Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 37

Bibiliya ivuga iki ku birebana n’akazi n’amafaranga?

Bibiliya ivuga iki ku birebana n’akazi n’amafaranga?

Ese wigeze guhangayikishwa cyane n’akazi cyangwa amafaranga? Gushakisha ibidutunga ari na ko dukorera Yehova mu buryo bukwiriye bishobora kutugora. Icyakora Bibiliya itugira inama zabidufashamo.

1. Bibiliya ivuga iki ku birebana n’akazi?

Imana yifuza ko twishimira akazi dukora. Bibiliya igira iti ‘nta cyabera umuntu cyiza cyamurutira kubonera ibyiza mu murimo akorana umwete’ (Umubwiriza 2:24). Yehova akorana umwete. Iyo tumwiganye biramushimisha kandi natwe tukumva twishimye.

Mu by’ukuri akazi kadufitiye akamaro cyane. Ariko ntitwagombye kukarutisha umurimo dukorera Yehova (Yohana 6:27). Adusezeranya ko nidushyira imbere umurimo we azaduha ibyo dukeneye.

2. Bibiliya ivuga iki ku birebana n’amafaranga?

Bibiliya ivuga ko “amafaranga ari uburinzi.” Ariko nanone ivuga ko amafaranga yonyine adashobora kuduhesha ibyishimo (Umubwiriza 7:12). Ni yo mpamvu itugira inama yo kudakunda amafaranga ahubwo ‘tukanyurwa n’ibyo dufite.’ (Soma mu Baheburayo 13:5.) Kunyurwa n’ibyo dufite biturinda guhora duhangayikishijwe no gushaka byinshi kurushaho. Nanone biturinda amadeni atari ngombwa (Imigani 22:7). Ikindi kandi biturinda ingaruka ziterwa no gukina urusimbi, n’iziterwa no kwishora mu mishinga dutekereza ko yatuma dukira vuba tutarushye.

3. Twakoresha dute amafaranga mu buryo butarangwa n’ubwikunde?

Yehova ni Imana igira ubuntu. Twamwigana dute? Twamwigana ‘dutanga tutitangiriye itama twiteguye gusangira n’abandi’ (1 Timoteyo 6:18). Ibyo twabigaragaza dutanga amafaranga yo gufasha itorero kandi tugafasha abandi, cyane cyane abo duhuje ukwizera. Yehova ashimishwa cyane n’impamvu ituma dutanga. Ntashimishwa n’ubwinshi bw’ibyo dutanga. Iyo dutanze bituvuye ku mutima turishima kandi tugashimisha Yehova—Soma mu Byakozwe 20:35.

IBINDI WAMENYA

Menya akamaro ko kudatwarwa n’akazi no kunyurwa.

4. Jya uhesha Yehova icyubahiro mu kazi ukora

Ubucuti dufitanye na Yehova, bwagombye gutuma duhitamo neza akazi kandi ntidutwarwe na ko. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

  • Ni iki cyagushimishije umaze kureba uko Jason yitwaraga mu kazi n’uko yabonaga ibirebana n’akazi?

  • Ni iki yakoze kugira ngo agenere akazi umwanya wako, yite no ku bindi bintu by’ingenzi?

Musome mu Bakolosayi 3:23, 24, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Kuki uko tubona ibirebana n’akazi ari iby’ingenzi?

Mu by’ukuri akazi ni ingenzi, ariko ntitwagombye kukarutisha umurimo dukorera Yehova

5. Kunyurwa bidufitiye akamaro

Abantu benshi bakora uko bashoboye kugira ngo bagire amafaranga menshi ashoboka. Ariko Bibiliya itugira inama yo kwirinda iyo mitekerereze. Musome muri 1 Timoteyo 6:6-8, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Bibiliya itugira iyihe nama?

Dushobora kugira ibyishimo, nubwo twaba tudatunze ibintu byinshi Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

  • Nubwo imiryango ivugwa muri iyi videwo ikennye ni iki gituma igira ibyishimo?

Byagenda bite se mu gihe dufite byinshi, ariko tukaba twifuza kugira byinshi kurushaho? Yesu yavuze ingaruka byatugiraho, mu mugani yaciye. Musome muri Luka 12:15-21, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

Musome mu Migani 10:22 no muri 1 Timoteyo 6:10, mugereranye ibivugwamo, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ari ukuba incuti ya Yehova no kugira amafaranga menshi, icy’ingenzi kurusha ikindi ni ikihe? Kubera iki?

  • Kwiruka inyuma y’amafaranga biteza ibihe bibazo?

6. Yehova azaduha ibyo dukeneye

Ibibazo bijyanye n’akazi n’ibijyanye n’amafaranga, bishobora gutuma tumenya niba koko twiringira Yehova. Murebe VIDEWO kugira ngo umenye icyo wakora mu gihe ufite ibyo bibazo, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

  • Ni ibihe bibazo umuvandimwe uvugwa muri iyi videwo yahuye na byo?

  • Ni iki cyamufashije gukemura ibyo bibazo?

Musome muri Matayo 6:25-34, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni iki Yehova asezeranya abantu bashyira imbere ibyo ashaka?

UKO BAMWE BABYUMVA: “Ngomba gukora cyane kugira ngo ntunge umuryango wanjye. Ubwo rero kujya mu materaniro buri cyumweru ntibishoboka.”

  • Ni uwuhe murongo wo muri Bibiliya ukwemeza ko buri gihe gushyira ibyo Yehova ashaka mu mwanya wa mbere, ari byo biba bikwiriye?

INCAMAKE

Akazi n’amafaranga ni ibintu by’ingenzi, ariko ntibyagombye kuturangaza ngo bitubuze gukorera Yehova uko bikwiriye.

Ibibazo by’isubiramo

  • Ni iki cyadufasha kubona ibirebana n’akazi mu buryo bukwiriye?

  • Kunyurwa byakugirira akahe kamaro?

  • Wagaragaza ute ko wizera isezerano rya Yehova rivuga ko azita ku bamusenga?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Soma iyi ngingo, urebe niba Bibiliya ivuga ko amafaranga ari mabi.

“Ese amafaranga ni umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

Reba icyatumye umuntu wari ibandi akaba n’umukinnyi w’urusimbi ahinduka.

“Nari naratwawe n’amasiganwa y’amafarashi” (Umunara w’Umurinzi, 1 Ugushyingo 2011)