Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese nditeguye?

Ese nditeguye?

Ese niteguye kubwirizanya n’abagize itorero?

Ushobora kuba witeguye kubwirizanya n’abagize itorero niba . . .

  • Buri gihe wiga Bibiliya, ugasenga kandi ukajya mu materaniro.

  • Wemera ibyo wiga, ukabyishimira kandi ukaba wifuza kubibwira abandi.

  • Ukunda Yehova kandi ukaba ufite incuti zimukunda.

  • Warasezeye burundu mu muryango wo mu rwego rwa poritike cyangwa mu idini ry’ikinyoma wahozemo.

  • Ukurikiza amahame ya Yehova mu mibereho yawe kandi ukaba wifuza kuba Umuhamya wa Yehova.

Niba wumva witeguye kubwirizanya n’abagize itorero, ukwigisha Bibiliya ashobora kugufasha ugahura n’abasaza b’itorero, bagasuzuma niba wujuje ibisabwa.

Ese niteguye kubatizwa?

Ushobora kuba witeguye kubatizwa niba . . .

  • Uri umubwiriza.

  • Ubwiriza buri gihe uko bishoboka kose.

  • Ushyigikira amabwiriza y’‘Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ kandi ukayakurikiza.​—Matayo 24:45-47.

  • Wariyeguriye Yehova mu isengesho kandi ukaba wifuza kumukorera iteka ryose.

Niba wumva witeguye kubatizwa, ukwigisha Bibiliya ashobora kugufasha ugahura n’abasaza b’itorero, bagasuzuma niba wujuje ibisabwa.