Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 57

Bigenda bite iyo ukoze icyaha gikomeye?

Bigenda bite iyo ukoze icyaha gikomeye?

Nubwo ukunda Yehova cyane kandi ukaba ugerageza kwirinda ikintu cyose cyamubabaza, hari igihe uzajya ukora amakosa. Icyakora hari ubwo dukora ibyaha bikomeye (1 Abakorinto 6:9, 10). Mu gihe ukoze icyaha gikomeye, jya wibuka ko Yehova akigukunda. Aba yiteguye kukubabarira no kugufasha.

1. Twakora iki kugira ngo Yehova atubabarire?

Iyo abantu bakunda Yehova bakoze icyaha gikomeye, bagira agahinda kenshi cyane. Ariko bahumurizwa n’isezerano rya Yehova rigira riti “niyo ibyaha byanyu byaba bitukura, bizererana nk’urubura” (Yesaya 1:18). Iyo twicujije by’ukuri, Yehova na we atubabarira mu buryo bwuzuye. Twagaragaza dute ko twicujije? Iyo twicujije tubabazwa cyane n’icyaha twakoze, bigatuma twiyemeza kutazongera gukora icyaha kandi tugasaba Yehova imbabazi. Hanyuma dukora uko dushoboye tukikuramo ibitekerezo cyangwa ingeso zatumye dukora icyo cyaha kandi tukihatira gukurikiza amahame ya Yehova atanduye mu mibereho yacu.—Soma muri Yesaya 55:6, 7.

2. Yehova akoresha abasaza ate kugira ngo badufashe mu gihe twakoze icyaha gikomeye?

Iyo twakoze icyaha gikomeye Yehova adusaba ‘gutumira abasaza b’itorero.’ (Soma muri Yakobo 5:14, 15.) Abo basaza bakunda Yehova n’intama ze. Bujuje ibisabwa byose kugira ngo badufashe kongera kuba incuti za Yehova.—Abagalatiya 6:1.

Abo basaza badufasha bate? Abasaza babiri cyangwa batatu badukosora bakoresheje inama zo muri Bibiliya. Nanone batubwira ibintu bifatika twakora kandi bakatugira inama zadufasha kutazongera gukora icyaha. Ikindi kandi, bashobora kugira ibintu bimwe na bimwe batubuza gukora mu itorero, kugeza igihe tuzongerera kugirana ubucuti bukomeye na Yehova. Iyo umuntu akoze icyaha gikomeye ntiyihane, abasaza bamuca mu itorero kugira ngo atanduza abarigize.

IBINDI WAMENYA

Sobanukirwa uko Yehova adufasha iyo twakoze icyaha gikomeye n’impamvu dukwiriye kubimushimira.

3. Kwatura ibyaha byacu biradufasha

Icyaha cyose dukora kibabaza Yehova. Ubwo rero dukwiriye kukimubwira. Musome muri Zaburi 32:1-5, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Kuki ari byiza kubwira Yehova ibyaha byacu aho kugerageza kubihisha?

Iyo tumaze kubwira Yehova ibyaha twakoze tuba tugomba no kubibwira abasaza bakadufasha. Iyo tubikoze twumva turuhutse. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

  • Canon uvugwa muri iyi videwo, abasaza bamufashije bate kugarukira Yehova?

Tugomba kubwiza ukuri abasaza b’itorero kandi ntitugire icyo tubahisha, kuko babereyeho kudufasha. Musome muri Yakobo 5:16, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni mu buhe buryo kubwiza abasaza ukuri bituma kudufasha biborohera?

Jya watura icyaha cyawe, ubwize abasaza ukuri kandi wemere ko Yehova agufasha

4. Akamaro ko guca umunyabyaha utihana

Iyo umuntu akoze icyaha gikomeye kandi akanga gukomeza gukurikiza amahame ya Yehova, ntakomeza kuba Umuhamya wa Yehova. Acibwa mu itorero, ntidukomeze gushyikirana na we kandi ntitumuvugishe. Musome mu 1 Abakorinto 5:6, 11 no muri 2 Yohana 9-11, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni mu buhe buryo kwifatanya n’umunyabyaha utihana bigira ingaruka ku itorero, nk’uko agasemburo gake gatubura irobe ryose?

Hari abantu benshi bari baraciwe mu itorero ariko baje kugaruka. Nubwo bababajwe cyane n’icyo gihano, cyabafashije kumva uburemere bw’icyaha bakoze (Zaburi 141:5). Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

  • Ni mu buhe buryo gucibwa byafashije Sonja uvugwa muri iyi videwo?

Ni mu buhe buryo guca umunyabyaha utihana mu itorero . . .

  • bihesha icyubahiro izina rya Yehova?

  • bigaragaza ko Yehova ashyira mu gaciro kandi ko arangwa n’urukundo?

5. Iyo twicujije Yehova aratubabarira

Yesu yakoresheje umugani kugira ngo adufashe gusobanukirwa uko Yehova yiyumva, iyo umunyabyaha yihannye. Musome muri Luka 15:1-7, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ibyo bikwigisha iki kuri Yehova?

Musome muri Ezekiyeli 33:11, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Umuntu yagaragaza ate ko yihannye by’ukuri?

Kimwe n’umwungeri, Yehova yita cyane ku ntama ze

UKO BAMWE BABYUMVA: “Ntinya ko mbwiye abasaza icyaha nakoze nacibwa.”

  • Ni iki wabwira umuntu utekereza atyo?

INCAMAKE

Iyo dukoze icyaha gikomeye ariko tukihana by’ukuri kandi tukiyemeza kutazongera gukora ibibi, Yehova aratubabarira rwose.

Ibibazo by’isubiramo

  • Kuki ari ngombwa kubwira Yehova ibyaha byacu?

  • Tugomba gukora iki kugira ngo tubabarirwe ibyaha twakoze?

  • Kuki twagombye gusaba abasaza kudufasha mu gihe twakoze icyaha gikomeye?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Reba uko umugabo uvugwa muri iyi videwo, yiboneye ko Yehova agira imbabazi nk’uko bivugwa muri Yesaya 1:18.

Yehova ni Imana igira imbabazi (5:02)

Menya uko wasobanurira umuntu utari Umuhamya impamvu bishobora kuba ngombwa ko umuntu acibwa mu itorero.

“Ese Abahamya ba Yehova baha akato abatakiri mu idini ryabo?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

Soma inkuru ivuga ngo “Nifuzaga kugarukira Yehova,” umenye impamvu umugabo wari wararetse ukuri, yumvaga ko ari Yehova watumye agaruka.

“Bibiliya ihindura imibereho y’abantu” (Umunara w’Umurinzi, 1 Mata 2012)