Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gushyira mu gaciro

Gushyira mu gaciro

Kuki Abakristo bagombye gushyira mu gaciro?

Flp 4:5; Tito 3:2; Yak 3:17

Reba nanone: 1Tm 3:2, 3

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 18:23-33​—Yehova yarihanganye yemera ko Aburahamu amubaza ibibazo, igihe yari agiye kurimbura Sodomu na Gomora

    • Int 19:16-22, 30​—Yehova yashyize mu gaciro igihe Loti yamusabaga ko yahungira mu mujyi wa Sowari, aho guhungira mu karere k’imisozi miremire

    • Mat 15:21-28​—Yesu yagaragaje ko ashyira mu gaciro, igihe yemeraga ibyo umugore w’Umunyafoyinike yamusabaga kubera ko yagaragaje ko afite ukwizera gukomeye