Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo by’isubiramo by’igice cya 3

Ibibazo by’isubiramo by’igice cya 3

Ganira n’ukwigisha Bibiliya ku bibazo bikurikira:

  1. Musome mu Migani 27:11.

    • Kuki wifuza kubera Yehova indahemuka?

      (Reba Isomo rya 34.)

  2. Ni iki cyagufasha gufata imyanzuro myiza, mu gihe nta tegeko ryo muri Bibiliya rigaragara rikwereka icyo ukwiriye gukora?

    (Reba Isomo rya 35.)

  3. Wagaragaza ute ko uri inyangamugayo muri byose?

    (Reba Isomo rya 36.)

  4. Musome muri Matayo 6:33.

    • Ni gute ‘washaka mbere na mbere ubwami bw’Imana’ mu birebana n’akazi n’amafaranga?

      (Reba Isomo rya 37.)

  5. Ni ibihe bintu bimwe na bimwe wakora kugira ngo ugaragaze ko ubona ubuzima nk’uko Yehova abubona?

    (Reba Isomo rya 38.)

  6. Musome mu Byakozwe 15:29.

    • Wakumvira ute itegeko rya Yehova rirebana n’amaraso?

    • Ese wumva ibyo adusaba ku birebana n’amaraso bishyize mu gaciro?

      (Reba Isomo rya 39.)

  7. Musome mu 2 Abakorinto 7:1.

    • Kugira isuku no kuba abantu batanduye mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa bisobanura iki?

      (Reba Isomo rya 40.)

  8. Musome mu 1 Abakorinto 6:9, 10.

    • Bibiliya ivuga iki ku mibonano mpuzabitsina? Ese wemeranya n’ibyo ivuga?

    • Ni izihe nama Bibiliya itanga ku birebana no kunywa inzoga?

      (Reba Isomo rya 41 n’irya 43.)

  9. Musome muri Matayo 19:4-6, 9.

    • Imana ibona ite ibirebana no gushinga umuryango?

    • Kuki abantu bagomba kwandikisha ishyingiranwa n’ubutane?

      (Reba Isomo rya 42.)

  10. Ni iyihe minsi mikuru imwe n’imwe idashimisha Yehova, kandi se kuki itamushimisha?

    (Reba Isomo rya 44.)

  11. Musome muri Yohana 17:16 no mu Byakozwe 5:29.

    • Wagaragaza ute ko utivanga muri poritike?

    • Mu gihe itegeko ry’abantu rigonganye n’iry’Imana wakora iki?

      (Reba Isomo rya 45.)

  12. Musome muri Mariko 12:30.