Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ukwizera

Ukwizera

Ni iki kigaragaza ko Yehova aha agaciro kenshi ukwizera?

Yoh 3:16, 18; Gal 3:8, 9, 11; Efe 6:16; Heb 11:6

Reba nanone: 2Kor 5:7

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Heb 11:1–12:3​—Intumwa Pawulo yasobanuye icyo ukwizera ari cyo, anatanga ingero z’abantu bagaragaje ukwizera kuva kuri Abeli kugera kuri Yesu Kristo

    • Yak 2:18-24​—Yakobo yakoresheje urugero rwa Aburahamu kugira ngo agaragaze ko ukwizera kwacu kugomba kujyanirana n’ibikorwa

Ni iki kizadufasha kongera ukwizera kwacu?

Rom 10:9, 10, 17; 1Kor 16:13; Yak 2:17

Reba nanone: Heb 3:12-14

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 2Ng 20:1-6, 12, 13, 20-23​—Igihe abari bagize ubwoko bw’Imana bagabwagaho igitero, Umwami Yehoshafati yababwiye ko kugira ngo batsinde bagombaga kwizera Yehova n’abahanuzi ba Yehova

    • 1Bm 18:41-46​—Umuhanuzi Eliya yagaragaje ko yari afite ukwizera igihe yategerezaga yihanganye ko Yehova akora ibyo yabasezeranyije, akabakiza amapfa yari amaze igihe kirekire abamereye nabi