Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kubabarira

Kubabarira

Ni mu rugero rungana iki Yehova yiteguye kubabarira?

Zab 86:5; Dan 9:9; Mika 7:18

Reba nanone: 2Pt 3:9

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Zab 78:40, 41; 106:36-46​—Yehova yahoraga ababarira abagaragu be, nubwo bamubabazaga kenshi

    • Luka 15:11-32​—Yesu yakoresheje umugani w’umubyeyi wababariye umuhungu we w’ikirara wihannye, kugira ngo agaragaze ukuntu Yehova ababarira

Yehova atubabarira ibyaha ashingiye ku ki?

Yoh 1:29; Efe 1:7; 1Yh 2:1, 2

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Heb 9:22-28​—Intumwa Pawulo yasobanuye ukuntu amaraso ya Kristo ari yo yonyine ashobora gutuma tubabarirwa ibyaha

    • Ibh 7:9, 10, 14, 15​—Intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa “imbaga y’abantu benshi,” Imana ibona ko bakwiriye kubabarirwa binyuriye ku maraso ya Kristo

Ni iki tugomba gukora mu gihe abandi badukoshereje, niba twifuza ko Yehova atubabarira?

Mat 6:14, 15; Mar 11:25; Luka 17:3, 4; Yak 2:13

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Yobu 42:7-10​—Mbere y’uko Yehova akiza Yobu indwara n’ibibazo yari ahanganye na byo kandi amusubize ubutunzi, yamusabye ko yasenga asabira incuti ze zari zamuvuze nabi

    • Mat 18:21-35​—Yesu yaciye umugani ugaragaza ko tugomba kubabarira abandi niba twifuza kubabarirwa

Ni mu buhe buryo kwatura ibyaha no kwihana by’ukuri ari iby’ingenzi?

Ibk 3:19; 26:20; 1Yh 1:8-10

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Zab 32:1-5; 51:1, 2, 16, 17​—Umwami Dawidi yababajwe cyane n’ibyaha yakoze kandi yihana abikuye ku mutima

    • Yak 5:14-16​—Yakobo yasobanuye ko mu gihe umuntu yakoze icyaha gikomeye agomba gusanga abasaza

Ni ibiki tugomba guhindura niba twifuza ko Yehova atubabarira?

Img 28:13; Yes 55:7; Efe 4:28

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 1Bm 21:27-29; 2Ng 18:18-22, 33, 34; 19:1, 2​—Igihe Umwami Ahabu yabwirwaga ko yakoze icyaha, yicishije bugufi maze Yehova aramubabarira; ariko kubera ko atagaragaje ko yihannye by’ukuri, Yehova yakomeje kumufata nk’umunyabayaha, anatuma yicwa

    • 2Ng 33:1-16​—Manase yari umwami mubi, ariko igihe yihanaga Yehova yaramubabariye. Yagaragaje ko yahindutse cyane igihe yarwanyaga abasenga ibishushanyo, agashyigikira gahunda yo gusenga Yehova

Ni mu buhe buryo Yehova yiteguye kubabarira burundu abanyabyaha bihana?

Zab 103:10-14; Yes 1:18; 38:17; Yer 31:34; Mika 7:19

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • 2Sm 12:13; 24:1; 1Bm 9:4, 5​—Nubwo umwami Dawidi yakoze ibyaha bikomeye, yarihannye Yehova aramubabarira ku buryo na nyuma yaho yamwise inyangamugayo

Ni gute Yesu agaragaza mu buryo butunganye umuco wa Yehova wo kubabarira?

Zab 86:5; Luka 23:33, 34

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Mat 26:36, 40, 41​—Igihe Yesu yari kumwe n’abigishwa be bari incuti ze magara, barisinziriye kandi ari bwo yari akeneye cyane ko bamuba hafi; icyakora yazirikanye ko bari babifitiye ubushake, imbaraga zikaba nke

    • Mat 26:69-75; Luka 24:33, 34; Ibk 2:37-41​—Intumwa Petero yavuze inshuro eshatu ko atari azi Yesu, ariko yarihannye Yesu aramubabarira hanyuma amaze no kuzuka aramubonekera, amuha inshingano zihariye mu itorero

Ni iki kigaragaza ko imbabazi za Yehova zigira aho zigarukira?

Mat 12:31; Heb 10:26, 27; 1Yh 5:16, 17

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Mat 23:29-33​—Yesu yaburiye abanditsi n’Abafarisayo ko nibatihana bazajugunywa muri Gehinomu, bisobanura kurimbuka burundu

    • Yoh 17:12; Mar 14:21​—Yesu yise Yuda Isikariyota umwana wo kurimbuka, kandi avuga ko icyari kurushaho kumubera cyiza ari uko aba ataravutse

Ni iki cyadufasha kubabarira abandi?

Luka 17:3, 4; 1Kor 13:4, 5; Efe 4:32; 5:1; Kol 3:13