Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 33

Icyo Ubwami bw’Imana buzakora

Icyo Ubwami bw’Imana buzakora

Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka. Vuba aha, bugiye guhindura ibintu byinshi ku isi. Reka turebe bimwe mu bintu byiza cyane buzatugezaho mu gihe kiri mbere.

1. Ubwami bw’Imana buzazana bute amahoro n’ubutabera mu isi?

Yesu, ari we Mwami w’Ubwami bw’Imana azarimbura abantu babi, avaneho n’ubutegetsi bw’abantu, mu gihe cy’intambara ya Harimagedoni (Ibyahishuwe 16:14, 16). Icyo gihe hari isezerano ryo muri Bibiliya rizasohora mu buryo bwuzuye. Iryo sezerano rigira riti “hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho” (Zaburi 37:10). Igihe Yesu azaba ari Umwami, azazana amahoro n’ubutabera ku isi hose.—Soma muri Yesaya 11:4.

2. Ubuzima buzaba bumeze bute igihe ibyo Imana ishaka bizaba bikorwa ku isi?

Igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, “abakiranutsi bazaragwa isi kandi bayitureho iteka ryose” (Zaburi 37:29). Tekereza igihe isi izaba ituwe n’abakiranutsi gusa, bakunda Yehova kandi bakundana! Nta ndwara zizongera kubaho kandi abantu bose bazabaho iteka ryose.

3. Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora ababi bamaze kurimbuka?

Ababi nibamara kurimbuka, Yesu azategeka imyaka 1.000. Icyo gihe, Yesu n’abantu 144.000 bazafatanya na we gutegeka, bazafasha abantu kubaho batunganye, badakora icyaha. Nyuma y’iyo myaka, isi izaba paradizo nziza cyane ituwe n’abantu bishimye, bitewe n’uko bazaba bumvira amategeko ya Yehova. Hanyuma, Yesu azasubiza Se Yehova ubutegetsi. Izina rya Yehova ‘rizezwa’ kuruta mbere hose (Matayo 6:9, 10). Bizaba byaragaragaye ko Yehova ari Umutegetsi mwiza wita ku bagaragu be. Yehova azarimbura Satani, abadayimoni n’abandi bose bazigomeka ku butegetsi bwe (Ibyahishuwe 20:7-10). Ibintu byiza Ubwami bw’Imana buzazana bizahoraho iteka ryose.

IBINDI WAMENYA

Menya impamvu twizera ko Imana izakoresha Ubwami bwayo igasohoza amasezerano yo muri Bibiliya arebana n’igihe kizaza.

4. Ubwami bw’Imana buzakuraho ubutegetsi bw’abantu

Bibiliya ivuga ko “umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Yehova azakuraho ako karengane akoresheje Ubwami bwe.

Musome muri Daniyeli 2:44 no mu 2 Abatesalonike 1:6-8, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ni iki Yehova n’Umwana we Yesu bazakorera abategetsi b’abantu n’ababashyigikiye?

  • Ibyo wamenye kuri Yehova na Yesu bikwizeza bite ko ibyo bazakora bizaba bikwiriye kandi bihuje n’ubutabera?

5. Yesu ni we Mwami uruta abandi

Yesu, ari we Mwami w’Ubwami bw’Imana, azafasha abantu bazaba bari ku isi, abakorere ibintu bitandukanye. Murebe VIDEWO kugira ngo mumenye ukuntu Yesu yagaragaje ko afite icyifuzo cyo gufasha abantu kandi ko Imana yamuhaye ubushobozi bwo kubikora.

Ibyo Yesu yakoze ari ku isi, bigaragaza muri make ibyo Ubwami bw’Imana buzakora. Mu bintu byavuzwe hasi aha, ni ibihe wumva wifuza cyane kuzabona? Musome imirongo ibivuga.

IBYO YESU YAKOZE ARI KU ISI

IBYO YESU AZAKORA ARI MU IJURU

  • Yagaragaje ko afite ububasha ku muyaga n’inyanja.​—Mariko 4:36-41.

  • Azakemura ibibazo bituma ibidukikije byangirika.​—Yesaya 35:1, 2.

  • Yakoze ibitangaza agaburira abantu babarirwa mu bihumbi.​—Matayo 14:17-21.

  • Azatuma abantu bose bagira ubuzima butunganye.​—Yesaya 33:24.

  • Azazura abantu kandi avaneho urupfu.​—Ibyahishuwe 21:3, 4.

6. Ubwami bw’Imana buzakorera abantu ibintu bihebuje

Ubwami bw’Imana buzasohoza mu buryo bwuzuye umugambi Yehova yari afitiye abantu igihe yabaremaga. Bazabaho iteka ku isi izaba yahindutse paradizo. Murebe VIDEWO maze mumenye uko Yehova akoresha Umwana we Yesu kugira ngo asohoze umugambi we.

Musome muri Zaburi 145:16, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Kumenya ko Yehova ‘azahaza ibyifuzo by’ibibaho byose’ bituma wiyumva ute?

UKO BAMWE BABYUMVA: “Dufatanyirije hamwe twakemura ibibazo isi ifite.”

  • Ni ibihe bibazo Ubwami bw’Imana buzakemura, ubutegetsi bw’abantu budashobora gukemura?

INCAMAKE

Ubwami bw’Imana buzasohoza umugambi wayo. Buzahindura iyi si yose paradizo, iturwe n’abantu beza bazasenga Yehova iteka ryose.

Ibibazo by’isubiramo

  • Ubwami bw’Imana buzeza izina rya Yehova bute?

  • Ni iki kikwizeza ko Ubwami bw’Imana buzasohoza amasezerano avugwa muri Bibiliya?

  • Mu byo Ubwami bw’Imana buzakora, ni iki wifuza cyane kuzabona?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Menya ibintu bizabaho mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yesu bw’imyaka igihumbi no ku iherezo ryabwo.

“Bizagenda bite ku munsi w’urubanza?” (Umunara w’Umurinzi, 1 Nzeri 2012)

Reba uko abagize umuryango batekereza ku migisha tuzabona mu gihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka.

Irebe wageze muri Paradizo (1:50)

Soma inkuru ivuga ngo “Hari ibibazo byinshi nibazaga,” umenye uko umuntu wari warigometse ku butegetsi yabonye ibisubizo by’ibibazo yibazaga.

“Bibiliya ihindura imibereho y’abantu” (Umunara w’Umurinzi, 1 Mutarama 2012)