Gukura mu buryo bw’umwuka
Kuki buri Mukristo yagombye kwihatira kuba umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka?
1Kor 14:20; 1Tm 4:15
Kugira ubumenyi ku byerekeye Imana bidufasha bite gukura mu buryo bw’umwuka?
Flp 1:9-11; 2Tm 2:15; 3:16, 17; Heb 5:11-14; 6:1
Ese abakiri bato na bo bashobora kuba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka?
Yobu 32:9; 1Tm 4:12
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Dan 1:6-20—Daniyeli na bagenzi be batatu bagaragaje ko bakuze mu buryo bw’umwuka kandi ko bari indahemuka, nubwo bari bakiri bato
-
Ibk 16:1-5—Timoteyo yahawe inshingano iremereye nubwo yari akiri muto, wenda afite imyaka 20 cyangwa munsi yayo
-
Kugira incuti nziza mu itorero byatugirira akahe kamaro?
Efe 4:11-14; Heb 10:24, 25
Ni iki kigaragaza ko turi abantu bakuze mu buryo bw’umwuka?
1Kor 2:14, 15; 3:1-3; Flp 3:14, 15
Kuki umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka yagombye kuba yiteguye kwemera inshingano ahawe mu itorero?
Ibk 14:23; Tito 1:5-9
Ni ikihe kintu cyadufasha kuba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka, bafite ubuhanga bwo kubwiriza no kwigisha?
Luka 21:14, 15; 1Kor 2:6, 10-13
Reba nanone: Luka 11:13
-
Urugero rwo muri Bibiliya:
-
Mat 10:19, 20—Yesu yijeje abigishwa be ko umwuka wera wari kuzabafasha kumenya uko bazabwiriza igihe bazaba bari mu bigeragezo
-