Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 35

Uko twafata imyanzuro myiza

Uko twafata imyanzuro myiza

Twese hari imyanzuro tuba tugomba gufata. Imyinshi muri iyo myanzuro ishobora kutugiraho ingaruka zikomeye cyangwa ikagira ingaruka ku bucuti dufitanye na Yehova. Urugero, dushobora gufata umwanzuro w’aho tuzatura, uko tuzabona amafaranga adutunga, cyangwa tugahitamo niba tuzashaka. Gufata imyanzuro myiza bishobora gutuma tubaho twishimye kandi tugashimisha Yehova.

1. Bibiliya idufasha ite gufata imyanzuro myiza?

Mbere yo gufata umwanzuro, jya usenga Yehova umusabe kugufasha kandi urebe icyo Bibiliya ibivugaho, kugira ngo ubone uko Yehova abona ibintu. (Soma mu Migani 2:3-6.) Mu bintu bimwe na bimwe Yehova atanga itegeko risobanutse neza. Icyo gihe umwanzuro mwiza wafata, ni ukumvira iryo tegeko.

Ariko se byagenda bite mu gihe nta tegeko ryo muri Bibiliya rigaragara, rikwereka icyo ukwiriye gukora? Icyo gihe na bwo Yehova azakuyobora, ‘akwereke inzira ukwiriye kunyuramo’ (Yesaya 48:17). Azakuyobora ate? Azakuyobora akoresheje amahame ya Bibiliya. Amahame ya Bibiliya ni inyigisho zo muri Bibiliya zidufasha kumenya ibitekerezo by’Imana n’uko ibona ibintu. Rimwe na rimwe tumenya uko Yehova abona ibintu iyo dusomye inkuru yo muri Bibiliya. Iyo tumenye uko abona ibintu dushobora gufata imyanzuro imushimisha.

2. Ni ibihe bintu wagombye gutekerezaho mbere yo gufata umwanzuro?

Bibiliya igira iti “umunyamakenga yitondera intambwe ze” (Imigani 14:15). Ibyo bisobanura ko mbere yo gufata umwanzuro, tugomba kubanza gutekereza ku bintu tugiye guhitamo. Dukwiriye kwibaza tuti “ni ayahe mahame afitanye isano n’iki kintu? Ni ikihe nahitamo nkagira amahoro yo mu mutima? Umwanzuro wanjye uzagira izihe ngaruka ku bandi?” Icy’ingenzi kurushaho, jya wibaza uti “ese umwanzuro ngiye gufata uzashimisha Yehova?”—Gutegeka 32:29.

Yehova afite uburenganzira bwo kuduhitiramo hagati y’icyiza n’ikibi. Iyo dusobanukiwe neza amategeko ye n’amahame ye kandi tukiyemeza kuyakurikiza, tuba dutoza umutimanama wacu. Umutimanama ni ubushobozi butubamo bwo gutandukanya icyiza n’ikibi (Abaroma 2:14, 15). Umutimanama watojwe na Bibiliya, udufasha gufata imyanzuro myiza.

IBINDI WAMENYA

Menya uko amahame ya Bibiliya n’umutimanama wacu bidufasha gufata imyanzuro myiza.

3. Jya ureka Bibiliya ikuyobore

Amahame ya Bibiliya atuyobora ate mu gihe tugiye gufata imyanzuro? Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

  • Ni iyihe mpano itagereranywa Yehova yaduhaye?

  • Kuki Yehova yaduhaye uburenganzira bwo kwihitiramo ibyo dushaka?

  • Ni iki yaduhaye kidufasha gukoresha neza uburenganzira dufite bwo kwihitiramo ibyo dushaka?

Reka turebe urugero rw’ihame ryo muri Bibiliya ryadufasha gufata umwanzuro. Musome mu Befeso 5:15, 16, hanyuma urebe uko ‘wakwicungurira igihe’ cyangwa uko wakoresha igihe neza, mu bintu bikurikira:

  • Gusoma Bibiliya buri gihe.

  • Kuba umugabo mwiza, umugore mwiza, umubyeyi mwiza cyangwa umwana mwiza.

  • Kujya mu materaniro.

4. Jya utoza umutimanama wawe kugira ngo ugufashe gufata imyanzuro myiza

Mu gihe hari itegeko ryo muri Bibiliya risobanutse rivuga ikintu runaka, gufata umwanzuro bishobora kutworohera. Ariko se byagenda bite mu gihe nta tegeko risobanutse rivuga kuri icyo kintu? Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

  • Ni ibiki mushiki wacu uvugwa muri iyi videwo yabanje gukora kugira ngo atoze umutimanama we, kandi afate umwanzuro ushimisha Yehova?

Kuki tutagombye gusaba abandi kudufatira imyanzuro? Musome mu Baheburayo 5:14, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Nubwo twaba tubona ko kubaza abandi umwanzuro twafata ari byo bitworoheye, ni ubuhe bushobozi twagombye kuba dufite?

  • Ni ibihe bikoresho dufite byadufasha gutoza umutimanama wacu gufata imyanzuro myiza?

Kimwe n’ikarita yereka umuntu aho akwiriye kujya, umutimanama wacu na wo udufasha gufata imyanzuro

5. Jya wubaha imitimanama y’abandi

Kubera ko abantu batandukanye, bafata imyanzuro itandukanye. None se twagaragaza dute ko twubaha imitimanama y’abandi? Reka turebe ingero ebyiri:

Urugero rwa 1: Mushiki wacu ukunda kwisiga ku munwa no ku maso yimukiye mu itorero ririmo bashiki bacu benshi batabikunda.

Musome mu Baroma 15:1 no mu 1 Abakorinto 10:23, 24, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Wakurikiza ute ibivugwa muri iyo mirongo, mu gihe uri kumwe n’umuntu ufite umutimanama utamwemerera gukora ibintu runaka, ariko wowe umutimanama wawe ukaba ubikwemerera?

Urugero rwa 2: Umuvandimwe azi neza ko Bibiliya itabuzanya kunywa inzoga mu rugero, ariko ahisemo kuyireka. Atumiwe mu busabane maze abona abandi bavandimwe barimo kunywa inzoga.

Musome mu Mubwiriza 7:16 no mu Baroma 14:1, 10, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ukurikije iyo mirongo, ni uwuhe mwanzuro uwo muvandimwe yagombye gufata? Wakora iki mu gihe ubonye umuntu ukora ibintu umutimanama wawe utakwemerera gukora?

 Ni iki wakora kugira ngo ufate imyanzuro myiza?

1. Jya usenga Yehova agufashe guhitamo icyo wakora.—Yakobo 1:5.

2. Jya ukora ubushakashatsi muri Bibiliya cyangwa mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, kugira ngo umenye amahame wakurikiza. Nanone ushobora kugisha inama Abakristo b’inararibonye.

3. Jya usuzuma ingaruka umwanzuro wawe uzagira ku mutimanama wawe no ku mitimanama y’abandi.

UKO BAMWE BABYUMVA: “Umuntu afite uburenganzira bwo gukora ibyo ashaka. Uko abandi babibona nta cyo bivuze.”

  • Kuki twagombye kuzirikana uko Imana ibona ibintu kandi tukita ku byiyumvo by’abandi?

INCAMAKE

Kugira ngo dufate imyanzuro myiza, dukwiriye kubanza gusuzuma uko Yehova abona ibintu, kandi tukareba niba ibyo dukora bizafasha bagenzi bacu cyangwa bikabagiraho ingaruka.

Ibibazo by’isubiramo

  • Wakora iki ngo ufate imyanzuro ishimisha Yehova?

  • Watoza ute umutimanama wawe?

  • Wagaragaza ute ko wubaha imitimanama y’abandi?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Wakora iki ngo ujye ufata imyanzuro ituma urushaho kuba incuti y’Imana?

“Jya ufata imyanzuro ihesha Imana icyubahiro” (Umunara w’Umurinzi, 15 Mata 2011)

Sobanukirwa uko Yehova atugira inama.

Yehova ayobora ubwoko bwe (9:50)

Menya ibyafashije umugabo uvugwa muri iyi videwo gufata umwanzuro mwiza, nubwo bitari byoroshye.

Yehova atanga ibyiza kandi biramba (5:46)

Menya uko twashimisha Yehova mu gihe nta tegeko risobanutse yatanze ku kintu runaka.

“Mbese buri gihe uba ukeneye itegeko rya Bibiliya?” (Umunara w’Umurinzi, 1 Ukuboza 2003)