Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 51

Wakora iki ngo ushimishe Yehova mu byo uvuga?

Wakora iki ngo ushimishe Yehova mu byo uvuga?

Igihe Yehova yaturemaga yaduhaye impano nziza cyane. Iyo mpano ni ubushobozi bwo kuvuga. Ese yita ku kuntu dukoresha iyo mpano? Yego rwose! (Soma muri Yakobo 1:26.) None se twakoresha dute ubwo bushobozi dufite bwo kuvuga, mu buryo bushimisha Yehova?

1. Twakoresha neza dute impano twahawe yo kuvuga?

Bibiliya itugira inama igira iti “mukomeze guhumurizanya no kubakana” (1 Abatesalonike 5:11). Ese hari abantu uzi bakeneye guhumurizwa? Wakora iki ngo ubahumurize? Mbere na mbere bereke ko ubitaho. Urugero, ushobora kubashimira kandi ukababwira ibyo ubashimira. Ese hari umurongo w’Ibyanditswe wakoresha uhumuriza umuntu muziranye? Hari imirongo myinshi ihumuriza. Ubwo rero ushobora gutoranyamo umwe wakoresha. Ariko nanone umenye ko uburyo uvugamo na bwo bushobora guhumuriza umuntu cyane. Ubwo rero, buri gihe ujye ugerageza kuvugana ubugwaneza kandi utuje.—Imigani 15:1.

2. Ni ayahe magambo tugomba kwirinda?

Bibiliya igira iti “ijambo ryose riboze ntirigaturuke mu kanwa kanyu.” (Soma mu Befeso 4:29.) Ibyo bisobanura ko tugomba kwirinda gutuka umuntu cyangwa kumubwira amagambo mabi tugamije kumubabaza. Nanone tugomba kwirinda amazimwe no gusebanya.—Soma mu Migani 16:28.

3. Ni iki kizadufasha kuvuga amagambo yubaka abandi?

Akenshi ibyo tuvuga bigaragaza ibiri mu mutima wacu cyangwa ibyo dutekereza (Luka 6:45). Ubwo rero tugomba kwimenyereza kujya dutekereza ku bintu byubaka, ni ukuvuga ibintu bikiranuka, ibiboneye, ibikwiriye gukundwa n’ibishimwa (Abafilipi 4:8). Kugira ngo tubigereho tugomba guhitamo imyidagaduro ikwiriye n’incuti nziza (Imigani 13:20). Nanone gutekereza mbere yo kuvuga byadufasha. Jya utekereza ku ngaruka ibyo uvuga bizagira ku bandi. Bibiliya igira iti “habaho umuntu uhubuka akavuga amagambo akomeretsa nk’inkota, ariko ururimi rw’abanyabwenge rurakiza.”Imigani 12:18.

IBINDI WAMENYA

Menya icyo wakora kugira ngo ujye uvuga amagambo ashimisha Yehova kandi yubaka abandi.

4. Jya witondera ibyo uvuga, igihe ubivugira n’uko ubivuga

Twese hari igihe tuvuga ibintu, nyuma yaho tukabyicuza (Yakobo 3:2). Musome mu Bagalatiya 5:22, 23, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Mu mico ivuzwe muri iyo mirongo, ni iyihe wasaba Yehova mu isengesho kugira ngo igufashe kwitondera ibyo uvuga? Iyo mico yagufasha ite?

Musome mu 1 Abakorinto 15:33, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Imyidagaduro uhitamo n’incuti zawe bigira uruhe ruhare ku mvugo ukoresha?

Musome mu Mubwiriza 3:1, 7, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni ryari biba byiza guceceka cyangwa gutegereza igihe cyiza cyo kuvuga?

5. Jya uvuga abandi neza

Ni iki cyadufasha kwirinda kubwira abandi nabi cyangwa kubabwira amagambo abakomeretsa? Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

  • Kuki umuvandimwe uvugwa muri iyi videwo yifuzaga guhindura ibyo yavugaga?

  • Yakoze iki kugira ngo abigereho?

Musome mu Mubwiriza 7:16, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni iki tugomba kwibuka mu gihe tugiye kugwa mu mutego wo kuvuga abandi nabi?

Musome mu Mubwiriza 7:21, 22, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Iyi mirongo yagufasha ite kurwanya uburakari mu gihe umuntu akuvuze nabi?

6. Jya uvugisha neza abagize umuryango wawe

Yehova yifuza ko tubwira abagize umuryango wacu amagambo arangwa n’ineza n’urukundo. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

  • Ni iki kizagufasha kuvugisha neza abagize umuryango wawe?

Musome mu Befeso 4:31, 32, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni ayahe magambo dushobora kuvuga agatuma abagize umuryango bumva baguwe neza?

Yehova yagaragaje ibyiyumvo yari afitiye umwana we Yesu. Musome muri Matayo 17:5, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Wakwigana Yehova ute mu gihe uganira n’abagize umuryango wawe?

Jya ushakisha uko washimira abandi

UKO BAMWE BABYUMVA: “Njyewe mvugira aho. Niba abandi bitabashimisha, ibyo birabareba.”

  • Ese nawe ni uko ubyumva?

INCAMAKE

Ibyo tuvuga bishobora kubaka abandi cyangwa bikabababaza. Ubwo rero, tugomba kwitondera ibyo tuvuga, igihe tubivugira n’uko tubivuga.

Ibibazo by’isubiramo

  • Ni ibihe bintu wakora kugira ngo uhumurize abandi binyuriye mu byo uvuga?

  • Ni ayahe magambo ukwiriye kwirinda kuvuga?

  • Ni iki cyadufasha kuvugisha abandi neza kandi tukababwira amagambo yubaka?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Ni iki cyadufasha kubwira abandi amagambo yubaka?

Itoze kugira ururimi rw’abanyabwenge (8:04)

Reba icyagufasha kwirinda amazimwe.

Nakora iki ngo nirinde amazimwe? (2:36)

Menya uko Yehova yafashije umugabo uvugwa muri iyi nkuru, akareka gukoresha imvugo nyandagazi.

“Natangiye kwibaza aho ubuzima bwanjye bwaganaga” (Umunara w’Umurinzi, 1 Kanama 2013)