Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 58

Komeza kubera Yehova indahemuka

Komeza kubera Yehova indahemuka

Abakristo b’ukuri biyemeje ko nta kintu icyo ari cyo cyose cyangwa umuntu uwo ari we wese uzigera ababuza gusenga Yehova. Nta gushidikanya ko nawe ari uko. Ubwo budahemuka bwawe Yehova abuha agaciro. (Soma mu 1 Ngoma 28:9.) Ni ibihe bintu bishobora kukugerageza, bigatuma udakomeza kumubera indahemuka kandi se wahangana na byo ute?

1. Ni mu buhe buryo abandi bantu bashobora gutuma udakomeza kubera Yehova indahemuka?

Hari abantu bagerageza kutubuza gukomeza gukorera Yehova. Ni ba nde bashobora gukora ibintu bibi nk’ibyo? Bamwe muri bo ni abantu baretse ukuri bashobora kuvuga ibinyoma ku muryango wa Yehova, kugira ngo basenye ukwizera kwacu. Abo bantu ni bo bitwa abahakanyi. Abandi ni bamwe mu bayobozi b’amadini bashobora kutuvugaho ibinyoma, bikaba byatuma abantu batagira amakenga bareka ukuri. Tugomba kwirinda kujya impaka n’abaturwanya, tukirinda kujya ku mbuga za interineti zabo no kureba videwo zabo kuko bishobora kuduteza akaga. Yesu yavuze ibyerekeye abantu bagerageza guca abandi intege kugira ngo badakomeza gukorera Yehova, agira ati “nimubareke. Ni abarandasi bahumye. Iyo impumyi irandase indi mpumyi, zombi zigwa mu mwobo.”​—Matayo 15:14.

2. Ni mu buhe buryo imyanzuro dufata igaragaza niba tubera Yehova indahemuka?

Urukundo dukunda Yehova ruzatuma twirinda kugira uruhare urwo ari rwo rwose mu idini ry’ikinyoma. Tuzirinda akazi gafitanye isano n’idini ry’ikinyoma, twirinde kujya mu muryango ushyigikira idini ry’ikinyoma kandi twirinde ikintu cyose gifitanye isano na ryo. Yehova yatugiriye inama igira iti ‘bwoko bwanjye, nimusohoke [muri Babuloni ikomeye].’​—Ibyahishuwe 18:2, 4.

IBINDI WAMENYA

Menya icyo wakora kugira ngo wirinde umuntu wakubuza gukomeza kubera Yehova indahemuka. Nanone menya uko wava muri Babuloni ikomeye kugira ngo ukomeze kuba indahemuka.

3. Itondere abigisha b’ibinyoma

Mu gihe twumvise ibinyoma bivugwa ku muryango wa Yehova, twagombye kwitwara dute? Musome mu Migani 14:15, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Kuki tutagombye kwemera ibintu byose twumvise?

Musome muri 2 Yohana 9-11, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Twagombye gufata dute abahakanyi?

  • Ni mu buhe buryo inyigisho z’abahakanyi zishobora kutugiraho ingaruka, ndetse no mu gihe twaba tutavuganye na bo mu buryo bugaragara?

  • Utekereza ko Yehova yakumva ameze ate uramutse uteze amatwi ibinyoma bimuvugwaho cyangwa ibivugwa ku muryango we?

4. Jya ukomeza kuba indahemuka mu gihe hari umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ukoze icyaha

Ni iki tugomba gukora mu gihe tumenye ko umwe mu bagize itorero yakoze icyaha gikomeye? Reka turebe ihame riboneka mu mategeko Imana yahaye Abisirayeli. Musome mu Balewi 5:1.

Nk’uko byavuzwe muri uwo murongo, mu gihe tumenye ko hari umuntu wakoze icyaha gikomeye, tugomba kubibwira abasaza. Icyakora mbere yo kubibabwira byaba byiza dushishikarije uwo muntu gusanga abasaza, akaba ari we ubibabwira. Aramutse atabikoze, twabibwira abasaza kubera ko twifuza gukomeza kubera Yehova indahemuka. Gukora ibyo bigaragaza bite ko dukunda . . .

  • Yehova Imana?

  • umuntu wakoze icyaha?

  • abandi bagize itorero?

Mu gihe Umukristo mugenzi wawe afite ikibazo cyo gushidikanya ujye umufasha

5. Irinde Babuloni Ikomeye

Musome muri Luka 4:8 no mu Byahishuwe 18:4, 5, hanyuma musubize ibibazo bikurikira:

  • Ese izina ryanjye riracyari ku rutonde rw’abagize idini ry’ikinyoma nabagamo?

  • Ese hari umuryango mbarizwamo ufite aho uhuriye n’idini ry’ikinyoma?

  • Ese akazi nkora kaba gashyigikira idini ry’ikinyoma mu buryo ubwo ari bwo bwose?

  • Ese haba hari ibindi bintu bifitanye isano n’idini ry’ikinyoma ngomba kwitandukanya na byo?

  • Niba muri ibyo bibazo hari icyo nashubije ngo ‘yego,’ ni iki ngomba guhindura?

Uko byaba biri kose, uzafate umwanzuro uzatuma ukomeza kugira umutimanama utagucira urubanza kandi ugakomeza kubera Yehova indahemuka.

Wakora iki mu gihe umuntu agusabye kugira icyo utanga mu bikorwa by’amadini bigamije gufasha abakene?

UKO BAMWE BABYUMVA: “Nifuza kumenya ibyo abahakanyi bavuga ku Bahamya ba Yehova kugira ngo mbone uko mvuganira ukuri.”

  • Ese ibyo birakwiriye? Sobanura.

INCAMAKE

Kugira ngo dukomeze kubera Yehova indahemuka, tugomba kwirinda kugira aho duhurira n’abashobora kutuyobya.

Ibibazo by’isubiramo

  • Kuki tutagomba gutega amatwi inyigisho z’abahakanyi?

  • Twakora iki mu gihe tumenye ko hari umuntu wakoze icyaha gikomeye?

  • Twakumvira dute inama idusaba kwitandukanya n’idini ry’ikinyoma?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Menya icyo wakora mu gihe abantu bakwirakwiza ibinyoma ku Bahamya ba Yehova.

“Ese usobanukiwe neza ibintu byose?” (Umunara w’Umurinzi, Kanama 2018)

Ni iki cyagufasha kumenya niba imiryango runaka cyangwa ibikorwa runaka bishyigikira Babuloni Ikomeye?

“Dukore tutizigamye kuko turi ku iherezo ry’‘iminsi ya nyuma’” (Umunara w’Umurinzi, Ukwakira 2019, par. 16-18)

Ni ibihe bintu bamwe mu baturwanya bakora kugira ngo baduce intege ntidukomeze kugira ukwizera gukomeye?

Mube maso kugira ngo mudashukwa (9:32)

Soma inkuru ivuga ngo “Nari narashakishije Imana kuva nkiri muto,” umenye uko umugabo wari mu idini rya Shinto yavuye mu idini ry’ikinyoma.

“Bibiliya ihindura imibereho y’abantu” (Umunara w’Umurinzi, 1 Nyakanga 2011)