Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kubeshya

Kubeshya

Yehova abona ate abantu badakora ibyo basezeranyije?

Rom 1:31, 32

Reba nanone: Zab 15:4; Mat 5:37

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Kuva 9:27, 28, 34, 35​—Farawo yemeye kurekura abagaragu b’Imana, ariko nyuma yica isezerano ntiyabarekura

    • Ezk 17:11-15, 19, 20​—Yehova yahannye Umwami Sedekiya kubera ko yishe isezerano yagiranye n’umwami wa Babuloni

    • Ibk 5:1-10​—Ananiya na Safira babeshye ko amafaranga bagurishije isambu yose ari yo bahaye itorero

Yehova abona ate abasebya abandi?

Zab 15:1-3; Img 6:16-19; 16:28; Kol 3:9

Reba nanone: Img 11:13; 1Tm 3:11

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 2Sm 16:1-4; 19:24-30​—Mefibosheti yabeshyewe n’umugaragu we Siba

    • Ibh 12:9, 10​—Satani cyangwa Usebanya, ahora arega abagaragu b’Imana