Inama
Guhabwa inama
Kuki twagombye gushakira inama muri Bibiliya?
Zab 32:8; Img 15:22; 19:20; 20:18
Reba nanone: Img 11:14; Yes 28:29; Yer 32:19
Kuki kwemera inama tugirwa ari byo byiza aho kwisobanura?
Reba nanone: Img 1:23-31; 15:31
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
1Sm 15:3, 9-23—Igihe umuhanuzi Samweli yakosoraga Sawuli, uwo mwami yarisobanuye ntiyemera inama yagirwaga, bituma Yehova amwanga
-
2Ng 25:14-16, 27—Umwami Amasiya yakoze icyaha, umuhanuzi wa Yehova amugiriye inama ntiyayumvira, bituma Yehova amwanga kandi ntiyongera kumurinda
-
Kuki twagombye kubaha abasaza b’itorero mu gihe batugiriye inama?
1Ts 5:12; 1Tm 5:17; Heb 13:7, 17
-
Urugero rwo muri Bibiliya:
-
3Yh 9, 10—Intumwa Yohana wari ugeze mu zabukuru, yacyashye Diyotirefe kubera ukuntu yasuzuguraga abari bafite inshingano mu itorero rya gikristo
-
Kuki twagombye kumvira abakuru?
Reba nanone: Yobu 12:12; 32:7; Tito 2:3-5
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
1Sm 23:16-18—Umwami Dawidi yumviye inama yagiriwe na Yonatani wamurushaga imyaka igera kuri 30 kandi byaramukomeje
-
1Bm 12:1-17—Umwami Rehobowamu yanze kumvira inama yagiriwe n’abakuru ishyize mu gaciro, yumvira inama mbi yagiriwe n’abasore bagenzi be, maze bimuteza akaga
-
Ni iki kigaragaza ko abagore b’indahemuka n’abagaragu ba Yehova bakiri bato bashobora gutanga inama z’ingirakamaro?
Yobu 32:6, 9, 10; Img 31:1, 10, 26; Umb 4:13
Reba nanone: Zab 119:100
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
1Sm 25:14-35—Abigayili yagiriye Umwami Dawidi inama yatumye atica abantu b’inzirakarengane, bityo ntiyabarwaho icyaha cyo kwica
-
2Sm 20:15-22—Inama umugore w’umunyabwenge wo mu mujyi wa Abeli yatanze, yatumye umujyi wose urokoka
-
2Bm 5:1-14—Akana k’Akisirayelikazi katanze igitekerezo cyatumye umusirikare wari ukomeye amenya icyo yakora kugira ngo akire ibibembe
-
Kuki twagombye kwitondera inama tugirwa n’abantu batubaha Yehova cyangwa Ijambo rye?
Reba nanone: Luka 6:39
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
1Ng 10:13, 14—Umwami Sawuli yagiye kugisha inama umushitsi aho kubaza Yehova, maze apfa azize kutumvira Yehova
-
2Ng 22:2-5, 9—Umwami Ahaziya yapfuye azize kumvira inama mbi yagiriwe
-
Yobu 21:7, 14-16—Yobu yanze kugira imitekerereze nk’iy’abantu batubahaga Yehova
-
Gutanga inama
Kuki mbere yo kugira umuntu inama byaba byiza tubanje kumutega amatwi, kumenya uko ikibazo giteye no kumva impande zombi?
Reba nanone: Img 25:8
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
1Sm 1:9-16—Umutambyi mukuru Eli yibwiye ko umugore w’indahemuka witwaga Hana yari yasinze, maze amugira inama ikarishye mbere yo kumenya ikibazo yari afite
-
Mat 16:21-23—Intumwa Petero yacyashye Yesu, amugira inama atari yatekerejeho yari gutuma akora ibyo Satani ashaka, aho gukora ibyo Yehova ashaka
-
Kuki twagombye kubanza gusenga Yehova mbere yo kugira umuntu inama?
Zab 32:8; 73:23, 24; Img 3:5, 6
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Kuva 3:13-18—Umuhanuzi Mose yasabye Yehova ko yamubwira uko yazajya asubiza ibibazo Abisirayeli bagenzi be bari kuzajya bamubaza
-
1Bm 3:5-12—Igihe Umwami Salomo yari akiri muto yasabye ubwenge aho kwiyiringira, kandi byatumye Yehova amuha imigisha
-
Kuki inama tugira abandi cyangwa ibisubizo tubaha byagombye kuba bishingiye ku Ijambo ry’Imana?
Zab 119:24, 105; Img 19:21; 2Tm 3:16, 17
Reba nanone: Gut 17:18-20
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Mat 4:1-11—Ibisubizo Yesu yahaga Satani igihe yamugeragezaga byose byabaga bishingiye ku Ijambo ry’Imana; si ku bwenge bwe
-
Yoh 12:49, 50—Yesu yasobanuye ko ibyo yigishaga byose byabaga bishingiye ku byo Se yamwigishije; yadusigiye urugero rwiza dukwiriye kwigana
-
Kuki twagombye kugerageza kugira abandi inama mu bugwaneza kandi tukareba icyo twabashimira tubikuye ku mutima mu gihe bishoboka?
Gal 6:1; Kol 3:12
Reba nanone: Yes 9:6; 42:1-3; Mat 11:28, 29
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
2Ng 19:2, 3—Yehova yakosoye Umwami Yehoshafati, ariko anamushimira ibyiza yakoze akoresheje umuhanuzi we
-
Ibh 2:1-4, 8, 9, 12-14, 18-20—Mbere yo kugira inama amatorero Yesu yabanje kuyashimira
-
Mu gihe Umukristo atubwiye ko hari undi Mukristo wamukoshereje, wenda yaramuriganyije cyangwa yaramushebeje, kuki byaba byiza tumuteye inkunga yo kubiganiraho n’uwamukoshereje bari bonyine?
Reba nanone: Lew 19:17
Mu gihe Umukristo yumva ko yakosherejwe, ni gute twamutera inkunga yo kubabarira uwamukoshereje, kumugirira impuhwe no kumwihanganira?
Mat 18:21, 22; Mar 11:25; Luka 6:36; Efe 4:32; Kol 3:13
Reba nanone: Mat 6:14; 1Kor 6:1-8; 1Pt 3:8, 9
-
Urugero rwo muri Bibiliya:
-
Mat 18:23-35—Yesu yaciye umugani ushishikaje usobanura neza impamvu kubabarira abandi ari iby’ingenzi cyane
-
Kuki tugomba gushyigikira amahame y’Imana tukagira umuntu inama nta guca ku ruhande?
Zab 141:5; Img 17:10; 2Kor 7:8-11
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
1Sm 15:23-29—Umuhanuzi Samweli ntiyatinye Umwami Sawuli ngo areke kumugira inama
-
1Bm 22:19-28—Umuhanuzi Mikaya yanze guhindura ubutumwa bw’umuburo bwari bugenewe Umwami Ahabu, nubwo yatewe ubwoba akanakubitwa
-
Twagira umuntu inama dute, tutamuciye intege?
Heb 12:11-13
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Luka 22:31-34—Yesu yagaragaje ko yari yizeye ko intumwa Petero yari kuzakomeza abandi, nubwo yari yarakoze amakosa akomeye
-
Flm 21—Intumwa Pawulo yagaragaje ko yari yizeye ko Filemoni azumvira inama yamugiriye, agakora ibyo Yehova ashaka
-
Ni gute twagira inama mu bugwaneza abantu bahangayitse cyangwa bacitse intege?
Kol 3:12; Yak 5:14-16; 1Pt 3:8
Twagaragariza dute uwakoze icyaha ko intego yacu ari ukumufasha kongera kuba incuti ya Yehova?
Gal 6:1; Efe 4:32
Ni gute twagaragariza abo tugira inama ko bafite agaciro, tutitaye ku myaka bafite cyangwa ku kuba ari abagabo cyangwa abagore?
1Tm 5:1, 2
Kuki abungeri bagomba gukosora batajenjetse umuntu ufite akamenyero ko kutumvira inama zishingiye kuri Bibiliya agirwa?
1Kor 5:9, 11, 13; 1Tm 5:20; Tito 3:10
Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Guca umuntu mu itorero”