Kubwiriza ubutumwa bwiza
Kuki Abakristo b’ukuri bose bajya kubwira abandi ibyo bizera?
Mat 28:19, 20; Rom 10:9, 10; Heb 13:15
Reba nanone: Ibk 1:8; 1Kor 9:16
Ni uruhe rugero Yesu yadusigiye mu birebana no kubwiriza?
Luka 8:1; Yoh 18:37
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Luka 4:42-44—Yesu yavuze ko yaje ku isi azanywe no kubwiriza
-
Yoh 4:31-34—Yesu yavuze ko umurimo wo kubwiriza wari nk’ibyokurya bye
-
Ese abafite inshingano mu itorero ni bo bonyine basabwa kubwiriza ubutumwa bwiza?
Zab 68:11; 148:12, 13; Ibk 2:17, 18
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
2Bm 5:1-4, 13, 14, 17—Agakobwa k’Akisirayeli kabwiye nyirabuja wo muri Siriya iby’umuhanuzi wa Yehova witwaga Elisa
-
Mat 21:15, 16—Yesu yamaganye abakuru b’abatambyi n’abanditsi, babuzaga abana b’abahungu gusingiza Yesu mu rusengero
-
Ni iyihe nshingano y’abagenzuzi mu birebana n’umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza no kwigisha?
1Ts 1:5, 6; 2Tm 2:2; 1Pt 5:2, 3
Yehova na Yesu badufasha bate gukora umurimo wo kubwiriza?
2Kor 4:7; Flp 4:13; 2Tm 4:17
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Ibk 16:12, 22-24; 1Ts 2:1, 2—Nubwo intumwa Pawulo na bagenzi be batotejwe, Imana yarabafashije bakomeza kubwiriza babigiranye ubutwari
-
2Kor 12:7-9—Intumwa Pawulo yari afite “ihwa ryo mu mubiri” ryamubabazaga, rishobora kuba ryari uburwayi, ariko yakomeje kubwirizanya ishyaka bitewe n’uko Yehova yamuhaye imbaraga
-
Ni ibiki bisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kubwiriza?
1Kor 1:26-28; 2Kor 3:5; 4:13
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Yoh 7:15—Abantu bo mu gihe cya Yesu batangazwaga n’ubumenyi Yesu yari afite kandi atarigeze yiga amashuri ya ba rabi
-
Ibk 4:13—Intumwa za Yesu zari abantu batize bo muri rubanda rusanzwe, ariko babwirizaga babigiranye ishyaka n’ubutwari
-
Ni iki kigaragaza ko Yehova yifuza ko twatoza abandi kubwiriza no kwigisha?
Mar 1:17; Luka 8:1; Efe 4:11, 12
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Yes 50:4, 5—Mbere y’uko Mesiya aza ku isi Yehova Imana yabanje kumutoza
-
Mat 10:5-7—Igihe Yesu yari ku isi, yatoje abigishwa be umurimo wo kubwiriza yihanganye
-
Twagombye kubona dute inshingano dufite yo kubwiriza ubutumwa bwiza?
Mat 11:29, 30; 1Tm 1:12
Kubwiriza ubutumwa bwiza bigirira akahe kamaro Abakristo?
Ni ubuhe butumwa tubwiriza?
Mat 24:14; 28:19, 20; Ibk 26:20; Ibh 14:6, 7
Reba nanone: Yes 12:4, 5; 61:1, 2
Kuki Abakristo bashyira ahabona inyigisho z’ikinyoma?
2Kor 10:4, 5
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Mar 12:18-27—Yesu yafashije Abasadukayo gutekereza akoresheje Ibyanditswe kugira ngo abereke ko babonaga iby’umuzuko mu buryo butari bwo
-
Ibk 17:16, 17, 29, 30—Intumwa Pawulo yafashije Abanyatene gutekereza, abereka ko gusenga ibigirwamana bidakwiriye
-
Umurimo wo kubwiriza ukorwa ute?
Kuki tubwiriza mu ruhame?
Yoh 18:20; Ibk 16:13; 17:17; 18:4
Reba nanone: Img 1:20, 21
Kuki umurimo wo kubwiriza usaba kwihangana no kutarambirwa?
Yes 6:9-11; 2Pt 3:9
Ni ibihe bintu bigerwaho bitewe n’umurimo wo kubwiriza?
Kuki Abakristo bagombye guhora biteguye kubwiriza?
1Kor 9:23; 1Tm 2:4; 1Pt 3:15
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Yoh 4:6, 7, 13, 14—Nubwo Yesu yari ananiwe, yabwirije umugore w’Umusamariya ku iriba
-
Flp 1:12-14—Igihe intumwa Pawulo yari afunzwe azira ukwizera kwe, yakoreshaga uburyo bwose abonye akabwiriza kandi agatera abandi inkunga
-
Ese twagombye kwitega ko buri muntu azakira neza ubutumwa tubwiriza?
Yoh 10:25, 26; 15:18-20; Ibk 28:23-28
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Yer 7:23-26—Binyuriye kuri Yeremiya, Yehova yasobanuye uko abagaragu be bagiye banga kumva ibyo abahanuzi be bababwiraga
-
Mat 13:10-16—Yesu yavuze ko kimwe no mu gihe cya Yesaya, abantu benshi bari kuzabwirizwa ariko ntibemere ibyo babwirwa
-
Kuki tutagombye gutangazwa n’uko abantu benshi baba bahuze bigatuma batitabira ubutumwa tubagezaho?
Ni iki kigaragaza ko hari abari guhita bemera ubutumwa tubagezaho ariko nyuma ntibakomeze kubwemera?
Mar 4:14-17; Yoh 6:65, 66
Ni izihe ngero zadufasha kudatungurwa mu gihe abantu barwanyije umurimo wacu?
Ibk 13:50; 18:5, 6; 1Pt 4:12-14
Ni iki dukora iyo hagize abarwanya umurimo wacu?
Mat 5:10-12; 10:14, 23; Flp 1:7
Kuki twakwizera ko hari abantu bazakira neza ubutumwa bwiza?
Luka 8:15; Yoh 4:40, 41; Ibk 16:14, 15; 17:11, 33, 34
Ni iki Imana iba yiteze ku bantu bamaze kubwirizwa ubutumwa bwiza?
Ibk 20:26, 27; 1Kor 9:16, 17; 1Tm 4:16
Reba nanone: Ezk 33:8
Kuki twagombye kubwiriza abantu bose tutitaye ku idini barimo, ku gihugu cyangwa ku bwoko bakomokamo?
Mat 24:14; Ibk 10:34, 35; Ibh 14:6
Reba nanone: Zab 49:1, 2
Ese kubwiriza iminsi yose, hakubiyemo no ku isabato biremewe?
Ni izihe ngero zigaragaza ko tugomba kubwiriza abantu bose, n’iyo baba basanzwe batunze Bibiliya kandi bafite idini?
Ibk 13:46; Gal 2:7, 8