yarabazuye baba ku isi kandi barabyishimiye cyane. Nanone vuba aha, Yesu azazura abantu babarirwa muri za miriyari babeho iteka ku isi izahinduka paradizo bishimye. Yavuze ko ‘abantu bose bari mu mva’ Imana izirikana bazazuka, ndetse na ba bandi tutibuka ko bigeze kubaho.—Yohana 5:28, 29.

IBINDI WAMENYA

Reba ibimenyetso Bibiliya itanga bigaragaza ko Yesu afite ubushobozi bwo kuzura abapfuye kandi ko azabikora. Nanone menya uko umuzuko ushobora kuguhumuriza kandi ugatuma ugira ibyiringiro.

4. Yesu yagaragaje ko afite ubushobozi bwo kuzura abapfuye

Menya byinshi ku birebana n’ibyo Yesu yakoreye incuti ye Lazaro. Musome muri Yohana 11:14, 38-44, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ni iki kitwemeza ko Lazaro yari yapfuye koko?​—Reba umurongo wa 39.

  • Ese iyo Lazaro aza kuba yaragiye mu ijuru, Yesu yari kumuzura akamugarura hano ku isi?

Murebe VIDEWO.

5. Hazazuka abantu benshi

Musome muri Zaburi 37:29, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Abantu babarirwa muri za miriyari bazazuka bazaba he?

Hari n’abandi bantu benshi Yesu azazura batasengaga Yehova. Musome mu Byakozwe 24:15, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni nde wifuza kuzabona yazutse?

Bitekerezeho: kuzura umuntu byoroheye Yesu cyane, nk’uko byorohera umubyeyi gukangura umwana we

6. Umuzuko ushobora kuguhumuriza kandi ugatuma ugira ibyiringiro

Inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’umukobwa wa Yayiro yahumurije abantu benshi bapfushije ababo kandi irabakomeza. Musome iyo nkuru muri Luka 8:40-42, 49-56.

Mbere y’uko Yesu azura umukobwa wa Yayiro, yabwiye se ati “witinya; wowe wizere gusa.” (Murebe umurongo wa 50.) Ibyiringiro by’umuzuko byagufasha bite . . .

  • mu gihe wapfushije?

  • mu gihe wugarijwe n’urupfu?

Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

  • Ni mu buhe buryo ibyiringiro by’umuzuko byahumurije ababyeyi ba Phelicity kandi bikabakomeza?

UKO BAMWE BABYUMVA: “Kwemera ko abapfuye bazazuka biragoye.”

  • Wowe ubibona ute?

  • Ni uwuhe murongo w’Ibyanditswe wakoresha kugira ngo ugaragaze ko abapfuye bazazuka?

INCAMAKE

Bibiliya idusezeranya ko abantu babarirwa muri za miriyari bapfuye bazazuka. Yehova yifuza ko bongera kubaho kandi yahaye Yesu ubushobozi bwo kubazura.

Ibibazo by’isubiramo

  • Ni iki kigaragaza ko Yehova na Yesu bifuza cyane kuzura abapfuye?

  • Ese abantu babarirwa muri za miriyari bapfuye bazazuka babe ku isi cyangwa ni mu ijuru? Sobanura.

  • Ni iki kikwemeza ko abawe bapfuye bazazuka?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Reba icyo wakora ngo ukomeze kwihangana mu gihe wapfushije.

“Uko wabona ihumure mu gihe wapfushije” (Nimukanguke! No. 3 2018)

Ese koko amahame yo muri Bibiliya ashobora gufasha umuntu wapfushije?

Mu gihe uwo wakundaga apfuye (5:06)

Uko wafasha umwana kwihangana mu gihe mwapfushije?

Incungu (2:07)

Ese hari abantu bazazuka bakajya mu ijuru? Ni ba nde batazazuka?

“Umuzuko ni iki?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)