Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 45

Kutivanga muri poritike bisobanura iki?

Kutivanga muri poritike bisobanura iki?

Yesu yigishije ko abigishwa be batagomba ‘kuba ab’isi.’ Ibyo bikubiyemo kutagira aho tubogamira muri poritike y’isi cyangwa mu ntambara (Yohana 15:19). Mu by’ukuri kutivanga muri poritike si ko buri gihe biba byoroshye. Abantu bashobora kuduseka ndetse bakadukwena bitewe n’uko tutivanga muri poritike. Ni iki cyadufasha kutivanga, tugakomeza kubera Yehova indahemuka?

1. Abakristo b’ukuri babona bate ubutegetsi bw’abantu?

Twebwe Abakristo twubaha ubutegetsi. Tubikora nk’uko Yesu yabivuze agira ati “ibya Kayisari mubihe Kayisari.” Ibyo bisobanura ko twumvira amategeko y’igihugu, urugero nk’adusaba kwishyura imisoro (Mariko 12:17). Bibiliya yigisha ko ubutegetsi bw’abantu bukomeje gutegeka bitewe n’uko Yehova yemera ko butegeka (Abaroma 13:1). Ni yo mpamvu tuzirikana ko ububasha cyangwa ubushobozi bw’ubutegetsi bw’abantu bufite aho bugarukira. Twiringiye ko Imana ari yo izakemura ibibazo byose by’abantu, ikoresheje ubwami bwayo bwo mu ijuru.

2. Twagaragaza dute ko tutivanga muri poritike?

Kimwe na Yesu, ntitwivanga muri poritike. Igihe Yesu yakoraga igitangaza, abantu bagashaka kumugira umwami, yaranze (Yohana 6:15). Kuki yabyanze? Yaravuze ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si” (Yohana 18:36). Kubera ko turi abigishwa ba Yesu, hari uburyo bwinshi tugaragazamo ko tutivanga muri poritike. Urugero, ntitwifatanya mu ntambara. (Soma muri Mika 4:3.) Twubaha ibirango by’igihugu, urugero nk’ibendera ariko ntitubiramya (1 Yohana 5:21). Ntidushyigikira cyangwa ngo turwanye ishyaka rya poritike runaka cyangwa umukandida runaka. Iyo twirinze ibyo bintu n’ibindi bisa na byo, tuba tugaragaje ko dushyigikiye byimazeyo Ubwami bw’Imana.

IBINDI WAMENYA

Suzuma bimwe mu bintu bishobora gutuma kutivanga muri poritike bitugora, n’uko wafata imyanzuro ishimisha Yehova.

3. Abakristo b’ukuri ntibivanga muri poritike

Yesu n’abigishwa be badusigiye urugero rwiza. Musome mu Baroma 13:1, 5-7 no muri 1 Petero 2:13, 14, hanyuma murebe VIDEWO, maze muganire ku bibazo bikurikira.

  • Kuki dusabwa kubaha abayobozi bo mu nzego za leta?

  • Ni ibihe bintu bimwe na bimwe twakora kugira ngo tugaragaze ko tubagandukira?

Mu bihe by’intambara, ibihugu bimwe na bimwe bishobora kuvuga ko nta ho bibogamiye, ariko ugasanga bifasha impande zihanganye zombi. None se mu by’ukuri kutivanga mu ntambara bisobanura iki? Musome muri Yohana 17:16, hanyuma murebe VIDEWO maze muganire ku kibazo gikurikira.

  • Kutivanga muri poritike bisobanura iki?

None se twakora iki mu gihe abayobozi bo mu nzego za leta badusabye gukora ibintu bidahuje n’amategeko y’Imana? Musome mu Byakozwe 5:28, 29, hanyuma murebe VIDEWO maze muganire ku bibazo bikurikira.

  • Mu gihe amategeko y’Imana agonganye n’amategeko y’abantu tugomba kumvira ayahe?

  • Ese hari ibintu bishobora gutuma Abakristo batumvira inzego za leta?

4. Jya wirinda kwivanga muri poritike haba mu bitekerezo no mu bikorwa

Musome muri 1 Yohana 5:21, hanyuma murebe VIDEWO maze muganire ku bibazo bikurikira.

  • Kuki Ayenge uvugwa muri iyi videwo yafashe umwanzuro wo kutajya mu ishyaka rya poritike no mu mihango yo gukunda igihugu, urugero nko kuramutsa ibendera?

  • Ese utekereza ko umwanzuro yafashe ari wo mwiza?

Ni ibihe bibazo dushobora guhura na byo bigatuma kutivanga muri poritike bitugora? Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

  • Twagaragaza dute ko tutabogama mu gihe tureba imikino ihuza ibihugu bitandukanye?

  • Twagaragaza dute ko tutabogama mu gihe abanyaporitike bafashe imyanzuro itubangamiye cyangwa iyo dufitemo inyungu?

  • Ni mu buhe buryo itangazamakuru cyangwa incuti zacu bishobora kugira ingaruka ku mwanzuro twafashe wo kutabogama?

Ni mu yihe mimerere Umukristo asabwa kutivanga muri poritike, mu bitekerezo no mu bikorwa?

HARI ABASHOBORA KUKUBAZA BATI: “Kuki mutaramutsa ibendera cyangwa ngo muririmbe indirimbo yubahiriza igihugu?”

  • Wabasubiza iki?

INCAMAKE

Abakristo bakora uko bashoboye kugira ngo bativanga muri poritike haba mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa.

Ibibazo by’isubiramo

  • Ni ibihe bintu tugomba guha leta?

  • Kuki tutagomba kwivanga muri poritike?

  • Ni ryari kutivanga muri poritike bitugora?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Ni ibihe bintu dushobora kwigomwa kugira ngo tutivanga muri poritike?

Yehova ntiyigeze adutererana (3:14)

Ni iki abagize imiryango bakora mbere y’igihe, kugira ngo bitegure guhangana n’ibibazo bishobora gutuma bivanga muri poritike?

Jya wirinda kubogama mu gihe uri mu bikorwa bihuza abantu benshi (4:25)

Kuki kurwanira igihugu cyawe atari byo by’ingenzi kurusha ibindi mu buzima?

“Ibintu byose birashoboka” (5:19)

Menya uko wakwirinda ‘kuba uw’isi’ mu gihe uhitamo akazi ukwiriye gukora.

“Umuntu wese aziyikorera uwe mutwaro” (Umunara w’Umurinzi, 15 Werurwe 2006)