Gutegereza
Ese abagaragu ba Yehova bakeneye gutegereza?
1Kor 13:4, 7; 1Tm 6:11; 2Pt 1:5, 6
Kuki twagombye kwitega ko hari abantu batazita ku byo tubabwira mu murimo wo kubwiriza cyangwa bakaturwanya?
Mat 10:22; Yoh 15:18, 19; 2Kor 6:4, 5
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
2Pt 2:5; Int 7:23; Mat 24:37-39—Nubwo Nowa yari “umubwiriza wo gukiranuka,” abenshi birengagije ibyo yavugaga kandi we n’abari bagize umuryango we ni bo bonyine barokotse Umwuzure
-
2Tm 3:10-14—Intumwa Pawulo yabwiye Timoteyo ukuntu yihanganye, anamutera inkunga yo kumwigana na we akajya yihangana
-
Kuki twagombye kwitega ko n’abagize imiryango yacu bazaturwanya?
Mat 10:22, 36-38; Luka 21:16-19
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Int 4:3-11; 1Yh 3:11, 12—Kayini yishe umuvandimwe we Abeli bitewe n’uko ibikorwa bya Kayini byari bibi, ibya Abeli bikaba byiza
-
Int 37:5-8, 18-28—Abavandimwe ba Yozefu bamujugunye mu rwobo baranamugurisha ngo abe umucakara, bitewe n’uko yababwiye ko hari inzozi ziturutse kuri Yehova yarose
-
Kuki tutagombye gutinya urupfu mu gihe dutotezwa?
Mat 10:28; 2Tm 4:6, 7
Reba nanone: Ibh 2:10
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Dan 3:1-6, 13-18—Shadaraki, Meshaki na Abedenego bari biteguye no kwicwa, aho kugira ngo bakore icyaha cyo gusenga ikigirwamana
-
Ibk 5:27-29, 33, 40-42—Intumwa zarihanganye zikomeza kubwiriza nubwo zashoboraga kwicwa
-
Ni iki cyadufasha gukomeza kubera Yehova indahemuka, ndetse no mu gihe duhawe igihano?
Img 3:11, 12; Heb 12:5-7
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Kub 20:9-12; Gut 3:23-28; 31:7, 8—Nubwo Mose yababajwe n’igihano Yehova yamuhaye, yarihanganye akomeza kuba indahemuka kugera ku iherezo
-
2Bm 20:12-18; 2Ng 32:24-26—Umwami Hezekiya yakoze icyaha arahanwa, ariko nyuma yaho yicishije bugufi akomeza gukorera Yehova
-
Kuki gukomeza gukorera Yehova bishobora kutugora mu gihe abandi baretse kumukorera?
Yer 1:16-19; Hab 1:2-4
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Zab 73:2-24—Nyuma yo gutekereza ukuntu ababi bakize kandi bafite amahoro, umwanditsi wa zaburi yibajije niba gukomeza gukorera Yehova bifite akamaro
-
Yoh 6:60-62, 66-68—Nubwo hari benshi baretse gukurikira Yesu, ukwizera kw’intumwa Petero kwatumye we akomeza kumukurikira
-
Ni iki kizadufasha gutegereza?
Kwizirika kuri Yehova
Gut 30:19, 20; Rom 15:5, 6; 1Kor 10:13
Kwiga Ijambo ry’Imana no kuritekerezaho
Umb 7:12; Rom 15:4; Kol 1:10, 11; 2Pt 3:15-18
Gusenga Yehova buri gihe tubivanye ku mutima
Rom 12:12; Kol 4:2; 1Pt 4:7
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Dan 6:4-11—Umuhanuzi Daniyeli yakomeje kujya asenga buri gihe ku mugaragaro, nubwo byashoboraga gutuma yicwa
-
Mat 26:36-46; Heb 5:7—Mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwe hano ku isi, Yesu yarasenze cyane kandi asaba n’abandi kubikora
-
Guteranira hamwe buri gihe n’abo duhuje ukwizera kugira ngo dusingize Yehova
Rom 1:11, 12; Heb 10:23-25
Gukomeza gutekereza ku migisha Yehova adusezeranya
Rom 8:25; 1Ts 1:3; Heb 11:6; 12:1, 2
Kongera urukundo dukunda Yehova n’Abakristo bagenzi bacu no gukomeza gukora ibikorwa bikiranuka
Mat 6:33; 1Kor 13:4-7; 1Ts 3:12, 13; 1Yh 4:18, 19
Uko twakongera ukwizera kwacu
Efe 6:16; 1Yh 5:4; Yuda 20, 21
Gukomeza kubona mu buryo bukwiriye imibabaro duhura na yo
Ibk 5:40, 41; Yak 1:2-4; 1Pt 3:14; 4:14, 16
Gukomeza gutegereza biduhesha iyihe migisha?
Duhesha Yehova icyubahiro
Img 27:11; Yoh 15:7, 8; 1Pt 1:6, 7
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Yobu 1:6-12; 2:3-5—Satani yavuze ko Yobu yumviraga Yehova kubera ko yamuhaye imigisha; kwihangana agakomeza gukorera Yehova mu budahemuka, ni byo byari gufasha Yobu kugaragaza ko ibyo Satani yavuze atari byo
-
Rom 5:19; 1Pt 1:20, 21—Yesu yakomeje kuba indahemuka kugeza ku iherezo, aba ashubije ikibazo kibaza ngo: “Ese umuntu utunganye ashobora gukomeza kubera Yehova indahemuka mu gihe ahuye n’ibigeragezo bikomeye, nubwo Adamu we byamunaniye?”
-
Tujye dutera abandi inkunga yo gutegereza
Flp 1:13, 14; Yak 5:10, 11
Gutegereza bituma tugera kuri byinshi mu murimo wo kubwiriza
Umb 11:6; Luka 8:15; 2Pt 1:5-8
Bituma twemerwa na Yehova tukazanabona imigisha yadusezeranyije
Mat 24:13; Luka 21:19; 1Kor 15:58; Heb 10:36
Reba nanone: Rom 2:6, 7; Yak 1:12