Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umudendezo

Umudendezo

Ni nde ufite umudendezo utagira imipaka mu ijuru no ku isi?

Yes 40:13, 15; Rom 9:20, 21

Reba nanone: Rom 11:33-36

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Dan 4:29-35​—Nebukadinezari wari Umwami ukomeye, yamenye ko Yehova ari we Mutegetsi w’Ikirenga kandi ko nta wuzamubaza ibyo akora

    • Yes 45:6-12​—Yehova ntakwiriye kudusobanurira impamvu akora ibintu runaka kuko ari we waturemye

Ni ibihe bintu bimwe na bimwe Yehova ahitamo kudakora, nubwo afite umudendezo utagira imipaka?

Gut 32:4; Yobu 34:10; Tito 1:2

Reba nanone: Rom 9:14

Kuki umudendezo wacu ufite aho ugarukira?

Int 1:28; Rom 13:1, 5, 7; 1Kor 11:3; Heb 13:17

Kuki hari igihe Abakristo birinda gukora ibintu bitewe n’umutimanama w’abandi nubwo aba atari bibi?

Mat 7:12; 1Kor 8:13

Kuki dushobora kuvuga ko abagaragu ba Yehova bafite umudendezo usesuye?

Yoh 8:31, 32; 2Kor 3:17

Reba nanone: Gal 2:4; 4:25, 26; 5:1

Kuki abakorera Yehova barangwa n’ibyishimo?

Zab 40:8

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 18:3; Heb 11:8-10​—Kuba Aburahamu yariringiraga Yehova ni byo byatumye akomeza kumukorera

    • Heb 11:24-26​—Kuba Mose yarahisemo gukorera Yehova byatumye agira umudendezo, agira ibyishimo mu buzima bwe n’ibyiringiro by’igihe kizaza

Ni iki Yehova yadukijije bigatuma tugira umudendezo?

Rom 6:16-18, 22; 8:2

Kuki Abakristo batagomba gukoresha nabi umudendezo bafite?

Gal 5:13; 1Pt 2:16

Ni ryari urukundo rushobora gutuma Abakristo bigomwa bimwe mu byo bafitiye uburenganzira?

1Kor 9:19; 10:23, 24, 32, 33; 13:4, 5

Ni gute ubutumwa dutangaza butuma abantu babona umudendezo?

Luka 4:18; Yoh 8:32, 36

Ni uwuhe mudendezo Bibiliya ivuga ko tuzagira mu gihe kizaza?

Rom 8:21; Ibh 21:3, 4

Ni mu buhe buryo abakora ibyo bishakiye bahinduka abagaragu?

Yoh 8:34; 2Pt 2:18-20

Ni iki kigaragaza ko Imana ibona ko abantu bose bareshya?

1Kor 7:22; Gal 3:28; Kol 3:10, 11

Reba nanone: 1Kor 12:13