Akazi
Ni gute akazi gashobora gutuma umuntu agira ibyishimo?
Ni akahe kamaro ko kwiga gukora ibintu neza?
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
1Sm 16:16-23—Dawidi akiri muto yari azwiho kuba umuhanga mu kuririmba, kandi iyo mpano yari afite yafashaga umwami mu gihe yabaga ahangayitse, igatuma atuza
-
2Ng 2:13, 14—Umwami Salomo yakoresheje Hiramu-Abi mu mirimo yo kubaka kubera ko yari umuhanga mu by’ubukorikori
-
Abagaragu ba Yehova bifuza kumenyekana bate mu kazi?
Efe 4:28; Kol 3:23
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Int 24:10-21—Rebeka yakoreye umugaragu wa Aburahamu ibirenze ibyo yari yamusabye, amufasha abigiranye umwete
-
Flp 2:19-23—Intumwa Pawulo yagiriye icyizere Timoteyo wari ukiri muto amuha inshingano ziremereye kubera ko yakoreraga abandi abigiranye umwete kandi yicishije bugufi
-
Kuki abagaragu b’Imana birinda ubunebwe?
Img 13:4; 18:9; 21:25, 26; Umb 10:18
-
Urugero rwo muri Bibiliya:
-
Img 6:6-11—Umwami Salomo yakoresheje urugero rw’ikimonyo kugira ngo yigishe ibihereranye no gukorana umwete no kwirinda ubunebwe
-
Kuki tugomba gukorana umwete kugira ngo tubone ibidutunga?
2Ts 3:10-12; 1Tm 5:18
Kuki tugomba gukorana umwete kugira ngo twite ku bagize umuryango wacu?
1Tm 5:8
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Rusi 1:16, 17; 2:2, 3, 6, 7, 17, 18—Rusi wabaye umupfakazi akiri muto, yakoraga uko ashoboye kugira ngo yite kuri nyirabukwe Nawomi
-
Mat 15:4-9—Yesu yavuze ko hari abitwazaga gukorera Imana bakirengagiza inshingano yo kwita ku babyeyi babo
-
Inyungu Abakristo bakura mu gukorana umwete bagombye kuzikoresha bate?
Rom 12:13; 2Kor 8:1-4; 9:5, 7, 11; 1Tm 6:17, 18
Ni iyihe mitekerereze twagombye kugira ku birebana n’umushahara duhembwa?
Img 30:8; 2Ts 3:12; 1Tm 6:6-10; Heb 13:5
Ni iki kitwemeza ko Yehova yifuza cyane kudufasha kugira ngo dukore akazi neza kandi tubone ibidutunga?
Mat 6:25, 30-32; Luka 11:2, 3; 2Kor 9:10
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Int 31:3-13—Labani yariganyije Yakobo wari umukwe we akaba n’umukozi we, ariko Yehova yabonaga ukuntu Yakobo yakoranaga umwete akamuha umugisha
-
Int 39:1-6, 20-23—Yehova yahaye Yozefu imigisha mu byo yakoraga, igihe yari umugaragu kwa Potifari n’igihe yari muri gereza
-
Kuki akazi dukora katagomba kuruta umurimo dukorera Imana?
Zab 39:5-7; Mat 6:33; Yoh 6:27
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Luka 12:15-21—Yesu yatanze urugero rwumvikanisha impamvu bidahuje n’ubwenge gushyira imbere ibyo gushaka ubutunzi ukabirutisha ibintu by’umwuka
-
1Tm 6:17-19—Intumwa Pawulo yagiriye inama Abakristo bakize ko batagomba kwiyemera kandi abatera inkunga yo kuba “abakire ku mirimo myiza”
-
Ni ayahe mahame yagombye kutuyobora mu gihe duhitamo akazi?
-
Kuva 20:4; Ibk 15:29; Efe 4:28; Ibh 21:8—Ese aka kazi gashobora gutuma nifatanya mu gikorwa icyo ari cyo cyose Imana yanga?
-
Kuva 21:22-24; Yes 2:4; 1Kor 6:9, 10; 2Kor 7:1—Ese ako kazi gashyigikira ibikorwa Imana yanga, kazatuma nanjye mbarwaho icyaha?
-
Rom 13:1-7; Tito 3:1, 2—Ese aka kazi ntikazatuma nica amategeko ya leta?
-
2Kor 6:14-16; Ibh 18:2, 4—Ese aka kazi kazatuma nifatanya n’idini ry’ikinyoma cyangwa ndishyigikire?
Gukorera Yehova
Ni uwuhe murimo w’ingenzi Abakristo bakora?
Mat 28:19, 20; Luka 9:2; 2Tm 4:2, 5
Kuki tuba twifuza gukora ibyo dushoboye byose mu murimo dukorera Yehova?
Luka 13:24; Rom 12:11; 1Kor 15:58; Heb 6:10-12
Reba nanone: 1Tm 3:1
Kuki tutagombye kwitega ko abantu bose bakora ibintu bingana mu murimo wa Yehova?
Gal 6:3-5
-
Ingero zo muri Bibiliya:
-
Mat 25:14, 15—Yesu yakoresheje umugani ugaragaza ko atari yiteze ko abigishwa be bakora ibintu bingana
-
Luka 21:2-4—Yesu yahaye agaciro kenshi ibyo umupfakazi w’umukene yatanze nubwo byari bike cyane
-
Ni he dukura imbaraga zo gusohoza inshingano tuba twahawe mu murimo dukorera Yehova?
2Kor 4:7; Efe 3:20, 21; Flp 4:13
-
Urugero rwo muri Bibiliya:
-
2Tm 4:17—Intumwa Pawulo yavuze ko iyo yabaga akeneye imbaraga yazibonaga
-
Kuki gukorana umwete mu murimo dukorera Yehova bitera ibyishimo?