Ibitotezo
Kuki Abakristo bagombye kwitega ko bazatotezwa?
Mat 10:22; Yoh 15:19-21; 16:2, 3; 2Tm 3:12
Kuki twagombye gusenga Yehova tumusaba ko yadufasha mu gihe duhanganye n’ibitotezo?
Zab 55:22; 2Kor 12:9, 10; 2Tm 4:16-18; Heb 13:6
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
1Bm 19:1-18—Igihe umuhanuzi Eliya yahuraga n’ibitotezo yasenze Yehova amubwira ibyari bimuri ku mutima, bityo aramuhumuriza kandi amutera inkunga
-
Ibk 7:9-15—Yozefu yatotejwe n’abavandimwe be, ariko Yehova yakomeje kumuba hafi, aramurokora kandi aramukoresha kugira ngo arokore umuryango we
-
Ni ibihe bitotezo dushobora guhura na byo?
Kubwirwa amagambo mabi
2Ng 36:16; Mat 5:11; Ibk 19:9; 1Pt 4:4
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
2Bm 18:17-35—Rabushake wari umuvugizi w’umwami wa Ashuri, yatutse Yehova n’abaturage b’i Yerusalemu
-
Luka 22:63-65; 23:35-37—Abantu batotezaga Yesu baramututse igihe bari bamaze kumufata n’igihe yari ku giti cy’umubabaro
-
Kurwanywa n’abagize umuryango
Gufatwa no kujyanwa imbere y’abategetsi
Mat 10:18; Mar 1:14; Luka 20:20; 21:12; Ibk 5:18; 8:3; Ibh 2:10
Gukubitwa
Mat 27:29, 30; Yoh 19:1; Ibk 5:40; 16:22, 23; 2Kr 11:23-25
Kwibasirwa n’agatsiko k’abantu babi
Kwicwa
Abakristo bagombye kwitwara bate mu gihe batotezwa?
Mat 5:44; Ibk 16:25; 1Kr 4:12, 13; 1Pt 2:23
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Ibk 7:57–8:1—Igihe umwigishwa Sitefano yari agiye kwicwa n’agatsiko k’abantu babi harimo na Sawuli w’i Taruso, yasabye Imana ko yabababarira
-
Ibk 16:22-34—Nubwo intumwa Pawulo yakubiswe kandi agafungwa, yagaragarije ineza umucungagereza kandi ibyo byatumye we n’abo mu rugo rwe bizera
-
Byagendekeye bite bamwe mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere?
Twagombye kubona dute ibitotezo?
Ibk 5:41; Flp 1:27-29; Heb 11:24-26
Ni gute ibyiringiro by’igihe kizaza bidukomeza mu gihe cy’ibitotezo?
Mat 10:28, 29; Heb 11:35-40
Reba nanone: Flp 3:8, 10, 11; Ibh 2:10
Kuki tutagira ubwoba, ngo ducike intege cyangwa ngo tugire isoni bitewe n’ibitotezo, kandi se kuki dukomeza gukorera Yehova?
Zab 56:1-4; Ibk 4:18-20; 2Tm 1:8, 12
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
2Ng 32:1-22—Igihe Umwami Hezekiya yibasirwaga n’ingabo zari zikomeye z’Umwami Senakeribu, yishingikirije kuri Yehova, ahumuriza abaturage kandi ibyo byatumye abona imigisha myinshi
-
Heb 12:1-3—Abatotezaga Yesu bashatse kumukoza isoni, ariko ibyo ntiyabyitayeho, ahubwo yirinze ikintu icyo ari cyo cyose cyamuca intege
-
Ni ibihe bintu byiza dushobora kugeraho bitewe n’ibitotezo?
Iyo twihanganiye ibigeragezo bishimisha Yehova kandi bigahesha ikuzo izina rye
1Pt 2:19, 20; 4:12-16
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Yobu 1:6-22; 2:1-10—Igihe Yobu yahuraga n’ibigeragezo ntiyigeze yihakana Yehova nubwo atari azi ko Satani ari we ubiri inyuma, kandi ibyo byahesheje Imana icyubahiro, binagaragaza ko Satani ari umubeshyi
-
Dan 1:6, 7; 3:8-30—Hananiya, Mishayeli na Azariya (Shadaraki, Meshaki na Abedenego) bari biteguye gupfa urupfu rubabaje aho gukora ibyo Yehova yanga, kandi ibyo byatumye Umwami w’umupagani Nebukadinezari asingiza Yehova mu ruhame
-
Ibitotezo bishobora gutuma tubona uburyo bwo kubwiriza
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Ibk 11:19-21—Igihe Abakristo batatanaga bitewe n’ibitotezo, bakomeje kubwiriza bituma ubutumwa bugera henshi
-
Flp 1:12, 13—Intumwa Pawulo yishimiye ko gufungwa kwe kwatumye ubutumwa bwiza burushaho gukwirakwira
-
Kwihanganira ibitotezo bishobora gukomeza abo duhuje ukwizera
Flp 1:14; 2Ts 1:4
Ni uruhe ruhare abayobozi b’amadini n’abo mu rwego rwa politike bagira mu gutoteza abagaragu b’Imana?
Yer 26:11; Mar 3:6; Yoh 11:47, 48, 53; Ibk 25:1-3
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Ibk 19:24-29—Abantu bakoraga udushusho tw’urusengero rwa Arutemi, babonaga ko ibyo Abakristo bigishaga byabangamiraga inyungu babonaga, bituma babatoteza
-
Gal 1:13, 14—Mbere y’uko Pawulo (Sawuli) aba Umukristo yatoteje itorero rya gikristo bitewe n’ishyaka ryinshi yari afitiye idini ry’Abayahudi
-
Ni nde uba ari inyuma y’ibitotezo bigera ku bagaragu ba Yehova?
1Pt 5:8; Ibh 12:17