Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amafaranga

Amafaranga

Kuki gukunda amafaranga biteje akaga?

Reba ingingo ivuga ngo: “Gukunda ubutunzi

Dukurikije ibyo Bibiliya ivuga, kuki gushaka amafaranga yo gutunga umuryango atari icyaha?

Umb 7:12; 10:19; Efe 4:28; 2Ts 3:10; 1Tm 5:8, 18

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 31:38-42​—Yakobo yakoreye sebukwe Labani mu budahemuka kugira ngo abone ibitunga umuryango we, nubwo yagiye amuriganya; ariko Yehova yahaye Yakobo imigisha bitewe n’uko yakoranaga umwete

    • Luka 19:12, 13, 15-23​—Yesu yatanze urugero rwagaragazaga ko mu gihe cye byari bimenyerewe gushora kugira ngo uzunguke

Ni ayahe mahame ya Bibiliya yatuyobora mu birebana no kuguza no kuguriza?

Kuki ari byiza ko twirinda imyenda itari ngombwa?

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Neh 5:2-8​—Mu gihe cya Guverineri Nehemiya, abantu bafataga abandi nabi bitewe n’uko babaga barabagurije

    • Mat 18:23-25​—Yesu yatanze urugero rutwibutsa ko iyo umuntu agujije akananirwa kwishyura aba ashobora guhanwa

Ni iki umuntu yagombye kuzirikana mbere yo gutangira gukorana n’umuntu umushinga, yaba ari uwo bahuje ukwizera, mwene wa bo cyangwa umuntu utizera?

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 23:14-20​—Igihe Aburahamu yaguraga umurima n’ubuvumo bwo gushyinguramo Sara, yashatse abantu bo kubyemeza kugira ngo nyuma hatazavuka impaka

    • Yer 32:9-12​—Igihe umuhanuzi Yeremiya yaguraga umurima na mubyara we, bagiranye amasezerano mu buryo bwemewe n’amategeko, ayakorera kopi, kandi ibyo byose yabikoreye imbere y’abantu bari kuzabihamya

Kuki ari iby’ingenzi guteganya uko uzakoresha amafaranga?

Kuki Abakristo birinda ko amakimbirane yatuma itorero ricikamo ibice bitewe n’amafaranga?

1Kor 6:1-8

Reba nanone: Rom 12:18; 2Tm 2:24

Ni gute twakoresha amafaranga bigatuma tubona ibyishimo nyakuri?