Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 43

Abakristo bakwiriye kubona bate ibirebana no kunywa inzoga?

Abakristo bakwiriye kubona bate ibirebana no kunywa inzoga?

Hirya no hino ku isi, abantu ntibabona kimwe ibyerekeye kunywa inzoga. Hari abanywa inzoga barimo kuganira n’abandi. Hari n’abahitamo kuzireka burundu. Ariko hari n’abanywa bagasinda. None se Bibiliya ibona ite ibirebana no kunywa inzoga?

1. Ese kunywa inzoga ni bibi?

Bibiliya ntitubuza kunywa inzoga. Ahubwo igihe Bibiliya yavugaga impano zitandukanye Imana yaduhaye, yashyizemo na “divayi inezeza imitima y’abantu” (Zaburi 104:14, 15). Hari abagabo n’abagore b’indahemuka Bibiliya ivuga ko banywaga inzoga.—1 Timoteyo 5:23.

2. Ni izihe nama Bibiliya igira abantu banywa inzoga?

Yehova aciraho iteka ubusinzi no kunywa inzoga nyinshi (Abagalatiya 5:21). Ijambo rye rigira riti “ntukabe mu bantu banywa divayi nyinshi” (Imigani 23:20). Ubwo rero, mu gihe duhisemo kunywa inzoga, ndetse n’igihe twaba twiherereye, twagombye kwirinda kunywa inzoga nyinshi ngo zitubuze gutekereza neza, kwifata mu byo tuvuga no mu byo dukora, cyangwa ngo zigere ubwo zangiza ubuzima bwacu. Mu gihe kunywa inzoga mu rugero bitunaniye, byaba byiza tuziretse burundu.

3. Twagaragaza dute ko twubaha imyanzuro y’abandi mu bijyanye no kunywa inzoga?

Buri wese agomba kwihitiramo niba yanywa inzoga cyangwa niba yazireka. Ntitwagombye gucira urubanza umuntu uhisemo kunywa inzoga mu rugero. Ariko nanone ntitwagombye guhatira umuntu kunywa inzoga atabishaka (Abaroma 14:10). Ikindi kandi, dushobora kureka kunywa inzoga mu gihe byatera abandi ibibazo. (Soma mu Baroma 14:21.) Bibiliya igira iti “buri wese ntakomeze gushaka inyungu ze bwite, ahubwo ashake iza mugenzi we.”—Soma mu 1 Abakorinto 10:23, 24.

IBINDI WAMENYA

Reba amahame ya Bibiliya yagufasha gufata umwanzuro wo kunywa inzoga cyangwa kutazinywa, kandi niba uhisemo kuzinywa urebe amahame yagufasha kumenya izo utagomba kurenza. Nanone uraza kumenya icyo wakora niba ufite ikibazo cyo kunywa inzoga nyinshi.

4. Hitamo niba ukwiriye kunywa inzoga

Yesu yabonaga ate ibijyanye no kunywa inzoga? Kugira ngo tumenye igisubizo, reka turebe igitangaza cya mbere yakoze. Musome muri Yohana 2:1-11, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Dukurikije iyo mirongo, ni irihe somo twavana ku kuntu Yesu yabonaga ibijyanye n’inzoga ndetse n’abazinywa?

  • Niba Yesu ataraciriyeho iteka abanywa inzoga, Umukristo yagombye kubona ate umuntu uzinywa?

Nubwo Abakristo bafite uburenganzira bwo kunywa inzoga, ntibisobanura ko buri gihe kuzinywa biba bikwiriye. Musome mu Migani 22:3, hanyuma musuzume niba mu bihe nk’ibi, umuntu aba akwiriye kunywa inzoga cyangwa kutazinywa:

  • Ugiye gutwara imodoka cyangwa ugiye gukoresha imashini mu kazi.

  • Utwite.

  • Muganga yakubujije kunywa inzoga.

  • Kwifata ngo utarenza urugero, birakugora.

  • Amategeko ntakwemerera kunywa inzoga.

  • Uri kumwe n’umuntu waziretse bitewe n’uko mbere yazinywaga akarenza urugero.

Ese wagombye guha abantu inzoga mu bukwe cyangwa mu bindi birori? Kugira ngo umenye icyagufasha kumenya umwanzuro wafata, murebe VIDEWO.

Musome mu Baroma 13:13 no mu 1 Abakorinto 10:31, 32. Nimumara gusoma buri murongo, muganire ku kibazo gikurikira:

  • Gukurikiza iryo hame byagufasha bite gufata umwanzuro uzashimisha Yehova?

Umukristo yifatira umwanzuro wo kunywa inzoga cyangwa kutazinywa. Nubwo hari igihe ahitamo kuzinywa, ibindi bihe ashobora guhitamo kutazinywa

5. Ishyirireho igipimo utagomba kurenza

Nubwo Yehova atatubuza kunywa inzoga mu rugero, kunywa inzoga nyinshi byo abiciraho iteka. Kubera iki? Musome muri Hoseya 4:11, 18, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Iyo umuntu yanyoye inzoga nyinshi bishobora kumugiraho izihe ngaruka?

Twakwirinda dute kunywa inzoga nyinshi? Tugomba kwiyoroshya tukamenya aho ubushobozi bwacu bugarukira. Musome mu Migani 11:2, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Kuki ari byiza kwishyiriraho igipimo cy’inzoga tutagomba kurenza?

6. Icyo wakora kugira ngo ureke kunywa inzoga nyinshi

Reba icyafashije umugabo uvugwa muri iyi videwo, akareka kunywa inzoga nyinshi. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

  • Dmitry uvugwa muri iyo videwo yitwaraga ate iyo yabaga yanyoye inzoga?

  • Ese igihe yiyemezaga kureka inzoga yahise abishobora?

  • Amaherezo ni iki cyamufashije kureka ubusinzi?

Musome mu 1 Abakorinto 6:10, 11, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ni iki kigaragaza ko gusinda ari icyaha gikomeye?

  • Ni iki kigaragaza ko umuntu unywa inzoga nyinshi ashobora kwikosora?

Musome muri Matayo 5:30, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Guca ukuboko bigereranya ibyo twigomwa kugira ngo dushimishe Yehova. Wakora iki mu gihe uhanganye n’ikibazo cyo kureka ubusinzi? a

Musome mu 1 Abakorinto 15:33, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni mu buhe buryo incuti zawe zishobora gutuma unywa inzoga ukarenza urugero cyangwa ukazinywa mu rugero?

HARI ABASHOBORA KUKUBAZA BATI: “Ese kunywa inzoga ni bibi?”

  • Wabasubiza iki?

INCAMAKE

Inzoga ni impano Yehova yaduhaye kugira ngo idushimishe. Ariko kunywa inzoga nyinshi no gusinda abyanga urunuka.

Ibibazo by’isubiramo

  • Kunywa inzoga nyinshi Bibiliya ibibona ite?

  • Kunywa inzoga nyinshi bigira izihe ngaruka?

  • Twagaragaza dute ko twubaha imyanzuro y’abandi ku birebana no kunywa inzoga?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Ni iki cyafasha ingimbi n’abangavu gufata imyanzuro myiza ku birebana no kunywa inzoga?

Tekereza mbere yo kunywa inzoga (2:31)

Reba ibintu byagufasha mu gihe ufite ikibazo cyo gusinda cyangwa kunywa inzoga nyinshi.

“Uko twashyira mu gaciro ku birebana no kunywa inzoga” (Umunara w’Umurinzi, 1 Mutarama 2010)

Ese Umukristo ashobora kwifatanya mu muhango wo gukomanya ibirahure mu gihe asangira n’abandi inzoga?

“Ibibazo by’abasomyi” (Umunara w’Umurinzi, 15 Gashyantare 2007)

Soma inkuru ivuga ngo “Nari ingunguru itobotse,” urebe icyafashije umugabo uvugwamo kureka ubusinzi.

“Bibiliya ihindura imibereho y’abantu” (Umunara w’Umurinzi, 1 Gicurasi 2012)

a Ababaswe n’inzoga bashobora kwitabaza abaganga bakabafasha. Abantu benshi bafite icyo kibazo, abaganga babagira inama yo kuzireka burundu.