Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kwiga

Kwiga

Kuki Abakristo bagomba kwiga Ijambo ry’Imana buri gihe?

Zab 1:1-3; Img 18:15; 1Tm 4:6; 2Tm 2:15

Reba nanone: Ibk 17:11

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Zab 119:97-101​—Umwanditsi wa zaburi yavuze ukuntu yakundaga amategeko y’Imana n’imigisha yabonaga bitewe no kuyakurikiza

    • Dan 9:1-3​—Umuhanuzi Daniyeli yiyigishije bimwe mu bitabo byari byarahumetswe, amenya ko imyaka 70 Abisirayeli bari kumara mu bunyage yari hafi kurangira

Kuki dukwiriye gukomeza kunguka ubumenyi?

Heb 6:1-3; 2Pt 3:18

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Img 4:18​—Nk’uko umucyo wa mu gitondo ugenda wiyongera gahoro gahoro, ni na ko umuntu agenda asobanukirwa ukuri ko muri Bibiliya gahoro gahoro, uko Yehova agenda aguhishura

    • Mat 24:45-47​—Yesu yavuze ko yari kuzashyiraho “umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge” kugira ngo ajye atanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu minsi y’imperuka kandi mu gihe gikwiriye

Kuki ubwenge bwo muri Bibiliya buruta ubwo mu bindi bitabo byose?

Ni iki Yehova asezeranya abantu biga Bibiliya babikuye ku mutima?

Ni iki twagombye gusenga dusaba mbere yo kwiyigisha Bibiliya, kugira ngo ibyo dusoma bitugirire akamaro?

Kuki twagombye guha agaciro amafunguro yo mu buryo bw’umwuka duhabwa n’“umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge”?

Kuki twagombye gushakisha uko twasobanukirwa inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana ndetse no mu tuntu duto duto?

Kuki ari iby’ingenzi kunguka ubwenge hamwe n’ubumenyi?

Kuki twagombye gusoma twitonze kandi tugatekereza ku byo dusoma?

Kuki twagombye gutekereza uko twashyira mu bikorwa ibyo twasomye mu Ijambo ry’Imana mu buzima bwacu?

Kuki twagombye gutekereza uko twabwira abandi ibyo twasomye?

Kwiyigisha inyigisho z’ingenzi zo mu Ijambo ry’Imana buri gihe bishobora kutugirira akahe kamaro?

2Pt 1:13; 3:1, 2

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • Gut 6:6, 7; 11:18-20​—Yehova yategetse abagaragu be gucengeza mu bana babo ijambo rye, kandi bakajya baribasubiriramo kenshi

Ni akahe kamaro ko kwigira hamwe Ijambo ry’Imana mu muryango?

Efe 6:4

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 18:17-19​—Yehova yifuzaga ko Aburahamu yakwigisha abo mu rugo rwe kumvira Yehova no gukora ibyiza

    • Zab 78:5-7​—Muri Isirayeli, abantu basabwaga kwigisha abari kuzavuka nyuma yabo kugira ngo abantu bakomeze kwiringira Yehova

Ni gute kwigira hamwe n’abandi mu materaniro bidufasha?

Heb 10:25

Reba nanone: Img 18:1