Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 40

Twakora iki ngo tube abantu batanduye imbere y’Imana?

Twakora iki ngo tube abantu batanduye imbere y’Imana?

Sa n’ureba umubyeyi urimo ategura umwana we kugira ngo ajye ku ishuri. Aramwuhagiye maze amwambika utwenda twiza kandi dufite isuku. Ibyo bituma agira ubuzima bwiza kandi bikereka abandi ko ababyeyi be bamwitaho. Data udukunda Yehova na we yifuza ko tugira isuku kandi tukaba abantu batanduye mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa. Iyo tubikoze bitugirira akamaro kandi bikamuhesha icyubahiro.

1. Twakora iki ngo tube abantu barangwa n’isuku?

Yehova yaravuze ati “mugomba kuba abera” (1 Petero 1:16). Kugira ngo tube abantu bera, tugomba kugira isuku kandi tukaba abantu batanduye mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa. Kugira isuku bikubiyemo kwiyuhagira buri gihe, gufura imyenda yacu, gusukura urugo rwacu n’ibinyabiziga byacu kandi tugashyira ibintu kuri gahunda. Nanone ibyo bikubiyemo gufatanya n’abandi gukora isuku ku Nzu y’Ubwami. Iyo tugira isuku bihesha Yehova icyubahiro.—2 Abakorinto 6:3, 4.

2. Ni ibihe bikorwa tugomba kwirinda kugira ngo tube abantu batanduye?

Bibiliya idusaba ‘kwiyezaho umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka’ (2 Abakorinto 7:1). Ubwo rero, tugomba gukora uko dushoboye tukirinda ikintu cyakwangiza umubiri wacu cyangwa ubwenge bwacu. Ibitekerezo byacu bigomba gushimisha Yehova. Ni yo mpamvu tugomba kurwanya ibitekerezo bibi dukoresheje imbaraga zacu zose (Zaburi 104:34). Nanone twihatira gukoresha imvugo itanduye.—Soma mu Bakolosayi 3:8.

Hari ibindi bintu bishobora gutuma tuba abantu banduye bitewe n’uko byangiza umubiri wacu. Ibyo na byo tugomba kubyirinda. Muri byo harimo itabi n’ibiyobyabwenge. Iyo tubyirinze, turushaho kugira ubuzima bwiza kandi tuba tugaragaje ko twubaha impano y’ubuzima twahawe. Nanone dukora uko dushoboye kugira ngo tube abantu batanduye, twirinda ibikorwa byanduye urugero nko kwikinisha no kureba porunogarafiya (Zaburi 119:37; Abefeso 5:5). Nubwo kureka ibyo bikorwa bitoroshye, Yehova ashobora kudufasha tukabicikaho.—Soma muri Yesaya 41:13.

IBINDI WAMENYA

Menya ukuntu kugira isuku bihesha Yehova icyubahiro n’uko wareka ibikorwa byanduye.

3. Kugira isuku bihesha Yehova icyubahiro

Gusuzuma amategeko Yehova yahaye Abisirayeli bidufasha kumenya uko abona ibirebana n’isuku. Musome mu Kuva 19:10; 30:17-19, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ukurikije ibivugwa muri iyo mirongo, Yehova abona ate ibirebana n’isuku?

  • Ni ibihe bintu byiza wajya ukora buri gihe, kugira ngo ukomeze kurangwa n’isuku?

Kugira isuku, bisaba igihe no gushyiraho imihati. Ariko dushobora kugira isuku aho twaba dutuye hose, twaba turi abakene cyangwa abakire. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

  • Ni mu buhe buryo kugirira isuku ibyo dutunze no gushyira ibintu kuri gahunda byubahisha umurimo dukora?

4. Uko wacika ku ngeso mbi

Yehova ashobora kudufasha tugacika ku ngeso mbi iyo ari yo yose

Niba unywa itabi cyangwa ukaba ukoresha ibiyobyabwenge, ushobora kuba uzi ukuntu kubicikaho bitoroshye. Ni iki cyagufasha? Reba ingaruka izo ngeso zishobora kukugiraho. Musome muri Matayo 22:37-39, hanyuma muganire uko kunywa itabi n’ibiyobyabwenge bishobora kugira ingaruka . . .

  • ku bucuti ufitanye na Yehova

  • ku muryango no ku bandi

Shyiraho gahunda y’ibyo wakora kugira ngo ucike ku ngeso mbi. a Murebe VIDEWO.

Musome mu Bafilipi 4:13, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni mu buhe buryo kugira gahunda ihoraho yo gusenga, kwiga Bibiliya no kujya mu materaniro, byafasha umuntu gucika ku ngeso mbi?

5. Uko warwanya ibitekerezo n’ibikorwa byanduye

Musome mu Bakolosayi 3:5, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ni iki kitwemeza ko Yehova abona ko porunogarafiya, ubutumwa buvuga iby’ibitsina no kwikinisha, ari ibikorwa byanduye?

  • Ese kuba Yehova atwitegaho kuba abantu batanduye mu bitekerezo no mu bikorwa, wumva bishyize mu gaciro? Kubera iki?

Reba uko warwanya ibitekerezo byanduye. Murebe VIDEWO.

Yesu yakoresheje imvugo y’ikigereranyo kugira ngo agaragaze ko tugomba gukora uko dushoboye, tugakomeza kuba abantu batanduye. Musome muri Matayo 5:29, 30, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Yesu ntiyashakaga kuvuga ko tugomba kwiyambura ingingo zacu z’umubiri ibi bisanzwe. Ahubwo yashakaga kuvuga ko tugomba kugira icyo dukora. None se ni iki umuntu yakwiyemeza gukora kugira ngo yirinde ibitekerezo byanduye? b

Imihati ushyiraho kugira ngo ukomeze kuba umuntu utanduye, Yehova ayiha agaciro. Musome muri Zaburi 103:13, 14, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ibivugwa muri iyo mirongo byagufasha bite gukomeza guhatana, niba urimo urwana no gucika ku ngeso mbi?

Mu gihe ucitswe, ntugacike intege

Iyo umuntu acitswe biroroshye ko yatekereza ati “yewe, ndabona byarananiye, reka mbireke.” Reka dufate urugero. Iyo umuntu uri mu isiganwa asitaye maze akagwa, ntibiba bisobanura ko atsinzwe cyangwa ko agomba gutangira isiganwa bundi bushya. Ubwo rero, niba nawe ucitswe ntibiba bisobanura ko utsinzwe intambara urwana yo gucika ku ngeso mbi. Nanone ntibiba bisobanura ko ibyo wakoze byose ngo ucike kuri iyo ngeso mbi, bibaye imfabusa. Ntukumve ko wakoze ishyano; bibaho. Ntugacogore kuko Yehova yiteguye kugufasha ugacika kuri iyo ngeso.

UKO BAMWE BABYUMVA: “Iyi ngeso, kuyicikaho ntibishoboka.”

  • Ni uwuhe murongo w’Ibyanditswe wakoresha, kugira ngo wereke uwo muntu ko Yehova ashobora kumufasha agacika ku ngeso mbi?

INCAMAKE

Iyo tugize isuku tukaba abantu batanduye mu bwenge no mu myifatire, dushimisha Yehova.

Ibibazo by’isubiramo

  • Kuki ari iby’ingenzi ko tuba abantu batanduye?

  • Wakora iki ngo ube umuntu urangwa n’isuku?

  • Wakora iki ngo ugire ibitekerezo n’imyifatire bitanduye?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Ni ibihe bintu byoroheje wakora kugira ngo ukomeze kurangwa n’isuku, nubwo waba ukennye?

Isuku ni isoko y’ubuzima—Gukaraba intoki (3:01)

Reba inama zagufasha kureka itabi.

“Uko wareka itabi” (Nimukanguke!, Gicurasi 2010)

Menya uko umugabo uvugwa muri iyi nkuru yacitse kuri porunogarafiya.

“Narageragezaga bikanga” (Umunara w’Umurinzi, No. 4 2016)

a Reba ingingo iri muri iri somo ivuga ngo “Uko wareka itabi,” iri ahavuga ngo “Ahandi wabona ibisobanuro.” Iyo ngingo igaragaza icyo umuntu yakora kugira ngo acike ku ngeso mbi.

b Niba wifuza inama zagufasha gucika ku ngeso yo kwikinisha, reba ingingo ivuga ngo “Nakora iki ngo ncike ku ngeso yo kwikinisha?” (iri mu gitabo Ibibazo Urubyiruko Rwibaza n’Ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1, igice cya 25).