Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 42

Bibiliya ivuga iki ku buseribateri no gushaka?

Bibiliya ivuga iki ku buseribateri no gushaka?

Mu mico imwe n’imwe, abantu bumva ko umuntu utarashaka adashobora kugira ibyishimo. Ariko abashatse bose si ko bishimye, kandi abatarashatse bose si ko bababaye. Icyo twazirikana ni uko Bibiliya ivuga ko ubuseribateri no gushaka ari byiza, kandi ko ari impano ituruka ku Mana.

1. Ibyiza by’ubuseribateri ni ibihe?

Bibiliya igira iti “uhara ubusugi bwe agashyingiranwa, aba akoze neza. Ariko udahara ubusugi bwe ngo ashyingiranwe, azaba akoze neza kurushaho.” (Soma mu 1 Abakorinto 7:32, 33, 38.) Ni mu buhe buryo umuseribateri ashobora ‘gukora neza kurushaho?’ Abakristo b’abaseribateri nta nshingano yo kwita ku bo bashakanye baba bafite. Ni yo mpamvu muri rusange baba bafite umudendezo mwinshi. Bamwe bashobora gukora byinshi mu murimo w’Imana, urugero nko kujya kubwiriza ubutumwa bwiza mu bindi bihugu. Ikiruta byose, ni uko bashobora kumara igihe kinini bakora ibintu bituma barushaho kuba incuti za Yehova.

2. Ibyiza byo gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko ni ibihe?

Gushaka na byo bifite ibyiza byabyo. Bibiliya igira iti “ababiri baruta umwe” (Umubwiriza 4:9). Ibyo bigaragara cyane cyane ku Bakristo bashakanye bakurikiza amahame yo muri Bibiliya. Iyo umugabo n’umugore bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko, basezerana ko bazakundana, bakubahana kandi ko buri wese azakundwakaza mugenzi we. Akenshi ibyo bituma bumva bafite umutekano kuruta ababana batarasezeranye. Nanone bituma abana babo bumva bafite umutekano.

3. Yehova abona ate ibyo gushinga umuryango?

Igihe Yehova yatangizaga umuryango yaravuze ati ‘umugabo azasiga se na nyina yomatane n’umugore we’ (Intangiriro 2:24). Yehova yifuza ko umugabo n’umugore bakundana kandi bakabana akaramata igihe cyose bakiriho. Yemera ko abashakanye bashobora gutana, ari uko gusa umwe yaciye inyuma mugenzi we. Iyo bimeze bityo, Yehova aha uwahemukiwe uburenganzira bwo gutana n’uwamuhemukiye a (Matayo 19:9). Yehova ntiyemerera Abakristo gushaka abagore benshi.—1 Timoteyo 3:2.

IBINDI WAMENYA

Menya icyo wakora kugira ngo ugire ibyishimo kandi ushimishe Yehova, waba uri umuseribateri cyangwa warashatse.

4. Jya ukoresha neza impano y’ubuseribateri

Yesu yabonaga ko ubuseribateri ari impano (Matayo 19:11, 12). Musome muri Matayo 4:23, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni mu buhe buryo Yesu yakoresheje neza impano y’ubuseribateri, akorera Yehova kandi agafasha abandi?

Abakristo na bo bashobora kwigana Yesu, bagakoresha neza ubuseribateri bwabo kandi bigatuma bishima. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

  • Ni mu buhe buryo Abakristo bashobora gukoresha neza ubuseribateri, bikabahesha imigisha?

Ese wari ubizi?

Bibiliya ntigena imyaka umuntu agomba kuba yujuje kugira ngo ashake. Ariko igira abantu inama yo gushaka bamaze ‘kurenga igihe cy’amabyiruka.’ Icyo gihe umuntu ukiri muto aba afite irari ry’ibitsina ryinshi, ku buryo gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge bishobora kumugora.—1 Abakorinto 7:36.

5. Jya ushishoza mu gihe ugiye guhitamo uwo muzabana

Umwe mu myanzuro y’ingenzi cyane umuntu afata, ni uguhitamo uwo bazabana. Musome muri Matayo 19:4-6, 9, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Kuki Umukristo atagombye kwihutira gushaka?

Bibiliya ishobora kugufasha kumenya imico myiza uwo muzabana yagombye kuba afite. Ariko icy’ingenzi cyane ni ugushaka umuntu ukunda Yehova. b Musome mu 1 Abakorinto 7:39 no mu 2 Abakorinto 6:14, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Kuki twagombye gushakana n’Abakristo bagenzi bacu gusa?

  • Utekereza ko Imana yakwiyumva ite uramutse ushatse umuntu utayikunda?

Iyo amatungo abiri atandukanye cyane afatanyije umugogo, yombi arahababarira. Mu buryo nk’ubwo, iyo Umukristo ashakanye n’umuntu utari Umuhamya bagirana ibibazo byinshi

6. Jya ubona ibyo gushinga umuryango nk’uko Yehova abibona

Muri Isirayeli ya kera, hari abagabo batanaga n’abagore babo bitewe n’impamvu z’ubwikunde. Musome muri Malaki 2:13, 14, 16, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Kuki Yehova yanga ko abantu batana bashingiye ku mpamvu zidakwiriye?

Guca inyuma uwo mwashakanye cyangwa gutana na we, bibabaza cyane uwahemukiwe ndetse n’abana

Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

  • Mu gihe washakanye n’umuntu utari Umuhamya, wakora iki ngo mugire urugo rwiza?

7. Jya ukurikiza amahame ya Yehova areba abashakanye

Gukurikiza ayo mahame bishobora kudusaba gushyiraho imihati. c Ariko iyo tuyakurikije, Yehova aduha imigisha. Murebe VIDEWO.

Musome mu Baheburayo 13:4, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ese utekereza ko amahame ya Yehova areba abashakanye, ashyize mu gaciro? Sobanura.

Yehova aba yiteze ko Abakristo bandikisha ishyingiranwa ryabo cyangwa ubutane, kuko mu bihugu byinshi ubuyobozi bubisaba. Musome muri Tito 3:1, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ese niba warasezeranye, wizeye neza ko ishyingiranwa ryawe ryanditswe muri leta?

HARI ABASHOBORA KUKUBAZA BATI: “Ese ni ngombwa gusezerana? Abantu ntibashobora kwibanira batarasezeranye?”

  • Wabasubiza iki?

INCAMAKE

Ubuseribateri no gushaka, ni impano zituruka kuri Yehova. Umuntu ashobora kubaho yishimye kandi anyuzwe, yaba ari umuseribateri cyangwa yarashatse. Icy’ingenzi ni uko yaba akora ibyo Yehova ashaka.

Ibibazo by’isubiramo

  • Umuntu yakoresha neza ate ubuseribateri?

  • Kuki Bibiliya ivuga ko tugomba gushakana n’Abakristo bagenzi bacu gusa?

  • Ni iyihe mpamvu imwe rukumbi ishingiye ku Byanditswe, ishobora gutuma umuntu atana n’uwo bashakanye?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

‘Gushyingiranwa n’uri mu mwami gusa’ bisobanura iki?

“Ibibazo by’abasomyi” (Umunara w’Umurinzi, 1 Nyakanga 2004)

Reba videwo ebyiri ngufi, zagufasha gufata imyanzuro myiza ku birebana no kurambagiza no gushaka.

Kwitegura gushaka (11:53)

Menya impamvu umuvandimwe uvugwa muri iyi videwo, yumva ko ibyo Yehova yamuhaye biruta kure ibyo yigomwe.

Nari nizeye ko aziga Bibiliya (1:56)

Ni ibihe bintu bimwe na bimwe umuntu yagombye gutekerezaho mbere yo kwahukana cyangwa gutana n’uwo bashakanye?

“Jya wubaha ‘icyo Imana yateranyirije hamwe’” (Umunara w’Umurinzi, Ukuboza 2018)

a Reba Ibisobanuro bya 4 bivuga ibirebana no kwahukana, mu gihe nta waciye undi inyuma.

b Mu mico imwe n’imwe, ababyeyi bahitiramo umwana wabo uwo bazabana. Iyo bimeze bityo, ababyeyi barangwa n’urukundo ntibashakira umwana wabo uwo bazabana bashingiye ku mafaranga uwo bateganya gushyingira umwana wabo afite cyangwa urwego arimo. Ahubwo bashakira umwana wabo umuntu ukunda Yehova.

c Niba ubana n’umuntu mutarasezeranye, ni wowe ugomba kwifatira umwanzuro wo kumureka ukigendera cyangwa ugasezerana na we.