Ababyeyi b’abagore
Ni izihe nshingano ababyeyi b’abagore bafite?
Img 31:17, 21, 26, 27; Tito 2:4
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Int 21:8-12—Igihe Sara yabonaga ko Ishimayeli ari gutoteza umuhungu we Isaka, yinginze Aburahamu ngo agire icyo akora kugira ngo amurinde
-
1Bm 1:11-21—Igihe Batisheba yamenyaga ko ubuzima bw’umuhungu we Salomo n’ubwami bwe biri mu kaga, yatakambiye Umwami Dawidi ngo agire icyo abikoraho
-
Kuki twagombye kubaha no kumvira ababyeyi b’abagore?
Kuva 20:12; Gut 5:16; 27:16; Img 1:8; 6:20-22; 23:22
Reba nanone: 1Tm 5:9, 10
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
1Pt 3:5, 6—Intumwa Petero yavuze ko Sara yabaye nyina w’abakobwa benshi bitewe n’uko yari afite ukwizera gukomeye
-
Img 31:1, 15, 21, 28—Nyina w’Umwami Lemuweli yamugiriye inama z’ingenzi ku birebana no gushaka hamwe n’inshingano ziyubashye z’umugore
-
2Tm 1:5; 3:15—Intumwa Pawulo yahumekewe n’Imana ashimira Enise nyina wa Timoteyo kubera ko yigishije umwana we Ibyanditswe kuva akiri muto kandi afite umugabo utizera
-