Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imbabazi

Imbabazi

Imbabazi zikubiyemo iki?

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Zab 51:1, 2​—Igihe Umwami Dawidi yingingaga Yehova amusaba imbabazi, yifuzaga ko yamubabarira kandi akamuhanaguraho ibyaha bye

    • Luka 10:29-37​—Kugira ngo Yesu yigishe ibirebana n’imbabazi, yatanze urugero rw’Umusamariya witaye ku Muyahudi kandi akamugirira neza

Kuki abantu bose bakeneye imbabazi?

Zab 130:3; Umb 7:20; 1Yh 1:8

Reba nanone: 1Bm 8:46-50

Ni uruhe rugero Yehova yatanze ku birebana no kugira imbabazi?

Kuva 34:6; Neh 9:17; Zab 103:8; 2Kr 1:3

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Yobu 42:1, 2, 6-10; Yak 5:11​—Yehova yababariye Yobu kandi na we amwigisha uko yababarira abandi

    • Luka 15:11-32​—Yesu yigishije ukuntu Yehova agira imbabazi akoresheje urugero rw’umubyeyi witaye ku mwana we wari waragiye mu ngeso mbi nyuma akaza kwihana

Kuki Yehova atubabarira?

Rom 5:8; 1Yh 4:9, 10

Reba nanone: Tito 3:4, 5

Ni uruhe ruhare igitambo cya Kristo kigira mu birebana no kubabarirwa ibyaha?

Kuki twagombye gusaba imbabazi kandi tugakomeza guha agaciro izo mbabazi?

Luka 11:2-4; Heb 4:16

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Zab 51:1-4​—Umwami Dawidi yababajwe cyane n’icyaha yakoze, maze yinginga Yehova ngo amubabarire

    • Luka 18:9-14​—Yesu yakoresheje umugani kugira ngo yumvikanishe neza ko Yehova ababarira abantu bicisha bugufi bakemera amakosa yabo

Kuki abantu bakoze ibyaha bikomeye na bo bakwizera ko Yehova yabababarira?

Gut 4:29-31; Yes 55:7

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 2Ng 33:9-13, 15​—Manase yabaye umwami mubi, ariko nyuma aza kwihana kandi yinginga Yehova amusaba imbabazi; yaje gusubizwa ku bwami kandi agaragaza ko yahindutse koko

    • Yona 3:4-10​—Nubwo abantu b’i Nineve bari abanyarugomo n’abicanyi, barihannye maze Imana irabababarira

Ni iki umuntu agomba gukora niba yifuza ko Yehova amubabarira?

Imbabazi za Yehova ntabwo zikuraho ibihano byose cyangwa ingaruka z’ibyaha twakoze

Kuki twagombye kubabarira abandi?

Kutababarira abandi bishobora kugira izihe ngaruka ku bucuti dufitanye na Yehova?

Mat 9:13; 23:23; Yak 2:13

Reba nanone: Img 21:13

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Mat 18:23-35​—Yesu yakoresheje urugero kugira ngo agaragaze ko iyo umuntu yanze kubabarira abandi bituma na we Yehova atamubabarira

    • Luka 10:29-37​—Umugani uzwi cyane w’Umusamariya ugaragaza ko Yehova na Yesu bishimira umuntu ubabarira abandi

Ni gute Yehova yita ku bantu bagaragaza imbabazi?