Iminsi mikuru
Iminsi mikuru Abakristo bizihiza
Ni uwuhe munsi mukuru Abakristo basabwa kwizihiza?
Luka 22:19; 1Kor 11:23-26
Abagaragu b’Imana bishimira guhurira hamwe mu makoraniro
Gut 31:12; Heb 10:24, 25
Iminsi mikuru Abakristo batizihiza
Kuki kujya mu minsi mikuru ifitanye isano n’idini ry’ikinyoma bidakwiriye?
1Kor 10:21; 2Kor 6:14-18; Efe 5:10, 11
Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Ibikorwa mpuzamatorero”
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Kuva 32:1-10—Igihe Abisirayeli bavangaga ugusenga k’ukuri n’ukw’ikinyoma, byarakaje Yehova cyane
-
Kub 25:1-9—Yehova yahannye abari bagize ubwoko bwe bitewe no kujya mu minsi mikuru ya gipagani kandi bakifatanya mu bikorwa by’ubusambanyi
-
Ese Noheli ni umunsi mukuru wa gikristo?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Luka 2:1-5—Yesu yavutse mu gihe cy’ibarura; uko bigaragara Abaroma ntibari gusaba Abayahudi bari barabigometseho gukora urugendo bajya kwibaruza mu gihe cy’ubukonje n’imvura nyinshi
-
Luka 2:8, 12—Yesu yavutse mu gihe abashumba babaga barara hanze; birumvikana ko ibyo batari kubikora mu gihe cy’ubukonje bwo mu Kuboza
-
Ese abakristo bakwiriye kwizihiza iminsi mikuru y’amavuko?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Int 40:20-22—Farawo wari umwami w’umupagani yijihije isabukuru ye y’amavuko, kandi hari umuntu wiciwe muri uwo munsi mukuru
-
Mat 14:6-11—Umwami mubi witwaga Herode warwanyaga abigishwa ba Yesu, yijihije isabakuru ye y’amavuko, kandi muri ibyo birori ni ho Yohana Umubatiza yiciwe
-
Iminsi mikuru ishingiye ku Mategeko ya Mose
Ese Abakristo basabwa gukurikiza ibyari mu Mategeko ya Mose, hakubiyemo n’iminsi mikuru?
Rom 10:4; Efe 2:15
Reba nanone: Gal 4:4, 5, 9-11; Heb 8:7-13; 9:1-3, 9, 10, 24
Ese Abakristo basabwa kwizihiza isabato?
Kol 2:16, 17
Reba nanone: Kuva 31:16, 17
Iminsi mikuru y’igihugu
Ese Abakristo bakwiriye kwifatanya mu minsi mikuru ifitanye isano n’amateka y’igihugu?
Yoh 15:19; 18:36; Yak 4:4
Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Ubutegetsi—Abakristo ntibivanga muri politike”
Ese Abakristo bakwiriye kwifatanya mu minsi mikuru yo kwibuka intambara igihugu cyabo cyarwanye?
Zab 11:5; Yes 2:4
Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Ubutegetsi—Abakristo ntibivanga muri politike” n’ivuga ngo: “Intambara”
Ese Abakristo bakwiriye kwifatanya mu minsi mikuru iha abantu icyubahiro badakwiriye?
Kuva 20:5; Rom 1:25
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Ibk 12:21-23—Kuba umwami Herode Agiripa wa I yarahawe icyubahiro adakwiriye byatumye Imana imuhana
-
Ibk 14:11-15—Intumwa Pawulo na Barinaba banze ko abantu babaha icyubahiro badakwiriye
-
Ibh 22:8, 9—Umumarayika wa Yehova yanze ko abantu bamuha icyubahiro adakwiriye
-