Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gukemura ibibazo twagirana n’abandi

Gukemura ibibazo twagirana n’abandi

Kuki twagombye kwirinda kurakara cyangwa gushaka kwihorera mu gihe umuntu atubabaje?

Img 20:22; 24:29; Rom 12:17, 18; Yak 1:19, 20; 1Pt 3:8, 9

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 1Sm 25:9-13, 23-35​—Igihe Nabali yatukaga Dawidi n’ingabo ze kandi akanga kubafasha, Dawidi yahise yiyemeza kumwica we n’abantu b’igitsina gabo bose bo mu rugo rwe; ariko Abigayili yagiriye Dawidi inama irangwa n’ubwenge bituma adakora icyaha cyo kwica

    • Img 24:17-20​—Umwami Salomo yahumekewe n’Imana avuga ko iyo abantu bishimiye ibyago by’umuntu ubanga, Yehova bimubabaza; tuba tugomba kwiringira ko Yehova azakemura icyo kibazo mu buryo bukwiriye

Ese mu gihe Umukristo agize icyo apafa n’undi muntu, byaba bikwiriye ko afata umwanzuro wo kutazongera kumuvugisha cyangwa kutongera kugirana na we ubucuti?

Lew 19:17, 18; 1Kr 13:4, 5; Efe 4:26

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • Mat 5:23, 24​—Yesu yavuze ko twagombye gukora ibishoboka byose kugira ngo twikiranure n’umuvandimwe dufitanye ikibazo

Ni iki twagombye gukora mu gihe umuntu atubabaje?

Img 10:12; 19:11; Efe 4:32; Kol 3:13

Kuki twagombye kubabarira umuntu wadusabye imbabazi abikuye ku mutima, nubwo yaba yaradukoshereje kenshi?

Mu gihe umuntu adukoreye ikosa tukumva tutashobora kuryirengagiza, urugero nko kudusebya cyangwa kuturiganya, ni nde wagombye gutera intambwe ya mbere mu gukemura icyo kibazo kandi yagombye kuba afite iyihe ntego?

Mat 18:15

Reba nanone: Yak 5:20

Mu gihe tuganiriye n’umuntu wadusebeje cyangwa akaturiganya ariko akanga kwihana, ni iki twagombye gukora?