Ubwenge
Ni iki dusabwa gukora niba twifuza kubona ubwenge nyakuri?
Ni he twakura ubwenge nyakuri?
Ese birakwiriye ko dusenga Imana tuyisaba ubwenge?
Kol 1:9; Yak 1:5
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
2Ng 1:8-12—Igihe Umwami Salomo yari akiri muto yasenze asaba ubwenge kugira ngo ayobore neza Abisirayeli, kandi Yehova yashimishijwe n’iryo sengesho, amuha ibyo yamusabye
-
Img 2:1-5—Ubwenge, gusobanukirwa n’ubushishozi byagereranyijwe n’ubutunzi buhishwe kandi Yehova afasha ababishakana umwete kugira ngo babibone
-
Ni gute Yehova aduha ubwenge?
Yes 11:2; 1Kor 1:24, 30; 2:13; Efe 1:17; Kol 2:2, 3
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Img 8:1-3, 22-31—Umwana w’Imana, ari na we mfura mu byaremwe byose yagereranyijwe n’ubwenge kandi arabugaragaza
-
Mat 13:51-54—Iyo abantu benshi bumvaga ibyo Yesu yavugaga batangazwaga n’ubwenge bwe kandi yarakuze bamureba
-
Ubwenge buva ku Mana burangwa ni iki?
Zab 111:10; Umb 8:1; Yak 3:13-17
Reba nanone: Zab 107:43; Img 1:1-5
Ni gute ubwenge butuyobora kandi bukaturinda?
Reba nanone: Zab 7:2-5; Umb 7:12
Ubwenge buva ku Mana bufite agaciro kangana iki?
Reba nanone: Yobu 28:18
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Yobu 28:12, 15-19—Nubwo Yobu yapfushije, agatakaza ibintu kandi akarwara indwara yamubabazaga, yakomeje kwishimira ubwenge buva ku Mana
-
Zab 19:7-9—Umwami Dawidi yavuze ko amategeko ya Yehova n’ibyo atwibutsa bishobora gutuma abataraba inararibonye baba abanyabwenge
-
Ni gute ubwenge bw’isi bushingiye ku kutemera Imana bushobora kutugiraho ingaruka zibabaje?
1Kor 1:19, 20; 3:19; Kol 2:8; 1Tm 6:20
Reba nanone: Umb 12:11, 12; Rom 1:22, 23