Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gukorerwa ibikorwa bibi

Gukorerwa ibikorwa bibi

Twiyumva dute iyo abandi badukoreye ibikorwa bibi?

Zab 69:20; Img 18:14; Umb 4:1-3; Mal 2:13-16; Kol 3:21

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 2Sm 10:1-5​—Umwami Dawidi yihanganishije cyane ingabo ze kubera ukuntu zakojejwe isoni, nubwo zitigeze zikomereka

    • 2Sm 13:6-19​—Tamari yararize kandi ashishimura imyenda ye bitewe n’uko Amunoni yamufashe ku ngufu akamukorera n’ibindi bikorwa bimukoza isoni

Ni iki kitwemeza ko Yehova abona ibikorwa bibi umuntu akorerwa, kandi ko aba azagira icyo abikoraho?

Yobu 34:21, 22; Zab 37:8, 9; Yes 29:15, 19-21; Rom 12:17-21

Reba nanone: Zab 63:6, 7

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 1Sm 25:3, 14-17, 21, 32-38​—Nabali wagiraga amahane kandi yitwara nabi, yashyize mu kaga ubuzima bw’abantu bo mu rugo rwe igihe yatukaga Dawidi kandi Yehova yaje kumwica

    • Yer 20:1-6, 9, 11-13​—Yeremiya yabanje gucika intege igihe umutambyi Pashuri yamukubitaga kandi akamushyira mu kintu gikoze mu mbaho, ariko nyuma yaho Yehova yaramurokoye kandi amutera inkunga