Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Akazi

Akazi

Ni gute akazi gashobora gutuma umuntu agira ibyishimo?

Ni akahe kamaro ko kwiga gukora ibintu neza?

Img 22:29

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • 1Sm 16:16-23​—Dawidi akiri muto yari azwiho kuba umuhanga mu kuririmba, kandi iyo mpano yari afite yafashaga umwami mu gihe yabaga ahangayitse, igatuma atuza

    • 2Ng 2:13, 14​—Umwami Salomo yakoresheje Hiramu-Abi mu mirimo yo kubaka kubera ko yari umuhanga mu by’ubukorikori

Abagaragu ba Yehova bifuza kumenyekana bate mu kazi?

Efe 4:28; Kol 3:23

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 24:10-21​—Rebeka yakoreye umugaragu wa Aburahamu ibirenze ibyo yari yamusabye, amufasha abigiranye umwete

    • Flp 2:19-23​—Intumwa Pawulo yagiriye icyizere Timoteyo wari ukiri muto amuha inshingano ziremereye kubera ko yakoreraga abandi abigiranye umwete kandi yicishije bugufi

Kuki abagaragu b’Imana birinda ubunebwe?

Img 13:4; 18:9; 21:25, 26; Umb 10:18

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • Img 6:6-11​—Umwami Salomo yakoresheje urugero rw’ikimonyo kugira ngo yigishe ibihereranye no gukorana umwete no kwirinda ubunebwe

Kuki tugomba gukorana umwete kugira ngo tubone ibidutunga?

2Ts 3:10-12; 1Tm 5:18

Kuki tugomba gukorana umwete kugira ngo twite ku bagize umuryango wacu?

1Tm 5:8

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Rusi 1:16, 17; 2:2, 3, 6, 7, 17, 18​—Rusi wabaye umupfakazi akiri muto, yakoraga uko ashoboye kugira ngo yite kuri nyirabukwe Nawomi

    • Mat 15:4-9​—Yesu yavuze ko hari abitwazaga gukorera Imana bakirengagiza inshingano yo kwita ku babyeyi babo

Inyungu Abakristo bakura mu gukorana umwete bagombye kuzikoresha bate?

Rom 12:13; 2Kor 8:1-4; 9:5, 7, 11; 1Tm 6:17, 18

Ni iyihe mitekerereze twagombye kugira ku birebana n’umushahara duhembwa?

Img 30:8; 2Ts 3:12; 1Tm 6:6-10; Heb 13:5

Ni iki kitwemeza ko Yehova yifuza cyane kudufasha kugira ngo dukore akazi neza kandi tubone ibidutunga?

Mat 6:25, 30-32; Luka 11:2, 3; 2Kor 9:10

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Int 31:3-13​—Labani yariganyije Yakobo wari umukwe we akaba n’umukozi we, ariko Yehova yabonaga ukuntu Yakobo yakoranaga umwete akamuha umugisha

    • Int 39:1-6, 20-23​—Yehova yahaye Yozefu imigisha mu byo yakoraga, igihe yari umugaragu kwa Potifari n’igihe yari muri gereza

Kuki akazi dukora katagomba kuruta umurimo dukorera Imana?

Zab 39:5-7; Mat 6:33; Yoh 6:27

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Luka 12:15-21​—Yesu yatanze urugero rwumvikanisha impamvu bidahuje n’ubwenge gushyira imbere ibyo gushaka ubutunzi ukabirutisha ibintu by’umwuka

    • 1Tm 6:17-19​—Intumwa Pawulo yagiriye inama Abakristo bakize ko batagomba kwiyemera kandi abatera inkunga yo kuba “abakire ku mirimo myiza”

Ni ayahe mahame yagombye kutuyobora mu gihe duhitamo akazi?

  • Kuva 20:4; Ibk 15:29; Efe 4:28; Ibh 21:8​—Ese aka kazi gashobora gutuma nifatanya mu gikorwa icyo ari cyo cyose Imana yanga?

  • Kuva 21:22-24; Yes 2:4; 1Kor 6:9, 10; 2Kor 7:1​—Ese ako kazi gashyigikira ibikorwa Imana yanga, kazatuma nanjye mbarwaho icyaha?

  • Rom 13:1-7; Tito 3:1, 2​—Ese aka kazi ntikazatuma nica amategeko ya leta?

  • 2Kor 6:14-16; Ibh 18:2, 4​—Ese aka kazi kazatuma nifatanya n’idini ry’ikinyoma cyangwa ndishyigikire?

Gukorera Yehova

Ni uwuhe murimo w’ingenzi Abakristo bakora?

Kuki tuba twifuza gukora ibyo dushoboye byose mu murimo dukorera Yehova?

Luka 13:24; Rom 12:11; 1Kor 15:58; Heb 6:10-12

Reba nanone: 1Tm 3:1

Kuki tutagombye kwitega ko abantu bose bakora ibintu bingana mu murimo wa Yehova?

Gal 6:3-5

  • Ingero zo muri Bibiliya:

    • Mat 25:14, 15​—Yesu yakoresheje umugani ugaragaza ko atari yiteze ko abigishwa be bakora ibintu bingana

    • Luka 21:2-4​—Yesu yahaye agaciro kenshi ibyo umupfakazi w’umukene yatanze nubwo byari bike cyane

Ni he dukura imbaraga zo gusohoza inshingano tuba twahawe mu murimo dukorera Yehova?

2Kor 4:7; Efe 3:20, 21; Flp 4:13

  • Urugero rwo muri Bibiliya:

    • 2Tm 4:17​—Intumwa Pawulo yavuze ko iyo yabaga akeneye imbaraga yazibonaga

Kuki gukorana umwete mu murimo dukorera Yehova bitera ibyishimo?

Zab 40:8; Yoh 13:17; Yak 1:25

Reba nanone: Mat 25:23