Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gutera inkunga

Gutera inkunga

Kuki ari iby’ingenzi ko abagaragu b’Imana baterana inkunga?

Yes 35:3, 4; Kol 3:16; 1Ts 5:11; Heb 3:13

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 2Ng 32:2-8​—Umwami Hezekiya yateye inkunga abaturage be igihe bari bahanganye n’ibyago bikomeye

    • Dan 10:2, 8-11, 18, 19​—Igihe Daniyeli wari ugeze mu zabukuru yumvaga afite imbaraga nke, umumarayika yamuteye inkunga kandi aramukomeza

Ni iyihe nshingano abasaza bafite ku birebana no gutera inkunga?

Yes 32:1, 2; 1Pt 5:1-3

Reba nanone: Mat 11:28-30

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Gut 3:28; 31:7, 8​—Umuhanuzi Mose yateye inkunga Yosuwa wamusimbuye aranamukomeza, abisabwe na Yehova

    • Ibk 11:22-26; 14:22​—Igihe Abakristo bo muri Antiyokiya bari bahanganye n’ibitotezo, intumwa Pawulo na Barinaba babateye inkunga

Kuki gushimira umuntu tubivanye ku mutima bimutera inkunga?

Img 31:28, 29; 1Kor 11:2

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Abc 11:37-40​—Abakobwa b’i Yerusalemu basuraga umukobwa w’umucamanza Yefuta buri mwaka, kugira ngo bamushimire ko yigomwe

    • Ibh 2:1-4​—Nubwo byabaye ngombwa ko Yesu akosora Abakristo bo muri Efeso, yanababwiye ibyiza bakoraga

Abagaragu ba Yehova b’indahemuka baterana inkunga bate?

Img 15:23; Efe 4:29; Flp 1:13, 14; Kol 4:6; 1Ts 5:14

Reba nanone: 2Kor 7:13, 15, 16

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 1Sm 23:16-18​—Yonatani yateye inkunga incuti ye Dawidi wari ukiri muto, igihe yari mu bihe bigoye

    • Yoh 16:33​—Yesu yateye inkunga abigishwa be igihe yabibutsaga ko yatsinze isi, ababwira ko nibamwigana na bo bazayitsinda

    • Ibk 28:14-16​—Igihe intumwa Pawulo yari mu nzira ajya i Roma gucirwa urubanza, yakomejwe no kubona abavandimwe b’indahemuka bakoze urugendo, bazanywe no kumutera inkunga

Kuki dukwiriye kwirinda agasuzuguro no kwitotomba?

Flp 2:14-16; Yuda 16-19

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Kub 11:10-15​—Kuba abaturage barigometse kandi bagasuzugura, byaciye Mose intege

    • Kub 13:31, 32; 14:2-6​—Ibitekerezo bitubaka by’abatasi icumi b’abahemu byaciye intege Abisirayeli, binatuma bigomeka

Kuki kwifatanya na bagenzi bacu duhuje ukwizera bishobora kudutera inkunga?

Img 27:17; Rom 1:11, 12; Heb 10:24, 25; 12:12

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 2Ng 20:1-19​—Igihe Umwami Yehoshafati yari ahanganye n’abasirikare benshi, yahurije hamwe abaturage barasenga

    • Ibk 12:1-5, 12-17​—Igihe intumwa Yakobo yari amaze kwicwa, n’intumwa Petero amaze gufungwa, abari bagize itorero ry’i Yerusalemu bahuriye hamwe barasenga

Kurangwa n’icyizere byadufasha bite kwihangana mu gihe turi mu bihe bigoye?

Ibk 5:40, 41; Rom 8:35-39; 1Kor 4:11-13; 2Kor 4:16-18; 1Pt 1:6, 7

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 39:19-23; 40:1-8​—Nubwo Yozefu yashinjwe ibinyoma, agafungwa arengana, yakomeje kuba indahemuka kandi yifuzaga gufasha abandi

    • 2Bm 6:15-17​—Igihe umuhanuzi Elisa yaterwaga n’ingabo nyinshi, ntiyagize ubwoba, kandi yasenze asaba ko n’umugaragu we yabona ibintu nka we

Ijambo rya Yehova ridutera inkunga

Ni ibiki Yehova yatwijeje bigaragaza ko adukunda?

Zab 55:22; 94:14; Rom 8:38, 39; 1Kor 10:13

Gutekereza uko Yehova yihangana kandi akagira impuhwe byadufasha bite?

Yehova afasha ate abacitse intege?

Zab 46:1; Yes 12:2; 40:29-31; Flp 4:13

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 1Sm 1:10, 11, 17, 18​—Igihe Hana yari afite agahinda kenshi kandi yihebye, Yehova yumvise isengesho rye kandi aramuhumuriza

    • 1Bm 19:1-19​—Igihe umuhanuzi Eliya yacikaga intege, Yehova yaramufashije amutera inkunga kandi amuhumuriza binyuze ku byiringiro by’igihe kizaza

Ibyiringiro by’igihe kizaza dusanga muri Bibiliya bidutera inkunga bite?

2Ng 15:7; Zab 27:13, 14; Heb 6:17-19; 12:2

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Yobu 14:1, 2, 7-9, 13-15​—Ibyiringiro by’umuzuko byahumurije Yobu no mu gihe yari mu bihe bibi

    • Dan 12:13​—Umuhanuzi Daniyeli wari ufite imyaka igera ku 100 yahumurijwe n’umumarayika wamubwiye iby’igihe kizaza

Ni gute gusenga Yehova no kumutekerezaho byadutera inkunga?

Zab 18:6; 56:4, 11; Heb 13:6

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 1Sm 30:1-9​—Igihe Umwami Dawidi yari ahanganye n’ibibazo, yasenze Yehova kandi byaramukomeje

    • Luka 22:39-43​—Igihe Yesu yari ahanganye n’ikigeragezo gikomeye kurusha ibindi, yasenze ashyizeho umwete kandi Yehova yashubije isengesho rye, amwoherereza umumarayika ngo amutere inkunga

Ni gute amakuru meza adutera inkunga, kandi se kuki ari byiza kuyabwira abandi?

Img 15:30; 25:25; Yes 52:7

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Ibk 15:2-4​—Igihe intumwa Pawulo na Barinaba basuraga amatorero, bayateye inkunga cyane

    • 3Yh 1-4​—Igihe Intumwa Yohana wari ugeze mu zabukuru yamenyaga ko abo yabwirije ubutumwa bwiza bakomeje kuba indahemuka, byamuteye inkunga