Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 60

Komeza gutera imbere mu buryo bw’umwuka

Komeza gutera imbere mu buryo bw’umwuka

Aya masomo ya Bibiliya yatumye umenya byinshi kuri Yehova. Ibyo wamumenyeho byatumye urushaho kumukunda cyane, kandi bishobora kuba byaratumye umwiyegurira ukabatizwa. Niba utaranabikora, ushobora kuba utekereza kuzabikora vuba aha. Ariko na nyuma yo kubatizwa uba ugomba gukomeza gutera imbere mu buryo bw’umwuka. Ushobora gukomeza kuba incuti ya Yehova kugeza iteka ryose. Wabigeraho ute?

1. Kuki wagombye gukomeza kugirana ubucuti bukomeye na Yehova?

Tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo ubucuti dufitanye na Yehova burusheho gukomera. Kubera iki? “Kugira ngo tudateshuka tukava mu byo kwizera” (Abaheburayo 2:1). Ni iki cyadufasha gukomeza gukorera Yehova turi indahemuka? Icyadufasha ni uguhugira mu murimo wo kubwiriza no kurushaho gukora byinshi mu murimo w’Imana. (Soma mu Bafilipi 3:16.) Gukorera Yehova ni bwo buzima bwiza kurusha ubundi.—Zaburi 84:10.

2. Ni iki kindi twagombye gukomeza gukora?

Nubwo aya masomo yo kwiga Bibiliya arangiye, ubuzima bwawe bwa gikristo buzakomeza. Bibiliya itubwira ko tugomba ‘kwambara kamere nshya’ (Abefeso 4:23, 24). Nukomeza kwiga Ijambo ry’Imana no kujya mu materaniro, uzagenda umenya ibintu bishya kuri Yehova no ku mico ye. Ujye ukomeza kwigana imico ye mu mibereho yawe ya buri munsi. Nanone ujye ukomeza kureba ibyo wahindura kugira ngo umushimishe.

3. Yehova azagufasha ate gutera imbere mu buryo bw’umwuka?

Bibiliya igira iti “Imana . . . ubwayo izasoza imyitozo yanyu, itume mushikama kandi itume mukomera” (1 Petero 5:10). Twese duhura n’ibishuko, ariko Yehova aduha ibyo dukeneye kugira ngo tubitsinde (Zaburi 139:23, 24). Agusezeranya ko azaguha ubushake n’ubushobozi bwo kumukorera mu budahemuka.—Soma mu Bafilipi 2:13.

IBINDI WAMENYA

Menya icyagufasha gutera imbere mu buryo bw’umwuka n’imigisha Yehova azaguha.

4. Jya ukomeza kuganira na Yehova

Gusenga no kwiga Bibiliya byagufashije kuba incuti ya Yehova. Ni mu buhe buryo ibyo bintu byombi byagufasha kurushaho kuba incuti ye?

Musome muri Zaburi 62:8, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni mu buhe buryo wagira icyo uhindura ku masengesho yawe, kugira ngo ubucuti ufitanye na Yehova burusheho gukomera?

Musome muri Zaburi 1:2, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Wakora iki ngo unonosore uburyo bwawe bwo gusoma Bibiliya, bityo urusheho kuba incuti ya Yehova?

Wakora iki ngo urusheho kwiyigisha neza? Reba bimwe mu byo wakora. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

  • Ni ibihe bitekerezo wabonye muri iyi videwo byagufasha kurushaho kwiyigisha neza?

  • Ni ibihe bintu wifuza kwiyigisha?

5. Ishyirireho intego zo gukorera Yehova

Kwishyiriraho intego uzageraho mu murimo wa Yehova, bigufasha kugira amajyambere. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

  • Kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka byafashije bite Cameron uvugwa muri iyi videwo?

Kujya kubwiriza mu bindi bihugu ntibyashobokera buri wese. Icyakora twese dushobora kwishyiriraho intego zijyanye n’ubushobozi bwacu. Musome mu Migani 21:5, hanyuma urebe intego ushobora kwishyiriraho . . .

  • mu itorero.

  • mu murimo wo kubwiriza.

Ihame riri muri uyu murongo ryagufasha rite kugera ku ntego zawe?

Intego ushobora kwishyiriraho

  • Kurushaho gusenga neza.

  • Gusoma Bibiliya yose.

  • Kumenya buri wese mu bagize itorero.

  • Gutangiza ikiganiro no kwigisha umuntu Bibiliya.

  • Kuba umupayiniya w’umufasha cyangwa uw’igihe cyose.

  • Niba uri umuvandimwe, kuzuza ibisabwa ngo ube umukozi w’itorero.

6. Ishimire ubuzima iteka ryose

Musome muri Zaburi 22:26, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni iki wakora kugira ngo wishimire ubuzima iteka ryose?

INCAMAKE

Komeza gushimangira ubucuti ufitanye na Yehova kandi wishyirireho intego zatuma ubigeraho. Ibyo bizatuma wishimira ubuzima iteka ryose.

Ibibazo by’isubiramo

  • Kuki ushobora kwiringira ko Yehova azagufasha ugakomeza kumukorera mu budahemuka?

  • Wakora iki ngo ubucuti ufitanye na Yehova burusheho gukomera?

  • Kwishyiriraho intego zatuma urushaho kuba incuti ya Yehova byagufasha bite gutera imbere mu buryo bw’umwuka?

Intego z’igihe kirekire

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Ari igikorwa kimwe gikomeye cyo kubera Yehova indahemuka no gukomeza kumubera indahemuka ubuzima bwawe bwose, ni iki Yehova aha agaciro?

Jya uba indahemuka nka Aburahamu (9:20)

Hari igihe n’umugaragu wa Yehova w’indahemuka ashobora kubura ibyishimo. Reba icyo yakora ngo yongere kugira ibyishimo.

Ongera kugira ibyishimo wiyigisha kandi utekereza ku byo wiga (5:25)

Kuki kuba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka ari iby’ingenzi kandi se wakora iki kugira ngo ubigereho?

“Duhatanire gukura mu buryo bw’umwuka—‘Umunsi w’Uwiteka uri bugufi’” (Umunara w’Umurinzi, 15 Gicurasi 2009)