Abagenzuzi
Ni ibihe bintu umuntu asabwa kuzuza mu buryo bushyize mu gaciro kugira ngo abe umusaza w’itorero?
1Tm 3:1-7; Tito 1:5-9; Yak 3:17, 18; 1Pt 5:2, 3
Ni ibihe bintu bindi abasaza b’itorero bashobora kuberamo urugero rwiza abandi?
Mat 28:19, 20; Gal 5:22, 23; 6:1; Efe 5:28; 6:4; 1Tm 4:15; 2Tm 1:14; Tito 2:12, 14; Heb 10:24, 25; 1Pt 3:13
Ni ibihe bintu umuntu asabwa kuzuza mu buryo bushyize mu gaciro kugira ngo abe umukozi w’itorero?
1Tm 3:8-10, 12, 13
Reba nanone: Gal 6:10; 1Tm 4:15; Tito 2:2, 6-8
Ni gute umwuka wera ugira uruhare mu gushyiraho abagenzuzi?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Ibk 13:2-5; 14:23—Igihe Pawulo na Barinaba bari abagenzuzi bahaye inshingano abavandimwe bari bujuje ibisabwa bo mu matorero atandukanye; no muri iki gihe abagenzuzi b’uturere, basaba umwuka wera kandi bakifashisha Ibyanditswe kugira ngo barebe ko umuvandimwe yujuje ibisabwa kugira ngo ahabwe inshingano
-
Tito 1:1, 5—Tito yahawe inshingano yo gusura amatorero no gushyiraho abasaza muri ayo matorero
-
Itorero ni irya nde, kandi se yariguze iki?
Ibk 20:28; 1Pt 5:2
Kuki Bibiliya ivuga ko abagenzuzi ari nk’abakozi cyangwa abagaragu?
Mat 23:10, 11; Mar 10:42-44; Heb 13:17
Kuki abagenzuzi bagomba gukomeza kwicisha bugufi?
Flp 1:1; 2:5-8; 1Ts 2:6-8; 1Pt 5:1-3, 5, 6
-
Urugero rwo muri Bibiliya:
-
Ibk 20:17, 31-38—Intumwa Pawulo yarebeye hamwe n’abasaza bo muri Efeso ibirebana n’umurimo yari amaze imyaka akora kandi bamushimiye urukundo yagaragazaga
-
Abagenzuzi bakira bate amabwiriza aba avuye ku “mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge”?
Ni ubuhe buryo bwiza abasaza bakoresha bigisha abandi?
1Tm 4:12; 1Pt 5:2, 3
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Neh 5:14-16—Guverineri Nehemiya ntiyigeze akoresha nabi ububasha yari afite ku bagize ubwoko bw’Imana, nta nubwo yabasabye ibyo yari afitiye uburenganzira, bitewe ni uko yatinyaga Imana kandi akayubaha
-
Yoh 13:12-15—Yesu yigishije abigishwa be binyuriye ku rugero yabahaga rwo kwicisha bugufi
-
Ni gute umwungeri w’Umukristo yagaragariza urukundo buri wese mu bagize itorero ku giti cye?
Mat 18:12-14; Yoh 17:12; Ibk 20:17, 18, 35; 1Ts 2:7-12
Ni gute abasaza bafasha abantu barwaye mu buryo bw’umwuka?
Gal 6:1; Yak 5:14, 15
Ni iyihe nshingano abasaza baba bafite mu gihe bigisha?
1Tm 1:3-7; 2Tm 2:16-18; Tito 1:9
Reba nanone: 2Kor 11:2-4
Kuki abasaza bagomba gukora uko bashoboye kugira ngo itorero rikomeze kuba iryera?
1Kor 5:1-5, 12, 13; Yak 3:17; Yuda 3, 4; Ibh 2:18, 20
Reba nanone: 1Tm 5:1, 2, 22
Ni iyihe myitozo abasaza bagiramo uruhare?
2Tm 2:1, 2
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Mat 10:5-20—Yesu yabanje gutoza intumwa ze 12 mbere y’uko azohereza ngo zijye kubwiriza
-
Luka 10:1-11—Mbere y’uko Yesu yohereza abigishwa be 70 mu murimo wo kubwiriza, yabanje kubaha amabwiriza yumvikana neza
-
Ni iki cyafasha abasaza gusohoza inshingano nyinshi baba bafite?
1Pt 5:1, 7
Reba nanone: Img 3:5, 6
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
1Bm 3:9-12—Umwami Salomo yasenze Yehova amusaba ubushishozi n’ubwenge kugira ngo acire imanza ubwoko bwe
-
2Ng 19:4-7—Umwami Yehoshafati yashyizeho abacamanza mu mijyi y’u Buyuda, maze abibutsa ko Yehova azabana na bo mu gihe bari gusohoza neza iyo nshingano y’ingenzi
-
Abagize itorero bagombye kubona bate abagenzuzi b’indahemuka?
1Ts 5:12, 13; 1Tm 5:17; Heb 13:7, 17
Reba nanone: Efe 4:8, 11, 12
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Ibk 20:37—Abasaza bo muri Efeso ntibigeze bifata ngo bareke kwereka Pawulo ko bamukunda
-
Ibk 28:14-16—Igihe intumwa Pawulo yajyaga i Roma, abavandimwe bo muri uwo mujyi bakoze urugendo rw’ibirometero 65 kugira ngo bahurire na we ku Isoko rya Apiyo, kandi ibyo byamuteye inkunga cyane
-