Kwihana
Kuki abantu bose bagomba kwihana kandi bagasaba Yehova imbabazi?
Rom 3:23; 5:12; 1Yh 1:8
Reba nanone: Ibk 26:20
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Luka 18:9-14—Yesu yakoresheje umugani kugira ngo agaragaze impamvu tuba tugomba kwatura ibyaha yacu kandi tugasenga Imana tuyisaba ko yadufasha
-
Rom 7:15-25—Nubwo Pawulo yari intumwa kandi akaba yari afite ukwizera gukomeye, yakomeje guhangana n’ibyifuzo bibi byo gukora ibyaha
-
Bibiliya igaragaza ko Yehova abona ate abantu bihana?
Ezk 33:11; Rom 2:4; 2Pt 3:9
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Luka 15:1-10—Yesu yakoresheje imigani kugira ngo agaragaze ko Yehova n’abamarayika bishima iyo umunyabyaha yihannye
-
Luka 19:1-10—Zakayo wamburaga abantu bitewe ni uko yari umukuru w’abasoresha, yarihannye kandi arahinduka bituma Imana imubabarira
-
Twagaragaza dute ko twihannye by’ukuri?
Ezk 18:21-23; Ibk 3:19; Efe 4:17, 22-24; Kol 3:5-10
Reba nanone: 1Pt 4:1-3
Ni gute ubumenyi nyakuri bufasha umuntu kwihana by’ukuri?
Rom 12:2; Kol 3:9, 10; 2Tm 2:25
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Ibk 17:29-31—Intumwa Pawulo yabwiye Abanyatene ko gusenga ibigirwamana babiterwaga n’ubumenyi buke maze abashishikariza kwihana
-
1Tm 1:12-15—Mbere y’uko intumwa Pawulo agira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Yesu Kristo, yari yarakoze ibyaha bikomeye
-
Kwihana bifite akahe kamaro?
Kuki twakwizera ko nitwihana Yehova azatubabarira, nubwo twaba twarakoze ibyaha inshuro nyinshi?
Yes 1:18; Gal 6:1; 1Yh 2:1
Ni iki Yehova akorera abantu batura ibyaha byabo kandi bakabireka?
Zab 32:5; Img 28:13; 1Yh 1:9
Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Imbabazi”
Kuki kwihana birenze gusaba imbabazi cyangwa kumva ubabajwe n’icyaha wakoze?
2Ng 7:14; Img 28:13; Ezk 18:30, 31; 33:14-16; Mat 3:8; Ibk 3:19; 26:20
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
2Ng 33:1-6, 10-16—Umwami Manase yamaze igihe akora ibyaha, ariko nyuma yicishije bugufi arihana, asenga Yehova kenshi kandi ntiyongera gukora ibyo byaha
-
Zab 32:1-6; 51:1-4, 17—Umwami Dawidi yagaragaje ko yihannye igihe yababazwaga cyane n’ibyaha bye, akabyatura kandi agasenga Yehova amusaba imbabazi, anagaragaza ko ari we yacumuyeho
-
Mu gihe umuntu adukoshereje ariko akihana, kuki tugomba kumubabarira?
Mat 6:14, 15; 18:21, 22; Luka 17:3, 4
Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Kubabarira”