Guca umuntu mu itorero
Kuki abasaza b’itorero bagomba gukomeza kuba maso bakarinda itorero kugira ngo rikomeze kuba iryera?
2Tm 2:16, 17; 2Pt 2:1, 2; Yuda 3, 4
Ni mu buhe buryo imyifatire y’Umukristo umwe ishobora kugira ingaruka ku itorero ryose?
1Kor 5:1, 2, 5, 6
Ni iyihe myifatire idashobora kwihanganirwa mu itorero?
Rom 16:17, 18; 1Kor 5:11; 1Tm 1:20; Tito 3:10, 11
Reba ingingo ivuga ngo: “Imyifatire ya gikristo”
Hakorwa iki mu gihe bigaragaye ko Umukristo afite akamenyero ko gukora icyaha gikomeye?
1Kor 5:11-13
Reba nanone: 1Yh 3:4, 6
Ni ayahe makuru abasaza b’itorero bagomba kuba bafite mbere yo gufata umwanzuro mu rubanza?
Reba nanone: Img 18:13; 1Tm 5:21
Ni iki gifasha abasaza kwemeza ko hakozwe icyaha gikomeye, bityo hakaba hakwiriye gushyirwaho komite y’urubanza?
Mat 18:16; 2Kor 13:1; 1Tm 5:19
Kuki bamwe mu bagize itorero bacibwa abandi bagacyahwa? Ibyo bigirira itorero akahe kamaro?
1Kor 5:3-6; 1Tm 5:20
Bibiliya ivuga ko twagombye gufata dute abaciwe?
Rom 16:17; 1Kor 5:11, 13; 2Yh 9-11
Iyo umuntu waciwe yihannye bigenda bite?
2Kor 2:6, 7
Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Kwihana”
Twese twakora iki kugira ngo itorero rikomeze kuba iryera?
Lew 5:1; Heb 12:15, 16
Reba nanone: Gut 13:6-11
Kuki bidakwiriye ko Umukristo wakoze icyaha gikomeye agihisha, wenda atinya ko yazacibwa?
Zab 32:1-5; Img 28:13; Yak 5:14, 15
Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Icyaha—Kwatura ibyaha”
Kuki tugomba kugira ubwenge tukagabanya imishyikirano tugirana na bamwe mu bagize itorero nubwo baba bataraciwe?
1Kor 15:33; 2Ts 3:14
Mu gihe Umukristo ariganyije mugenzi we cyangwa akamusebya, ni iki uwahemukiwe akwiriye gukora kandi se kubera iki?
Mat 18:15-17, 21, 22; Kol 3:12-14; 1Pt 4:8
Kuki Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bagomba kugira inama abakora ibidakwiriye?
Gal 6:1; Tito 2:3-5