Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abageze mu zabukuru

Abageze mu zabukuru

Bigenda bite iyo umuntu ageze mu zabukuru?

Zab 71:9; 90:10

Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Ihumure​—Gukora bike bitewe n’uburwayi cyangwa izabukuru

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • Umb 12:1-8​—Umwami Salomo yavuze mu buryo bw’ubusizi bimwe mu bibazo umuntu ahura na byo iyo ageze mu zabukuru, urugero nko kutareba neza (“abagore barebera mu madirishya bakabona hijimye”) no kutumva neza (“amajwi y’abakobwa baririmba akagenda acika intege”)

Ese abageze mu zabukuru bashobora gukomeza kwishima nubwo baba bahanganye n’ibibazo biterwa n’izabukuru?

2Kor 4:16-18; Yak 1:2-4

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 1Sm 12:2, 23​—Umuhanuzi Samweli wari ugeze mu zabukuru yari azi neza akamaro ko gukomeza gusengera abagize ubwoko bw’Imana

    • 2Sm 19:31-39​—Umwami Dawidi yishimiye ukuntu Barizilayi yakomeje kumushyigikira, ariko Barizilayi yicishije bugufi agaragaza ko azi aho ubushobozi bwe bugarukira igihe yamusabaga gukora ibirenze ubushobozi bwe

    • Zab 71:9, 18​—Umwami Dawidi ageze mu zabukuru yatinye ko Yehova atazongera kumukoresha, bityo aramwiginga ngo ntamutererane ahubwo amuhe imbaraga zo kwigisha ab’igihe kizaza ibyerekeye Yehova

    • Luka 2:36-38​—Umuhanuzi Ana wari umupfakazi ugeze mu zabukuru, yabonye imigisha bitewe n’uko yari yariyeguriye Imana kandi akayikorera mu budahemuka

Yehova yereka ate abageze mu zabukuru ko abaha agaciro?

Zab 92:12-14; Img 16:31; 20:29; Yes 46:4; Tito 2:2-5

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 12:1-4​—Igihe Aburahamu yari afite imyaka 75 yahinduye ubuzima bitewe n’inshingano Yehova yamuhaye

    • Dan 10:11, 19; 12:13​—Umumarayika yabonekeye umuhanuzi Daniyeli wari ufite imyaka nka 90, amwizeza ko ari uw’agaciro mu maso ya Yehova kandi ko azamuha imigisha bitewe n’ubudahemuka bwe

    • Luka 1:5-13​—Yehova yahaye umugisha Zekariya na Elizabeti bari bageze mu zabukuru, babyara umwana w’umuhungu bamwita Yohana

    • Luka 2:25-35​—Yehova yagororeye Simeyoni wari ugeze mu zabukuru abona uwari kuzaba Mesiya akiri umwana, kandi avuga ubuhanuzi bwerekeye Mesiya

    • Ibk 7:23, 30-36​—Igihe Mose yari afite imyaka 80 ni bwo Yehova yamugiriye icyizere amuha inshingano yo kuyobora ubwoko bwe bwa Isirayeli

Umugaragu wa Yehova w’indahemuka ugeze mu zabukuru yagombye kwitabwaho ate?

Lew 19:32; 1Tm 5:1

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 45:9-11; 47:12​—Yozefu yohereje abavandimwe be ngo bajye kuzana se Yakobo wari ugeze mu zabukuru kandi yakomeje kumwitaho kugeza apfuye

    • Rusi 1:14-17; 2:2, 17, 18, 23​—Rusi yitaye kuri Nawomi wari ugeze mu zabukuru mu magambo no mu bikorwa

    • Yoh 19:26, 27​—Igihe Yesu yari ku giti cy’umubabaro yenda gupfa, yasabye intumwa Yohana ko yazita kuri mama we

Ni mu buhe buryo Abakristo bashobora gufasha abageze mu zabukuru bari mu itorero ryabo?

1Tm 5:3-5, 8-10, 16; Yak 2:14-17