Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kwihana

Kwihana

Kuki abantu bose bagomba kwihana kandi bagasaba Yehova imbabazi?

Rom 3:23; 5:12; 1Yh 1:8

Reba nanone: Ibk 26:20

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Luka 18:9-14​—Yesu yakoresheje umugani kugira ngo agaragaze impamvu tuba tugomba kwatura ibyaha yacu kandi tugasenga Imana tuyisaba ko yadufasha

    • Rom 7:15-25​—Nubwo Pawulo yari intumwa kandi akaba yari afite ukwizera gukomeye, yakomeje guhangana n’ibyifuzo bibi byo gukora ibyaha

Bibiliya igaragaza ko Yehova abona ate abantu bihana?

Ezk 33:11; Rom 2:4; 2Pt 3:9

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Luka 15:1-10​—Yesu yakoresheje imigani kugira ngo agaragaze ko Yehova n’abamarayika bishima iyo umunyabyaha yihannye

    • Luka 19:1-10​—Zakayo wamburaga abantu bitewe ni uko yari umukuru w’abasoresha, yarihannye kandi arahinduka bituma Imana imubabarira

Twagaragaza dute ko twihannye by’ukuri?

Ezk 18:21-23; Ibk 3:19; Efe 4:17, 22-24; Kol 3:5-10

Reba nanone: 1Pt 4:1-3

Ni gute ubumenyi nyakuri bufasha umuntu kwihana by’ukuri?

Rom 12:2; Kol 3:9, 10; 2Tm 2:25

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Ibk 17:29-31​—Intumwa Pawulo yabwiye Abanyatene ko gusenga ibigirwamana babiterwaga n’ubumenyi buke maze abashishikariza kwihana

    • 1Tm 1:12-15​—Mbere y’uko intumwa Pawulo agira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Yesu Kristo, yari yarakoze ibyaha bikomeye

Kwihana bifite akahe kamaro?

Kuki twakwizera ko nitwihana Yehova azatubabarira, nubwo twaba twarakoze ibyaha inshuro nyinshi?

Yes 1:18; Gal 6:1; 1Yh 2:1

Ni iki Yehova akorera abantu batura ibyaha byabo kandi bakabireka?

Zab 32:5; Img 28:13; 1Yh 1:9

Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Imbabazi

Kuki kwihana birenze gusaba imbabazi cyangwa kumva ubabajwe n’icyaha wakoze?

2Ng 7:14; Img 28:13; Ezk 18:30, 31; 33:14-16; Mat 3:8; Ibk 3:19; 26:20

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 2Ng 33:1-6, 10-16​—Umwami Manase yamaze igihe akora ibyaha, ariko nyuma yicishije bugufi arihana, asenga Yehova kenshi kandi ntiyongera gukora ibyo byaha

    • Zab 32:1-6; 51:1-4, 17​—Umwami Dawidi yagaragaje ko yihannye igihe yababazwaga cyane n’ibyaha bye, akabyatura kandi agasenga Yehova amusaba imbabazi, anagaragaza ko ari we yacumuyeho

Mu gihe umuntu adukoshereje ariko akihana, kuki tugomba kumubabarira?

Mat 6:14, 15; 18:21, 22; Luka 17:3, 4

Reba nanone ingingo ivuga ngo: “Kubabarira