Imbabazi
Imbabazi zikubiyemo iki?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Zab 51:1, 2—Igihe Umwami Dawidi yingingaga Yehova amusaba imbabazi, yifuzaga ko yamubabarira kandi akamuhanaguraho ibyaha bye
-
Luka 10:29-37—Kugira ngo Yesu yigishe ibirebana n’imbabazi, yatanze urugero rw’Umusamariya witaye ku Muyahudi kandi akamugirira neza
-
Kuki abantu bose bakeneye imbabazi?
Zab 130:3; Umb 7:20; 1Yh 1:8
Reba nanone: 1Bm 8:46-50
Ni uruhe rugero Yehova yatanze ku birebana no kugira imbabazi?
Kuva 34:6; Neh 9:17; Zab 103:8; 2Kr 1:3
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Yobu 42:1, 2, 6-10; Yak 5:11—Yehova yababariye Yobu kandi na we amwigisha uko yababarira abandi
-
Luka 15:11-32—Yesu yigishije ukuntu Yehova agira imbabazi akoresheje urugero rw’umubyeyi witaye ku mwana we wari waragiye mu ngeso mbi nyuma akaza kwihana
-
Kuki Yehova atubabarira?
Rom 5:8; 1Yh 4:9, 10
Reba nanone: Tito 3:4, 5
Ni uruhe ruhare igitambo cya Kristo kigira mu birebana no kubabarirwa ibyaha?
Luka 24:47; Ibk 10:43; 1Yh 1:7, 9
Kuki twagombye gusaba imbabazi kandi tugakomeza guha agaciro izo mbabazi?
Luka 11:2-4; Heb 4:16
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Zab 51:1-4—Umwami Dawidi yababajwe cyane n’icyaha yakoze, maze yinginga Yehova ngo amubabarire
-
Luka 18:9-14—Yesu yakoresheje umugani kugira ngo yumvikanishe neza ko Yehova ababarira abantu bicisha bugufi bakemera amakosa yabo
-
Kuki abantu bakoze ibyaha bikomeye na bo bakwizera ko Yehova yabababarira?
Gut 4:29-31; Yes 55:7
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
2Ng 33:9-13, 15—Manase yabaye umwami mubi, ariko nyuma aza kwihana kandi yinginga Yehova amusaba imbabazi; yaje gusubizwa ku bwami kandi agaragaza ko yahindutse koko
-
Yona 3:4-10—Nubwo abantu b’i Nineve bari abanyarugomo n’abicanyi, barihannye maze Imana irabababarira
-
Ni iki umuntu agomba gukora niba yifuza ko Yehova amubabarira?
Zab 32:5; Img 28:13; 1Yh 1:9
Imbabazi za Yehova ntabwo zikuraho ibihano byose cyangwa ingaruka z’ibyaha twakoze
Kuki twagombye kubabarira abandi?
Mat 6:14; Luka 6:36; Kol 3:13
Kutababarira abandi bishobora kugira izihe ngaruka ku bucuti dufitanye na Yehova?
Reba nanone: Img 21:13
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Mat 18:23-35—Yesu yakoresheje urugero kugira ngo agaragaze ko iyo umuntu yanze kubabarira abandi bituma na we Yehova atamubabarira
-
Luka 10:29-37—Umugani uzwi cyane w’Umusamariya ugaragaza ko Yehova na Yesu bishimira umuntu ubabarira abandi
-
Ni gute Yehova yita ku bantu bagaragaza imbabazi?