Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 50

Wakora iki ngo umuryango wawe ugire ibyishimo?—Igice cya 2

Wakora iki ngo umuryango wawe ugire ibyishimo?—Igice cya 2

Abana ni impano ituruka kuri Yehova. Yifuza ko ababyeyi bafata neza iyo mpano. Yehova agira ababyeyi inama zabafasha kubigeraho. Nanone agira abana inama zabafasha, na bo bakagira uruhare mu gutuma umuryango ugira ibyishimo.

1. Ni iyihe nama Yehova agira ababyeyi?

Yehova yifuza ko ababyeyi bakunda abana babo kandi bakamarana na bo igihe kinini. Nanone yifuza ko ababyeyi barinda abana babo ibintu byabateza akaga kandi bakabarera bakurikije amahame ya Bibiliya (Imigani 1:8). Bibiliya igira abagabo inama igira iti ‘mukomeze kurera [abana banyu] mubatoza kugira imitekerereze nk’iya Yehova.’ (Soma mu Befeso 6:4.) Iyo ababyeyi bareze abana babo bakurikije amabwiriza ya Yehova kandi iyo nshingano ntibayihe undi muntu, Yehova arishima.

2. Ni iyihe nama Yehova agira abana?

Yehova agira abana inama igira iti “mujye mwumvira ababyeyi banyu.” (Soma mu Bakolosayi 3:20.) Iyo abana bubaha ababyeyi babo kandi bakabumvira, bishimisha Yehova n’ababyeyi babo (Imigani 23:22-25). Yesu yatanze urugero rwiza igihe yari umwana. Nubwo yari atunganye, ababyeyi be bakaba batari batunganye, yarabumviraga kandi akabubaha.—Luka 2:51, 52.

3. Ni iki umuryango wakora kugira ngo ugirane ubucuti bukomeye n’Imana?

Niba uri umubyeyi, nta gushidikanya ko wifuza ko abana bawe bakunda Yehova nk’uko umukunda. Wakora iki kugira ngo ubigereho? Ukwiriye kumvira inama ya Bibiliya igira iti ‘ujye ucengeza [amagambo ya Yehova] mu bana bawe kandi ujye uyababwira igihe mwicaye mu nzu n’igihe mugenda mu nzira’ (Gutegeka kwa Kabiri 6:7). ‘Gucengeza’ ni ukwigisha ikintu ugisubiramo kenshi. Nawe ushobora kuba uzi ko kugira ngo abana bazibuke ikintu, ugomba kukibasubiriramo kenshi. Uwo murongo usobanura ko wagombye gushaka igihe gihoraho wajya uganiriraho n’abana bawe ibyerekeye Yehova. Ni byiza ko abagize umuryango mwajya muhura rimwe mu cyumweru, mukigira Bibiliya hamwe. N’iyo mwaba mudafite abana, wowe n’uwo mwashakanye mushobora gukoresha uwo mwanya mukigira hamwe Ijambo ry’Imana.

IBINDI WAMENYA

Reba ibitekerezo by’ingirakamaro byafasha abagize umuryango wawe kumva bishimye kandi bafite umutekano.

4. Jya urera abana bawe ubagaragariza urukundo

Kurera umwana bishobora kugorana. None se Bibiliya yagufasha ite? Musome muri Yakobo 1:19, 20, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ababyeyi bagaragaza bate ko bakunda abana babo mu gihe baganira na bo?

  • Kuki umubyeyi atagomba guhana abana be arakaye? a

5. Jya urinda abana bawe

Kugira ngo urinde abana bawe, ni iby’ingenzi ko uganira na bo ibirebana n’ibitsina. Ariko ushobora kumva biguteye isoni. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

  • Kuki kuganiriza abana ibirebana n’ibitsina bigora ababyeyi bamwe?

  • Ni ubuhe buryo ababyeyi bamwe bakoresheje kugira ngo basobanurire abana babo ibirebana n’ibitsina?

Nk’uko byari byarahanuwe, isi ya Satani igenda irushaho kuba mbi. Musome muri 2 Timoteyo 3:1, 13, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Bamwe mu bantu babi bavugwa mu murongo wa 13, ni abonona abana. None se kuki ari iby’ingenzi ko ababyeyi bigisha abana babo ibirebana n’ibitsina n’uko bakwirinda abashaka kubonona?

Ese wari ubizi?

Abahamya ba Yehova basohora inyandiko na za videwo bifasha ababyeyi kwigisha abana babo ibirebana n’ibitsina, n’uko bakwirinda abashaka kubonona. Dore bimwe muri byo:

6. Jya wubaha ababyeyi bawe

Abana bato, ingimbi ndetse n’abangavu bashobora kugaragaza ko bubaha ababyeyi babo, babavugisha mu kinyabupfura. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

  • Kuki ari iby’ingenzi ko abakiri bato baganira n’ababyeyi babo babubashye?

  • Ni mu buhe buryo abakiri bato baganira n’ababyeyi babo babubashye?

Musome mu Migani 1:8, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Abakiri bato bagombye kwitwara bate mu gihe ababyeyi babo babasabye gukora ibintu runaka?

7. Mujye mwiga Bibiliya mu rwego rw’umuryango

Imiryango y’Abahamya ba Yehova igena igihe cyo kwiga Bibiliya buri cyumweru. Gahunda y’iby’umwuka mu muryango iba imeze ite? Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

  • Ni iki cyafasha umuryango kugira gahunda ihoraho y’iby’umwuka?

  • Ni iki umubyeyi yakora kugira ngo gahunda y’iby’umwuka mu muryango igirire akamaro abawugize kandi ibashimishe?—Reba ifoto ibanziriza iri somo.

  • Ni iki gishobora gutuma kwigira Bibiliya hamwe mu muryango bibagora?

Muri Isirayeli ya kera, Yehova yifuzaga ko imiryango iganira buri gihe ku Byanditswe. Musome mu Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ibivugwa muri iyi mirongo wabishyira mu bikorwa ute?

Ibyo mushobora gukora muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango:

UKO BAMWE BABYUMVA: “Bibiliya irakomeye cyane ku buryo abana badashobora gusobanukirwa ibyo ivuga.”

  • Wababwira iki?

INCAMAKE

Yehova yifuza ko ababyeyi bakunda abana babo, bakabaha uburere bwiza kandi bakabarinda. Nanone yifuza ko abana bubaha ababyeyi babo kandi bakabumvira. Ikindi kandi yifuza ko abagize imiryango bigira Bibiliya hamwe.

Ibibazo by’isubiramo

  • Ababyeyi bakwiriye kurera abana babo bate, kandi se babarinda bate?

  • Abana bagaragaza bate ko bubaha ababyeyi babo?

  • Kugena igihe cyo kwigira hamwe Bibiliya buri cyumweru, bifite akahe kamaro?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Ni ibihe bintu wakwigisha umwana wawe bikazamufasha amaze no gukura?

“Ibintu bitandatu wakwigisha abana bawe” (Nimukanguke! No. 2 2019)

Reba inama Bibiliya igira abita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru.

“Bibiliya ivuga iki ku birebana no kwita ku babyeyi bageze mu za bukuru?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

Reba uko umugabo utari uzi kurera abana neza yaje kuba umubyeyi mwiza.

Yehova yatwigishije kurera abana bacu neza (5:58)

Menya icyo abagabo bakora kugira ngo bakundane cyane n’abahungu babo.

“Abagabo bakora iki ngo bakomeze kugirana ubucuti bukomeye n’abahungu babo?” (Umunara w’Umurinzi, 1 Ugushyingo 2011)

a Ijambo “guhana” iyo rikoreshejwe muri Bibiliya riba risobanura gutanga inyigisho, uburere no gukosora. Nta na rimwe ryerekeza ku bugome cyangwa kugirira umuntu nabi.—Imigani 4:1.