Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo


Icyo wakora ngo usobanukirwe neza aya masomo

Icyo wakora ngo usobanukirwe neza aya masomo

Saba umuntu akwigishe: Saba umuntu waguhaye aka gatabo akwigishe Bibiliya cyangwa ubisabe ku rubuga rwacu rwa jw.org/rw

AGACE KA MBERE K’ISOMO

Soma buri ngingo, usome ibibazo biri mu nyuguti z’umuhondo (A) n’imirongo yo muri Bibiliya (B) isobanura ibintu by’ingenzi. Imirongo yanditseho ngo “soma” muzajya muyisomera hamwe n’ukwigisha.

AGACE KA KABIRI

Amagambo abanza (C) ari munsi y’ahavuga ngo “Ibindi wamenya,” asobanura ibiba bigiye gukurikiraho. Imitwe mito (D) iba igaragaza ibitekerezo by’ingenzi. Soma imirongo irimo, usubize ibibazo bihari, urebe na videwo (E).

Nanone ujye ureba amafoto n’amagambo biri kumwe (F), kandi utekereze uko wasubiza ibibazo biri munsi y’ahanditse ngo “Uko bamwe babyumva” (G).

AGACE KA NYUMA

Incamake n’Ibibazo by’isubiramo (H) ni byo bisoza isomo. Andika itariki urangirijeho isomo. Ahanditse ngo “Icyo wakora” (I) hakubwira icyo wakora ngo usobanukirwe neza ibyo wiga cyangwa uko wabikurikiza. Ahavuga ngo “Ahandi wabona ibisobanuro” (J) hari ibindi bintu wasoma cyangwa videwo wareba.

Uko washaka imirongo yo muri Bibiliya

Umurongo wa Bibiliya uba ugizwe n’igitabo cyo muri Bibiliya (A), igice (B), n’umurongo umwe cyangwa myinshi (C). Urugero, Yohana 17:3 bisobanura igitabo cya Yohana, igice cya 17, umurongo wa 3.