Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kumvira

Kumvira

Kumvira bifite akahe kamaro?

Kuva 19:5; Gut 10:12, 13; Umb 12:13; Yak 1:22

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 1Sm 15:17-23​—Umuhanuzi Samweli yacyashye Umwami Sawuli bitewe n’uko atumviye Yehova, hanyuma agaragaza ukuntu kumvira ari iby’ingenzi

    • Heb 5:7-10​—Nubwo Yesu yari umwana w’Imana kandi atunganye, yize kumvira igihe yagirirwaga nabi ari hano ku isi

Ni iki Abakristo bagombye gukora mu gihe abategetsi babasabye gukora ikintu cyatuma basuzugura Imana?

Ibk 5:29

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Dan 3:13-18​—Abaheburayo batatu banze kunamira igishushanyo cy’Umwami Nebukadinezari nubwo byashoboraga gutuma bicwa

    • Mat 22:15-22​—Yesu yavuze ko abigishwa be bagomba kumvira abategetsi igihe cyose babasabye ibintu bitanyuranyije n’ibyo Imana ishaka

    • Ibk 4:18-31​—Igihe abategetsi basabaga intumwa guhagarika umurimo wo kubwiriza, intumwa zagize ubutwari zikomeza kubwiriza

Ni iki twakora kugira ngo dukomeze kumvira amategeko ya Yehova?

Gut 6:1-5; Zab 112:1; 1Yh 5:2, 3

Reba nanone: Zab 119:11, 112; Rom 6:17

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Ezr 7:7-10​—Umutambyi Ezira yateguye umutima we kugira ngo abashe gufata iya mbere mu kumvira Amategeko y’Imana kandi ayigishe abandi

    • Yoh 14:31​—Yesu yavuze impamvu yakoraga ibintu nk’uko Se yari yarabimutegetse

Ni iki cyagombye gutuma twumvira Yehova na Yesu?

Yoh 14:21; 1Yh 2:5; 2Yh 6

Kumvira bigaragaza bite ko dufite ukwizera?

Rom 1:5; 10:16, 17; Yak 2:20-23

Reba nanone: Gut 9:23

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 6:9-22; Heb 11:7​—Nowa yagaragaje ukwizera igihe yubakaga inkuge, agakora ibintu byose nk’uko Yehova yari yabimutegetse

    • Heb 11:8, 9, 17​—Aburahamu yagaragaje ukwizera yumvira Yehova ava muri Uri, kandi yari yiteguye no guhara umwana we

Ni iki Yehova asezeranya abamwumvira?

Yer 7:23; Mat 7:21; 1Yh 3:22

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Lew 26:3-6​—Yehova asezeranya abamwumvira ko azabitaho kandi akabaha imigisha

    • Kub 13:30, 31; 14:22-24​—Kalebu yarumviye kandi ibyo byatumye Yehova amuha imigisha

Kutumvira bigira izihe ngaruka?

Rom 5:19; 2Ts 1:8, 9

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 2:16, 17; 3:17-19​—Kutumvira byatumye Adamu na Eva birukanwa muri Paradizo, batakaza ubutungane n’ubuzima bw’iteka

    • Gut 18:18, 19; Ibk 3:12, 18, 22, 23​—Yehova yavuze ko hari kuzaza Umuhanuzi uruta Mose, kandi ko kutamwumvira byari kuzatuma abantu bagerwaho n’ingaruka zibabaje

    • Yuda 6, 7​—Abamarayika bigometse hamwe n’abantu bari batuye i Sodomu n’i Gomora barakaje Yehova cyane bitewe n’ibikorwa byabo byo kutumvira

Kuki wagombye kumvira Yesu Kristo?

Int 49:10; Mat 28:18

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • Yoh 12:46-48; 14:24​—Yesu yavuze ko kutumvira ibyo yavuze bizatuma umuntu acirwa urubanza

Kuki Abakristo bumvira abasaza b’itorero?

Heb 13:17

Kuki abagore b’Abakristo bagomba kugandukira abagabo babo?

1Kor 11:3; Efe 5:22, 24; Kol 3:18; Tito 2:4, 5; 1Pt 3:1-6

Kuki abana bagomba kumvira ababyeyi babo?

Img 23:22; Efe 6:1; Kol 3:20

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 37:3, 4, 8, 11-13, 18​—Igihe Yozefu yari akiri muto yumviye se ajya kureba abo bavaga inda imwe nubwo yari azi ko bamwanga

    • Luka 2:51​—Yesu yakomeje kugandukira Yozefu na Mariya nubwo yari atunganye bo badatunganye

Kuki dukwiriye kumvira abakoresha bacu niyo nta muntu waba atubona?

Efe 6:5; Kol 3:22; 1Pt 2:18

Kuki Abakristo bumvira abategetsi ba leta?

Rom 13:1-6; Tito 3:1; 1Pt 2:13, 14