Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ababyeyi

Ababyeyi

Kuki Yehova yatangije ishyingiranwa?

Ababyeyi bagombye kubona bate abana babo?

Zab 127:3-5; 128:3

Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Abana; Abakiri bato

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 33:4, 5​—Yakobo yabonaga ko abana ari umugisha uturuka kuri Yehova

    • Kuva 1:15, 16, 22; 2:1-4; 6:20​—Ababyeyi ba Mose ari bo Amuramu na Yokebedi bemeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo akomeze kubaho

Ababyeyi basabwa gukorera iki abana babo?

Gut 6:6, 7; 11:18, 19; Img 22:6; 2Kr 12:14; 1Tm 5:8

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 1Sm 1:1-4​—Elukana yajyanaga umuryango we i Shilo mu minsi mikuru, kandi agakora ku buryo buri mwana agira uruhare muri iyo minsi mikuru

    • Luka 2:39, 41​—Yozefu na Mariya bavaga i Nazareti n’amaguru bakajya i Yerusalemu mu munsi mukuru wa Pasika bari kumwe n’abana babo

Gutoza abana kugendera mu nzira za Yehova bigira akahe kamaro?

Img 1:8, 9; 22:6

Reba nanone: 2Tm 3:14, 15

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 1Sm 2:18-21, 26; 3:19​—Ababyeyi ba Samweli baramutanze ngo ajye gukorera Imana mu ihema ry’ibonaniro, ariko baramusuraga buri gihe kandi bakamufasha kubona ibyo akeneye; yakuze akunda Imana kandi akomeza kuyikorera mu budahemuka

    • Luka 2:51, 52​—Yesu yagandukiraga ababyeyi be buri gihe nubwo batari batunganye

Ni he ababyeyi bavana inama zabafasha kurera abana babo neza?

Gut 6:4-9; Efe 6:4; 2Tm 3:14-17

Reba nanone: Zab 127:1; Img 16:3

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Abc 13:2-8​—Manowa amaze kubwirwa ko umugore we azabyara umwana mu buryo bw’igitangaza, yabajije uko yazamurera

    • Zab 78:3-8​—Yehova yifuza ko ababyeyi bigisha abana babo ibyo na bo bize muri Bibiliya

Kuki umwana ashobora guhitamo kudakorera Yehova kandi yarakuriye mu muryango ukunda Imana?

Ezk 18:1-13, 20

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 6:1-5; Yuda 6​—Hari abana benshi b’Imana b’ibiremwa by’umwuka bamaranye na yo imyaka myinshi mu ijuru, ariko baza kuyigomekaho

    • 1Sm 8:1-3​—Nubwo Samweli yari umuhanuzi w’indahemuka, abana be babaye abahemu kandi bakajya barya ruswa

Ni ryari ababyeyi bagombye gutangira kwigisha abana babo ibyerekeye Yehova?

2Tm 3:15

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Gut 29:10-12, 29; 31:12; Ezr 10:1​—Iyo Abisirayeli bateraniraga hamwe kugira ngo bige ibyerekeye Yehova, babaga bari kumwe n’abana babo

    • Luka 2:41-52​—Yozefu na Mariya bakoranaga urugendo n’abana babo harimo na Yesu, bakajya kwizihiza Pasika mu rusengero rw’i Yerusalemu

Ni izihe ngero ababyeyi bakwigana mu gihe bifuza kurinda abana babo ibintu bishobora kubateza akaga?

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Kuva 19:4; Gut 32:11, 12​—Yehova yigereranyije na kagoma itwara ibyana byayo, ikabyitaho kandi ikabirinda

    • Yes 49:15​—Yehova yasezeranyije abagaragu be ko yari kubitaho kandi akabarinda birenze uko umubyeyi w’umugore abikorera umwana yonsa

    • Mat 2:1-16​—Satani yagerageje kwica Yesu akiri uruhinja, igihe yoherezaga abantu baragurishaga inyenyeri ku mwami mubi Herode; ariko Yehova yaramurinze abwira Yozefu ngo ahungishirize umuryango we muri Egiputa

    • Mat 23:37​—Yesu yagereranyije icyifuzo yari afite cyo gufasha Abisirayeli n’ukuntu inkokokazi ikoranyiriza hamwe imishwi yayo mu mababa yayo kugira ngo iyirinde

Kuki ababyeyi bagombye kwigisha abana babo ibirebana n’ibitsina?

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Lew 15:2, 3, 16, 18, 19; Gut 31:10-13​—Amategeko ya Mose yavugaga iby’ibitsina mu buryo bweruye, kandi Yehova yari yavuze ko abana na bo bagombaga kuba bahari mu gihe amategeko yabaga asomerwa mu ruhame

    • Zab 139:13-16​—Dawidi umwanditsi wa zaburi yasingije Yehova bitewe n’uko yaremye neza ibice by’umubiri w’umuntu, hakubiyemo n’imyanya myibarukiro

    • Img 2:10-15​—Ubwenge n’ubumenyi biva ku Mana bishobora kuturinda abantu bataye umuco kandi b’abashukanyi

Kuki igihano cyagombye gutanganwa urukundo?

Img 13:24; 29:17; Yer 30:11; Efe 6:4

Reba nanone: Zab 25:8; 145:9; Kol 3:21

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Zab 32:1-5​—Nubwo Yehova yahannye Umwami Dawidi, yahumurijwe no kumenya ko Yehova ababarira abanyabyaha bihana by’ukuri

    • Yona 4:1-11​—Umuhanuzi Yona yavugishije Yehova yarakaye kandi mu buryo butarangwa no kubaha, ariko Yehova yamufashije yihanganye, amwigisha umuco w’imbabazi

Kuki igihano cyagombye kubonwa nk’ikimenyetso kigaragaza urukundo?

Img 3:11, 12; 13:24

Reba nanone: Img 15:32; Ibh 3:19