Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kwicisha bugufi

Kwicisha bugufi

Yehova abona ate abantu bicisha bugufi n’abishyira hejuru?

Zab 138:6; Img 15:25; 16:18, 19; 22:4; 1Pt 5:5

Reba nanone: Img 29:23; Yes 2:11, 12

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 2Ng 26:3-5, 16-21​—Umwami Uziya yishyize hejuru, yica itegeko ry’Imana kandi bamugiriye inama ararakara; ibyo byatumye Imana imuteza ibibembe

    • Luka 18:9-14​—Yesu yakoresheje umugani kugira ngo asobanure uko Yehova yakira amasengesho y’abishyira hejuru n’abicisha bugufi

Yehova yakira ate isengesho ry’umuntu wicisha bugufi akihana by’ukuri?

2Ng 7:13, 14; Zab 51:2-4, 17

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 2Ng 12:5-7​—Umwami Rehobowamu n’ibikomangoma by’i Buyuda bicishije bugufi imbere ya Yehova bibarinda ibyago

    • 2Ng 32:24-26​—Hezekiya wari umwami mwiza yabaye umwibone, ariko yicishije bugufi Yehova aramubabarira

Kwicisha bugufi bidufasha bite kurushaho kubana neza n’abandi?

Efe 4:1, 2; Flp 2:3; Kol 3:12, 13

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 33:3, 4​—Yakobo yagaragaje ko yicishaga bugufi mu buryo budasanzwe, asuhuza umuvandimwe we Esawu wamwangaga, bituma bongera kubana amahoro

    • Abc 8:1-3​—Umucamanza Gideyoni yicishije bugufi imbere y’abagabo bo muri Efurayimu ababwira ko bamuruta, bigabanya umujinya bari bafite kandi bibarinda amakimbirane

Yesu Kristo yagaragaje ate ko kwicisha bugufi bifite agaciro kenshi?

Mat 18:1-5; 23:11, 12; Mar 10:41-45

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Yes 53:7; Flp 2:7, 8 ​—Yesu yicishije bugufi yemera inshingano ye yo ku isi kandi yemera kwicwa nabi, ndetse urupfu rukojeje isoni

    • Luka 14:7-11​—Yesu yavuze ibirebana n’imyanya yo kwicaramo mu birori kugira ngo atwereke agaciro ko kwicisha bugufi

    • Yoh 13:3-17​—Yesu yasigiye abigishwa be urugero rwo kwicisha bugufi akora umurimo wari usuzuguritse wo koza intumwa ze ibirenge

Ni gute kwitoza kubona abantu nk’uko Yehova ababona kandi tukiha agaciro nk’ako Yehova aduha bidufasha kwicisha bugufi?

Rom 12:3, 16; 1Kor 4:7; Flp 2:3, 4

Kuki kwicisha bugufi bivanze n’uburyarya nta cyo bimaze?

Mat 6:16-18; Kol 2:18, 23