Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 32

Ubwami bw’Imana burategeka

Ubwami bw’Imana burategeka

Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegekera mu ijuru, mu mwaka wa 1914. Muri uwo mwaka ni bwo iminsi y’imperuka y’ubutegetsi bw’abantu yatangiye. Tubibwirwa n’iki? Tugiye kureba icyo ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwabivuzeho, ibyari kuba ku isi kuva muri uwo mwaka, n’uko abantu bari kwitwara.

1. Ni iki ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwabivuzeho?

Igitabo cya Daniyeli cyo muri Bibiliya cyavuze ko Ubwami bw’Imana bwari kuzatangira gutegeka ku iherezo ry’‘ibihe birindwi’ (Daniyeli 4:16, 17). Nyuma y’imyaka ibarirwa mu magana, Yesu yavuze ko ibyo ari ‘ibihe byagenwe by’amahanga’ kandi yigishije ko byari bitaragera ku iherezo (Luka 21:24). Nk’uko turi buze kubibona, ibyo bihe birindwi byarangiye mu mwaka wa 1914.

2. Ni ibihe bintu byabaye kuva mu mwaka wa 1914, kandi se ni iyihe myifatire abantu bagaragaza?

Abigishwa ba Yesu baramubajije bati “ibyo bizaba ryari, kandi ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ukuhaba kwawe n’iminsi y’imperuka?” (Matayo 24:3). Ni iki yabashubije? Yababwiye ibintu byinshi byari kuzabaho amaze gutangira gutegekera mu ijuru, ari Umwami w’Ubwami bw’Imana. Mu byo yababwiye harimo intambara, inzara n’imitingito. (Soma muri Matayo 24:7.) Nanone Bibiliya yahanuye ko imyifatire y’abantu bo ‘mu minsi y’imperuka’ yari kuzatuma tubaho mu buzima ‘bugoye kwihanganira’ (2 Timoteyo 3:1-5). Ibyo bintu byose byatangiye kugaragara cyane mu mwaka wa 1914.

3. Kuki ibintu byarushijeho kuba bibi, igihe Ubwami bw’Imana bwatangiraga gutegeka?

Yesu akimara kuba Umwami w’Ubwami bw’Imana, mu ijuru habaye intambara, Yesu arwana na Satani n’abadayimoni be kandi arabatsinda. Bibiliya ivuga ko ‘Satani yajugunywe ku isi, abamarayika be na bo bakajugunyanwa na we’ (Ibyahishuwe 12:9, 10, 12). Satani afite uburakari bwinshi kuko azi ko agiye kurimbuka. Ni yo mpamvu ateza ibibazo n’imibabaro hirya no hino ku isi. Ntibitangaje rero kuba ibintu bigenda birushaho kuba bibi hano ku isi. Ubwami bw’Imana buzakemura ibyo bibazo byose.

IBINDI WAMENYA

Sobanukirwa impamvu twemeza ko Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka mu mwaka 1914, n’icyo biturebaho.

4. Uko Bibiliya yakurikiranyije ibihe bigahuza n’umwaka wa 1914

Imana yatumye umwami witwaga Nebukadinezari arota inzozi zarimo ubuhanuzi. Izo nzozi hamwe n’ibisobanuro Daniyeli yazitanzeho, byerekeza ku butegetsi bwa Nebukadinezari no ku Bwami bw’Imana.—Musome muri Daniyeli 4:17. a

Musome muri Daniyeli 4:20-26, hanyuma musubize ibibazo bikurikira mukurikije imbonerahamwe yatanzwe:

  • (A) Ni iki Nebukadinezari yabonye mu nzozi yarose?—Murebe umurongo wa 20 n’uwa 21.

  • ((B) Igiti kivugwa hano byari kuzakigendekera bite?—Murebe umurongo wa 23.

  • (C) Byari kuzagenda bite ku “iherezo ry’ibihe birindwi”?—Murebe umurongo wa 26.

Aho inzozi zivuga iby’igiti zihuriye n’Ubwami bw’Imana

UBUHANUZI (Daniyeli 4:20-36)

Ubutegetsi

(A) Igiti kinini

Ubutegetsi bukurwaho

(B) “Gutsinda icyo giti,” kikamara “ibihe birindwi”

Ubutegetsi busubizwaho

(C) “Uzasubizwa ubwami bwawe”

Mu isohozwa rya mbere ry’ubwo buhanuzi . . .

  • (D) Igiti kigereranya nde?—Murebe umurongo wa 22.

  • (E) Ubutegetsi bwe bwakuweho bute?​—Musome muri Daniyeli 4:29-33.

  • (F) Byagendekeye bite Nebukadinezari, ku iherezo ry’“ibihe birindwi”?​—Musome muri Daniyeli 4:34-36.

UKO BWASOHOYE BWA MBERE

Ubutegetsi

(D) Nebukadinezari, umwami wa Babuloni

Ubutegetsi bukurwaho

(E) Nyuma y’umwaka wa 606 Mbere ya Yesu, Nebukadinezari yataye ubwenge amara imyaka irindwi adategeka

Ubutegetsi busubizwaho

(F) Nebukadinezari yabaye muzima arongera arategeka

Mu isohozwa rya kabiri ry’ubwo buhanuzi . . .

  • (G) Igiti kigereranya ba nde?​—Musome mu 1 Ngoma 29:23.

  • (H) Ubutegetsi bwabo bwakuweho bute? Ni iki kitwemeza ko igihe Yesu yari ku isi bwari butarasubizwaho?​—Musome muri Luka 21:24.

  • (I) Ubwo butegetsi bwasubiyeho ryari kandi se bwategekeraga he?

UKO BWASOHOYE BWA KABIRI

Ubutegetsi

(G) Abami b’Abisirayeli bari bahagarariye Ubwami bw’Imana

Ubutegetsi bukurwaho

(H) Yerusalemu yararimbuwe, abami b’Abisirayeli bamara imyaka 2.520 badategeka

Ubutegetsi busubizwaho

(I) Yesu yatangiye gutegeka mu ijuru ari Umwami w’Ubwami bw’Imana

Ibihe birindwi bireshya bite?

Hari imirongo yo muri Bibiliya idufasha gusobanukirwa indi mirongo. Urugero, igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ko ibihe 3,5 bingana n’iminsi 1.260 (Ibyahishuwe 12:6, 14). Ubwo rero ibihe 7 , ni iyo minsi uyikubye 2, bikaba iminsi 2.520. Hari igihe Bibiliya ikoresha ijambo umunsi, yerekeza ku mwaka (Ezekiyeli 4:6). Ni yo mpamvu ibihe birindwi bivugwa mu gitabo cya Daniyeli bingana n’imyaka 2.520.

5. Ibibera ku isi byarahindutse cyane kuva mu mwaka wa 1914

Yesu yavuze ibyari kuzaba ku isi amaze kuba Umwami. Musome muri Luka 21:9-11, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Mu bintu bivuzwe muri iyi mirongo, ni ibihe wabonye cyangwa wumvise?

Intumwa Pawulo yavuze uko abantu bari kwitwara mu minsi y’imperuka y’ubutegetsi bw’abantu. Musome muri 2 Timoteyo 3:1-5, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ese hari abantu wabonye bakora ibintu nk’ibyo muri iki gihe?

6. Jya ugaragaza ko wemera ko Ubwami bw’Imana butegeka muri iki gihe

Musome muri Matayo 24:3, 14, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ni uwuhe murimo w’ingenzi ugaragaza ko Ubwami bw’Imana butegeka?

  • Ni iki wakora kugira ngo ugire uruhare muri uwo murimo?

Ubwami bw’Imana burategeka kandi vuba aha buzategeka isi yose. Musome mu Baheburayo 10:24, 25, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni iki buri wese akwiriye gukora, ‘uko tubona urya munsi ugenda wegereza?’

Wakora iki uramutse umenye ikintu cyafasha abandi kandi kikabarokora?

HARI ABASHOBORA KUKUBAZA BATI: “Kuki Abahamya ba Yehova bakunda kuvuga iby’umwaka wa 1914?”

  • Wabasubiza iki?

INCAMAKE

Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, uko Bibiliya yagiye ikurikiranya ibihe n’ibibera ku isi, bigaragaza ko Ubwami bw’Imana butegeka. Tugaragaza ko tubyizera, tubwiriza iby’ubwo Bwami kandi tukajya mu materaniro.

Ibibazo by’isubiramo

  • Byagenze bite ku iherezo ry’ibihe birindwi bivugwa mu buhanuzi bwo mu gitabo cya Daniyeli?

  • Ni iki kikwemeza ko Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka mu mwaka wa 1914?

  • Wagaragaza ute ko wemera ko Ubwami bw’Imana butegeka?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Reba ibyo abahanga mu by’amateka n’abandi bantu bavuze ku birebana n’uko ibibera ku isi byahindutse kuva mu mwaka wa 1914.

“Kuba abantu barataye umuco bigaragaza iki?” (Nimukanguke!, Mata 2007)

Soma iyi ngingo urebe ukuntu umugabo uvugwamo yamenye iby’ubuhanuzi buvugwa muri Matayo 24:14, bigahindura ubuzima bwe.

“Nari naratwawe na siporo” (Umunara w’Umurinzi No. 3 2017)

 Ni iki kitwemeza ko ubuhanuzi bwo muri Daniyeli igice cya 4 bwerekeza ku Bwami bw’Imana?

“Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka ryari? (Igice cya 1)” (Umunara w’Umurinzi, 1 Ukwakira 2014)

Ni iki kigaragaza ko ibihe birindwi bivugwa muri Daniyeli igice cya 4 byarangiye mu mwaka wa 1914?

“Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka ryari? (Igice cya 2)” (Umunara w’Umurinzi, 1 Ugushyingo 2014)

a Reba  ingingo ebyiri zisoza mu gice cy’iri somo kivuga ngo “Ahandi wabona ibisobanuro.”