Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gukunda ubutunzi

Gukunda ubutunzi

Ese Bibiliya iciraho iteka amafaranga n’ubutunzi cyangwa ababifite?

Umb 7:12

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 1Bm 3:11-14​—Yehova yahaye Umwami Salomo ubutunzi bwinshi kubera ko yicishaga bugufi

    • Yobu 1:1-3, 8-10​—Yobu yari umuherwe, ariko ikintu cyari icy’ingenzi kuri we ni ubucuti yari afitanye na Yehova

Kuki kugira ubutunzi n’amafaranga atari byo bituma umuntu agira ibyishimo nyakuri cyangwa amahoro?

Ni ryari ubutunzi bushobora kutagira icyo butumarira?

Ni akahe kaga gakomeye gaterwa no gukunda amafaranga n’ubutunzi?

Gut 6:10-12; Mat 6:24; 1Tm 6:9, 10

Ni gute ubutunzi bushobora kudushuka?

Img 11:4, 18, 28; 18:11; Mat 13:22

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • Ibk 8:18-24​—Simoni yibwiye ko yashoboraga gutanga amafaranga agahabwa inshingano mu itorero, ariko yaribeshyaga

Ni iki dushobora gutakaza bitewe no gukunda amafaranga?

Mat 6:19-21; Luka 17:31, 32

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Mar 10:17-23​—Gukunda ubutunzi byatumye umusore wari umukire atakaza uburyo yari abonye bwo kuba umwigishwa wa Yesu

    • 1Tm 6:17-19​—Intumwa Pawulo yasabye Abakristo b’abakire kwirinda ubwibone, kuko bwashoboraga gutuma Imana idakomeza kubemera

Ni gute gukunda ubutunzi bishobora kugabanya ukwizera kwacu, kandi bikaba byatuma Imana idakomeza kutwemera?

Gut 8:10-14; Img 28:20; 1Yh 2:15-17

Reba nanone: Zab 52:6, 7; Amo 3:12, 15; 6:4-8

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Yobu 31:24, 25, 28​—Yobu yabonaga neza ko kwiringira ubutunzi bishobora guteza akaga, bikaba byanatuma umuntu yihakana Imana

    • Luka 12:15-21​—Yesu yatugiriye inama yo kwirinda gukunda ubutunzi, igihe yavugaga iby’umugabo wari umukire, ariko atari umukire ku byerekeye Imana

Ni iki cyadufasha kunyurwa n’ibyo dutunze?

Img 30:8, 9; 1Tm 6:6-8; Heb 13:5

Ni iki gifite agaciro kuruta ubutunzi, kandi kuki?

Img 3:11, 13-18; 10:22; Mat 6:19-21

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Hag 1:3-11​—Yehova yakoresheje umuhanuzi Hagayi, abwira abari bagize ubwoko bwe ko yabimye imigisha kubera ko bari bahugiye mu byo kubaka amazu yabo no gushaka kubaho neza, aho kongera kubaka urusengero rwe rwera

    • Ibh 3:14-19​—Yesu yacyashye abari bagize itorero ry’i Lawodikiya kuko bahaga agaciro kenshi ibyo gushaka ubutunzi, bakabirutisha umurimo w’Imana

Kuki dukwiriye kwiringira ko Yehova azaduha iby’ibanze dukenera?